Dataset Viewer
Auto-converted to Parquet Duplicate
text
stringlengths
15
11.8k
Abikorera bo mu karere ka Musanze barashimirwa ko bashora imari mu karere kabo, aho kuyijyana ahandi, ibi bigatuma akarere gakomeza gutera imbere umunsi ku munsi.
Ibi bikaba ari ibyagarutsweho na Madame Mpembyemungu Winifrida, umuyobozi w'akarere ka Musanze, mu biganiro bihuza abikorera bo muri Musanze ndetse n'inzego bwite za leta hagamijwe kuganira no gushakira umuti bimwe mu bibazo abikorera bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati: "Turashimira abikorera bo muri Musanze, uburyo bashora imari iwabo, ushatse kubaka hoteli ntayijyanye ahandi, akaba ariyo mpamvu tubona ibikorwa byiterambere bigenda byiyongera".
Ubwo hatangizwaga ibiganiro hagati ya leta n'abikorera bigamije gukemura ibibazo bishobora kubangamira ubucuruzi (RPPD), mu karere ka Musanze, abikorera bagaragaje ko iterambere ryabo rishoboka iyo barushijeho kuganira n'inzego za leta ibi kandi ngo byaratangiye nk'uko byasobanuwe na Byusa Severin uhagarariye abikorera...
Atanga urugero ku bijyanye n'imisoro, aho kuri ubu ubuyobozi ndetse n'abikorera bavugana mbere yo kugira icyemezo gifatwa, haba mu misoro, mu masuku n'ahandi hose inzego zombie zihurira.
Avuga kandi ko kuri ubu ikibazo kikibangamiye abikorera bo muri Musanze ari uburyo ama banki atinda kubaha inguzanyo nk'igihe batsindiye amasoko, hakaba ubwo amasoko yabo atwarwa n'abandi, gusa ngo ibi byose nibyo bagomba kuganiraho muri ibi biganiro.
Rusanganwa Leon Pierre, umukoziw'urugaga rw'abikorera ushinzwe ubugenzuzi bw'ibikorwa by'abikorere avugako harebwe aho igihugu kigeze mu bijyanye n'ubukungu, bikwiye ko hihutishwa impinduka mu bucuruzi, bigamije korohereza abacuruzi gutera imbere. Ibi rero ngo ni bimwe mu bijyiye kuganirwaho muri ibi biganiro.
Nitwa Mfuranzima Bruce, navutse kuwa 3 Nyakanga 1990. Sinzi data umbyara nzi mama gusa ari we Murerwa Marie. Navukiye i Burundi, Bujumbura. Nkeka ko ndi umwana wa gatanu (5) kuko mvukana n'abana benshi ntazi umubare.
Amashuri abanza nayize Kacyiru Ecole Primaire de Kacyiru. Amashuri yisumbuye, nayize St Andre.
Aho izina G-Bruce byaturutse :
G byaturutse ku izina ry'igifaransa Guy-Homme (byaje gutuma banyita Guillaume)nahawe na nyogokuru riturutse ku muzungu wajyaga uza mu rugo wakoraga mu mushinga wa PAM. Nahisemo kurikoresha nk'izina rindanga mu buhanzi bwanjye gusa nta handi ndikoresheje nko mu byangombwa bindanga cyangwa iby'inzira.
Indirimbo ze n'izo yakoranye n'abandi :
Ubuhanzi nabutangiriye ku ndirimbo yitwa Garuka naririmbiye muri T-Brown, nyuma nza gukurikizaho iyitwa Iminsi,... soma ibindi
Bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu barimo na Minisitiri w'intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi bishimiye ko ikiyaga cya Karago cyasubiye ku murongo,kinasubirana amazi cyahoranye
Ikiyaga cya Karago,giherereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago. Mu myaka ishize iki kiyaga kikaba cyarangijwe cyane n'isuri yatewe ahanini n'iyangirika ry'imisozi y'ahahoze ishyamba rya Gishwati. Iyi misozi y'ahahoze ishyamba rya Gishwati yatemweho ibiti ku buryo bukabije,isigara isa n'iyambaye ubusa ku buryo ...
Iyo suri yamanukaga kuri iyo misozi ,niyo yirohaga mu mugezi wa Nyamukongoro wisuka mu kiyaga cya Karago bityo iyo suri ikiroha no mu kiyaga inyuze muri Nyamukongoro,ibyo bikaba byaratumye cyangirika ku buryo igice kimwe kingana na ha 10 z'ubuso bwa Karago cyari cyarakamye nk'uko Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije...
Imirimo myinshi yarakozwe mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago,umugezi wa Nyamukongoro n'imisozi yamanukagaho isuri yacyangizaga
Inzego zitandukanye zarahagurutse mu rwego rwo gukemura ikibazo cya Karago ndetse n'imisozi y'ahahoze ishyamba rya Gishwati n'umugezi wa Nyamukongoro byari nyirabayazana w'iyangirika ryacyo,aha bateraga ibiti ku misozi y'ahahoze Gishwati hirindwa isuri harengerwa n'ibidukikije
Nk'uko Karambizi Benjamin yabidutangarije,imirimo myinshi yarakozwe mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago nk'umutungo kamere, hanakemurwa ahanini nyirabayanaza y'iki kibazo.
Bimwe mu by'ibanze byakozwe n'inzego z'akarere ndetse n'iz'igihugu mu kubungabunga ikiyaga cya karago,hakaba harimo kurwanya isuri no gutera ibiti. Hakaba hararwanijwe isuri ku misozi ya Rubare na Cyamabuye yo mu murenge wa Karago iterwaho ibiti. Iyi misozi ikaba yarateweho ibiti kuri ha 55, hanacukurwa imiringoti kuri...
Habungabunzwe kandi inkengero z'umugezi wa Nyamukongoro wiroha mu kiyaga cya Karago hakaba harasinzwe 10m ku nkengero zawo ku burebure bwa km 8, uhereye aho Nyamukongoro itandukanye ku isoko,ukageza ahagana aho yisukira mu kiyaga cya Karago . Iki gikorwa kikaba cyarakozwe ku nkunga y'ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku...
Ku nkunga ya Minisiteri y'umutungo kamere MINIRENA hakaba harubatswe urugomero rutangira amazi ya Karago yavagamo akangiriza abaturage. Aha igikorwa cyari kigikorwa
Mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago ku buryo burambye,Minisiteri y'umutungo kamere yubatse urugomero "barrage" yo gutangira amazi yasohokaga mu kiyaga cya Karago akangiza. Ubusanzwe Karago ikaba yari ifite metero zigera kuri 2 z'ubujyakuzimu, MINIRENA ikaba yarubatse urugomero rugera kuri m 4 bikaba byarongere...
Kubera imirimo itandukanye yakozwe,ikiyaga cya Karago cyasubiranye amazi cyahoranye ariko hari ibindi bigomba gukorwa
Ikiyaga cya karago cyasubiranye amazi cyahoranye kubera byinshi byakozwe ariko hari n'ibindi bibazo bigihari
Kubera imirimo itandukanye yakozwe ku kiyaga cya Karago,ubu iki kiyaga cyasubiranye amazi cyahoranye ku buryo bushimishije. Ibi bikaba byarashimishije Minisitiri w'intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ,ubwo yagisuraga kuri uyu wa 14/09/2012. Yasabye ko cyarushaho kubungwabungwa no kwitabwaho, ubundi kikabyazwa umusaruro...
Nyamara kandi kubera iki kiyaga cyuzuye kikibasira n'amazu y'ikigo cya Gisirikare cya Mukamira,Minisitiri w'intebe yasabye Minisiteri bireba kuzabiganiraho zigakemura iki kibazo ku buryo hazashakishwa uburyo bwo gukemura iki kibazo cy'amazu yangijwe n'iki kiyaga.
Iki kiyaga kandi kiracyarimo ibyatsi bitandukanye byacyangiza,bisabwa ko hazakorwa ibishoboka byose ngo bikumirwe ndetse kinagirirwe isuku. Ibyo bizatuma ubwo cyasubiranye amazi cyahoranye kitarakama kizanasubirana isura nziza y'amazi meza cyahoranye.
Kigali, 19 Mata 2012 (FH) - Ku nshuro ya mbere mu mateka yarwo, urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ku wa kane rwashyikirije Leta y'u Rwanda umuntu ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside ari we pasteriYohani Uwinkindi.
Yambaye ikositimu na karuvati , uyu munyedini yakandagiye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali sa kumi n'imwe n'iminota mirongo ine ari mu ndege y'ubucuruzi ya RwandAir.
Uwinkindi , ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside no kurimbura imbaga, by'umwihariko aregwa kuba yarayoboye ibitero byishe abatutsi muri paruwasi yayoboraga ya Kayenzi (mu burasirazuba) no mu nkengero zayo.
« Kuri twe ubu turanezerewe cyane. Twashoboye kwereka isi ko ubutabera mu gihugu cyacu bwigenga kandi bufitiwe icyizere. Turashimira TPIR kuba yaragiriye icyizere ubutabera bw'u Rwanda », nk'uko umuvugizi w'ubushinjacyaha i Kigali, Alain Mukurarinda, yahise abitangaza.
« Turahamagarira ibihugu bigicumbikiye abakekwaho ibyaha bya jenoside gukurikiza urugero rwa TPIR. Ntitubibahatira, ni bo ubwabo bakwiye gukora iperereza kugira ngo bamenye neza uko ubutabera buhagaze mu Rwanda », nk'uko yakomeje avuga mu kiganiro yagiranye na Hirondelle.
Abacamanza b'urukiko rwa TPIR bari barigeze kuburizamo ibyifuzo byo kohereza abantu batanu mu Rwanda bitwaje ko ngo ibisabwa kugira ngo habeho urubanza rw'intabera bitari byuzuye.
Nyuma yo gusesengura neza impungenge zari zagaragajwe n'abacamanza, u Rwanda rwavuguruye amategeko yarwo ariko by'umwihariko rushyiraho, rubifashijwemo na TPIR, urwego rwo kurinda umutekano w'abatangabuhamya.
Umushunjacyaha wa TPIR, Hassan Bubacar Jallow, bityo yaje kugaruka ku kuri icyo kibazo taliki ya 4 Ugushyingo 2011 ubwo yongeraga gusaba ko abafungwa batatu barimo pasteri Uwinkindi boherezwa mu Rwanda. Kohereza Uwinkindi byaje kwemezwa taliki ya 28 Kamena 2011 byongera gushimangirwa mu bujurire ku wa 16 Ukuboza. Hashi...
Akarere ka Bugesera kari gasanzwe kazwiho kugira amapfa akomeye cyane ku buryo akenshi mu gihe cy'impeshyi abaturage batuye ako Karere basuhukaga bakajya gushaka amahaho ahandi, ubu noneho si ko bimeze kuko iyo uhingutse mu marembo ya Bugesera usanga udusozi twose duhinze cyane cyane igihingwa k'imyumbati none ubu kaka...
Abaturage batuye muri ako Karere kibabaza bavuga ko kugira ngo inzara ishobore gucika mu Bugesera, bibumbiye mu mashyirahamwe bakajya bahinga imyaka myinshi, ariko cyane cyane igihingwa cy'imyumbati.
Uhagarariye Koperative Abatangampundu yo mu Murenge wa Ririma, Madamu Odeta Musabyemariya, avuga ko Bugesera yabaye ihahiro ry'imyumbati ndetse ubu hakaba hari inganda nyinshi zibyaza icyo gihingwa umusaruro kuburyo zisigaye zohereza ifu hanze y'igihugu nyuma yo kubona amasoko.
Ati " ubu koperative yacu Abatangampundu twahinze imyumbati myinshi kuri hegitari zirenga 10 kandi tukaba duteganya kuzakomeza kongera".
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rilima Gasirabo Gaspard abasobanurira ko mbere wasangaga abaturage banga guhinga imyumbati bafite impungenge ko bazabura isoko
Ati ' izo mpungenge zo kubura isoko baje kuzimarwa kuko baje gusobanurirwa ko imyumbati ari igihingwa kidapfa kwangirika kandi ko gikenewe na benshi, ibyo nabo baje kubibona maze batangira gushinga inganda ziciriritse zitunganya imyumbati none ubu ahubwo bakaba bafite ikibazo cy'isoko rinini kuko badashobora kurihaza".
Akarere ka Bugesera kashyize ingufu mu buhinzi bw'imyumbati kuko ubutaka bwaho buberanye nicyo gihingwa, akaba ariyo mpamvu habaye ikigega. Kuri ubu hakaba harahuje ubutaka buhinzemo imyumbati bugera kuri hegitari 1520, umurenge wa Ngeruka n'uwa Nyarugenge akaba ariyo iza ku isonga mu guhinga imyumbati mu karere ka Bug...
Uburyo leta ya Kagame yapangiye Padiri Karangwa ubugome ndegakamere igamije gutesha agaciro kiliziya Gatolika.Amakuru agera umuvugizi .com yemeza ko leta ya Kagame imaze iminsi ipanga uburyo yatesha agaciro kiliziya Gatolika ibi ikaba yari imaze iminsi yarabuze uburyo yabigeraho aribwo nyuma Perezida Kagame yaje guha a...
Ku mabwiriza ya Ministiri Musoni James hamwe na Gen Jack Nziza bakoresheje Ndayishimiye Donatien , umutekinisiye wa radiyo ibogamiye kuri FPR ariyo Isango Star kugira ngo atange umugore we nk'i igikoresho cyo gusenya abihaye Imana ba kiliziya Gatolika . Abo batekenisiye ba radiyo Isango Star bakaba barabikoranye n'inze...
Perezida Kagame akaba yarapanze agashyira no mubikorwa imigambi mibisha yo gutesha agaciro kiliziya Gatolika babeshyera Padiri ko yasambanyije umugore w'a bandi, mu gihe Gen Jack Nziza yirirwa asambanya umugore w'abandi witwa Immaculée Nyiragakinga, naho Ministiri Musoni James nawe akaba yarabeshyeye undi Minisitiri mu...
Ikindi gitangaje, nubwo Perezida Kagame arimo gusenya kiliziya Gatorika, yananiwe gutabara umugore wa Gen Jack Nziza, dore ko yirirwa umutakira , amutabazako umugabo we amuca inyuma akirirwa asambanya umugore witwa Nyiragakinga immaculée dore ko leta ya Kagame ariyo iha iryo habara rya Gen Jack Nziza amasoko y'ubucuruz...
Andikira umuvugizi kuri:
CHRISTIANO RONALDO NTAKEREKEJE MURI PSG KUBERA IKIBAZO CY'AMAFARANGA
Rutahizamu w'ikipe ya Real madrid christiano ronaldo kurubu wanze kongera amasezerano mu ikipe ya real madrid , kugeza nubu akaba ataratangaza impamvu yanze kongera amasezerano ariko abareba kure bakavugako impamvu ishobora kuba yarateye christian kutongera amasezerano muri real madrid arukubera ikibazo cy'imisoro yo m...
Mu kiganiro n'abanyamakuru umutoza w'ikipe ya paris saint germain Carlo Ancelotti yavuzeko christiano atakije muri psg kubera ikibazo cy'amafaranga badafite yifuza.
Kuza kwa christiano muri PSG byahagaritswe ,amafaranga yarakenewe ntabwo tuyafite, nukuzashakisha undi mukinnyi dufitiye ubushobozi bwo kwishyura naho christiano we ntabwo twayabona.
Nkuko ikinyamakuru cya AS cyandikira mu gihugu cya espagne cyabitangaje , cyavuzeko christiano yashakaga kwerekeza mu ikipe ya PSG aho byari biteganijwe ko azagenda mu nyuma n'umutoza we jose mourinho akaza amusangayo mu gihe azaba aje gusimbura carlo ancelotti kubutoza.
Ku italiki ya 31/10/2013 ikinyamakuru cya dello sport cyari cyatangajeko ikipe ya PSG yari yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 100 z'ama euro kugirango yibikeho christiano ndetse hakaba hari hateganijwe ibiganiro hagati ya florentino Perez (perezida wa real madrid) ndetse n'ubuyobozi bwa PSG, gusa iyo nama ikaba ntacy...
Uganda:Nyuma yo guca inyuma abo bashakanye,umugabo n'umugore bahiriye mu rusambanirokuya 16-04-2012 saa 01h30' | 3 | 1582 yanditswe na Ernest Ndayisaba
Ubuhamya butangiye kuboneka bwerekana ko umugabo w'undi mugore ndetse n'umugore w'undi mugabo bikundaniraga rwihishwa basanzwe bahiriye muri logde ya Best- Best Hidden Guest House i Bweyogerere,mu gace ka Kakajjo batwitswe nyuma yuko hari hashize igihe hari umuntu ubatata.
Abo bakundanaga baciye inyuma yabo bashakanye barimo umugabo witwa Akim Katongole utuye i Kayunga aho yari kumwe n'umugore utabashije kumenywa umwirondoro bahiriye muri iyo lodge bahinduka ibishirira ku buryo budasobanutse.
Uyu Akim Katongole akaba yarahoze ari umuturage w'i Mbalala nyuma aza kuhava ajya gutura i Mukono aho yakoraga umwuga w'ubucuruzi.
Bamwe mu baturanyi b'iyi lodge barimo Rose Nakato na Albert Katende bakaba batangaje ko mu ijoro ryo kuwa gatanu aba bakundanaga baciye inyuma yabo bashakanye aribwo bumvise amajwi avugira hejuru,nuko bucyeye bakumva ko abantu bahiriye muri iyo lodge.
Umusore Kizito Mulinde ushinzwe kurinda iyi lodge,bamubajije aho shebuja yagiye yabeshye ko yagiye kurangura Dubai,gusa nyuma biza kugaragara ko ari aho ; ibyo bikaba bikomeje kwibazwaho ku cyatumye uyu musore abeshya.
Christine Kigongo,uhagarariye abagore muri ako gace nawe yatangaje ko ubwo yajyaga kureba ahabereye ayo mahano yatunguwe no gusanga Joseph Tebasungwa ny'iriyo lodge yibereye ku iduka rye acuruza ntacyo yitayeho.
Nyuma yo gusanga umuriro watwitse icyumba kimwe aricyo abo bakundanaga baciye inyuma yabo bashakanye barimo,abantu bamwe batangiye gutekereza ko ari uburozi,ariko abandi nabo bakabona ko baba bokejwe ku bushake.
Uyu Akim Katongole umwe mu bahiriye muri iyi lodge akaba yari umukiriya w'iyi lodge nkuko bigaragara mu bitabo byayo aho bigaragara ko ajemo inshuro enye, abantu bagakeka ko buri gihe yabaga azanye n'uwo mugore utari uwe.
Amakuru aturuka muri polisi ya Uganda akaba avuga ko umwe mu bafasha b'aba basamabanyi yaba ariwe uri inyuma y'iki gikorwa nyuma yuko yaba yari afite amakuru y'uko bajya bamuca inyuma.
Amakuru akomeza avuga ko uyu Katongole yari amaze igihe afitanye ikibazo n'umugore we ku bijyanye n'isambu,ariko icyongeye gutangaza abantu ni ukuntu we yahiye hamwe n'ibindi byose ariko ikarita ye y'itora ntishye (ariyo rangamuntu muri Uganda).
Ukuriye iperereza kuri polisi ya Kira, Rose Nalubega kaba yatangaje ko iperereza rikomeje mu rwego rwo kumenya icyateye uyu uyu muririro amu gihe imirambo yose yajyanywe mu bitaro bikuru bya Mulago gukorerwa isuzumwa.
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gahini na Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko bishimira cyane ibikorwa by'ishyirahamwe ry'urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange ritanga ubutumwa n'ibiganiro by'ubumwe n'ubwiytunge.
Urwo rubyiruko rwibumbiye muri asosiyasiyo yitwa Urumuri. Abayigize bigisha abaturage uburyo amakimbirane atangira n'uburyo bwo kuyakumira, kandi bakanigisha amateka yaranze u Rwanda n'inkomoko y'amacakubiri yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutumwa batanga babunyuza mu biganiro by'imbwirwaruhame no mu m...
Benshi mu bumva ubwo butumwa bifuza ko urwo rubyiruko rwazagaruka ikindi gihe kuko ngo "ubwo butumwa bubafasha" nk'uko abo bo mu murenge wa Nyamirama babisabye urwo rubyiruko ubwo rwabaganiraraga mu byumweru bibiri bishize. Kazarama Elias yavuze ko hari benshi bari bafite imitima yuzuye urwango, ariko ngo bagenda bahin...
Yagize ati "Nkanjye rwose umutima wanjye wari uriho mukushi (wari wuzuye urwango), kandi hari n'abandi twari tumeze kimwe, ariko bigenda bishira kubera inyigisho z'aba bana"
Asosiyasiyo Urumuri yaterwaga inkunga n'umuryango utegamiye kuri leta IREX mu mushinga wawo witwa Youth for Change wafunze tariki 29/05/2012. Muri uwo mushinga urubyiruko rwateguraga imishinga igamije iterambere maze igaterwa inkunga na IREX.
N'ubwo abaturage bavuga ko bishimiye ibiganiro Asosiyasiyo Urumuri ibagezaho, iyi asosiyasiyo ngo ntibizayorohera gukomeza gutanga ibyo biganiro kubera ko yabishobozwaga n'inkunga yahabwaga na IREX, nk'uko Jean Bosco Kayonga uyobora iyo asosiyasiyo abivuga.
Kayonga avuga ko iyo asosiyasiyo itaragira ubushobozi buhagije, agasaba ko yaterwa inkunga kugira ngo ikomeze gutanga ibiganiro n'ubutumwa bw'amahoro nk'uko yari yarabitangiye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Amajyaruguru Deogratias Kabagamba aravuga ko imidugudu ya Ryambungira na Kamugeni mu karere ka Musanze itanga icyizere cy'ejo hazaza heza, bitewe n'ibikorwa bitandukanye byashyizwe muri iyi midugudu yari ikennye kurusha iyindi.
Umudugudu wa Ryambungira mu murenge wa Shingiro na Kamugeni mu murenge wa Kimonyi yari ikennye cyane. Nyamara ibikorwa byo gutanga inka ku batuye iyi midugudu, kuhakora imihanda, kubaka za biogas n'ibindi ngo byaba byerekana ko iyi midugudu ishobora kuzaba yihagazeho mu bihe biri imbere.
Kuri uyu wa 14/08/2012 Kabagamba yagize ati: "iyi midugudu ishobora kuzaba iruta imwe mu mijyi mito tubona mu gihugu mu gihe ibikorwa byakomeza gutera imbere ku rugero rwiza".
Mu bindi bikorwa biri gukorwa muri iyi midugudu muri gahunda y'amajyambere akomatanyije twavuga nko kuhatera ibiti bivangwa n'imyaka, kubaka za rondereza zo mu makoro, kuhubaka igikumba cy'inka ndetse n'ibindi.
Abayobozi batandukanye ku rwego rw'intara y'Amajyaruguru ndetse n'akarere ka Musanze, bavuze ko ibikorwa by'umushinga w'amajyambere akomatanyije (IDP) mu murenge wa Shingiro na Kimonyi bigenda neza, gusa akarere gasabwa gukomeza kubikurikirira hafi.
Rwanda I Bamwe mubaturiye kaburimbo bamena imyanda mu miferege itwara amazi
Hari imijyi utemberamo ugasanga mumiferege itwara amazi ikikije umuhanda wa kaburimbo abaturage bahafata nk'ingarane bamenamo imyanda yaba imyanda ikomeye ndetse n'amazi mabi aturuka kubikorwa byabo, bikaba byatera ingaruka mbi ku isuku n'ubuzima bw'abantu muri rusange.
Nubwo ahenshi mu gihugu cyacu bitabiriye kugira isuku kumihanda no mumihanda rwagati bayikubura ndetse bakanatera indabo kunkengero zayo babinyujije mu makoperative akora isuku cyane cyane mumijyi, hari abaturage babavangira bakahamena imyanda.
Akenshi ibyo bigakorwa ngo ari uko imvura ikubye aho abafite imyanda batabona aho bashyira, bahita bayita muri ruhurura ngo amazi aze kuyitembana. Imyanda nkiyo rero iruhukira mumigezi nayo itanga amazi kubaturage.
Ibikorwa nkibi tukaba twarabashije kubibona mu turere twa Ngororero, Muhanga na Karongi, aho abatungwa agatoki cyane ari abacuruzi baba bafite amazu mato ntanaho kumena imyanda bafite. Umucuruzi wo mu kagali ka gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga twasanze imyanda muri rigori imbere y'aho akorera yatubwiy...
Uretse kumena imyanda muri za rigori, ikindi kintu abaturage batuye muri ako kagali bavuga ko kibabangamiye ni abantu bamena ibitaka mumihanda y'ibitaka yo muduce dutuwemo, maze bigatera ibyondo igihe imvura ibiguyemo cyangwa bikagabanya umuhanda kuburyo kuhanyuza imodoka biba ari ingorabahizi. Abatungwa agatoki kuri i...
Ikimera (izina ry'ubumenyi mu kilatini Plantae) ni ikimera kizima, igice cyacyo, umurama cyangwa igice gituma cyororoka,
Mu Rwanda[edit | edit source]
U Rwanda rucumbikiye ibimera by'amoko menshi anyuranye kubera urusobe rw'imiterere y'igihugu n'urw'ikirere ruhanitse kuva mu burengerazuba kugera mu burasirazuba. Ibimera bito bizamura amazi mu miheha yabyo (plantes vasculaires) bibarirwa hafi mu moko 3000 aturuka mu turere dutandukanye bitewe n'imiterere nyabuzima y'a...
Amoko hafi 280 y'ibimera bigira uburabyo bituruka mu Rwanda abonwa nk'akomoka muri Albertine Rift. Muri ayo moko cyimeza, hafi 20 yihariwe n'u Rwanda, amoko 50 aboneka gusa mu Rwanda no muri Kongo y'Uburasirazuba ,naho amoko 20 yabonetse gusa mu Rwanda no mu Burundi.
Bamwe mu baturiye uru ruganda bavuga ko babangamirwa n'urusaku imashini zitunganya kawunga ziteza ndetse bakanasaba ko bagurirwa bakahava.
Abagore bibumbiye muri koperative ifite urwo ruganda, ngo bakoze uyu mushinga kugirango biteze imbere binyuze mu mushinga wo gutunganya akawunga, bavuga ko nta mafaranga bafite yo kwimura abahaturiye cyangwa kwimura uruganda rwabo kuko ngo ibyo bakoze byose babikoze mu nguzanyo.
Uhagarariye abandi muri iyi koperative, Mukarugwiza Brigitte, ubwo bari baje kwerekwa imashini zitunganya kawunga bari baguze ku mfashanyo y'umushinga FIOM Rwanda, yavuze ko bari bagize igitekerezo cyiza ariko babona harimo imbogamizi nyinshi.
Yagize ati "Ikibazo cy'uko twagurira abatuye hafi aha ntabusobozi dufite. Yaba ubwo kugurira abavuga ko babangamiwe ngo bimuke cyangwa ubwo kwimura uru ruganda. Kuko inguzanyo twari twagujije twayiguze ikibanza ndetse no kubaka."
Mukarugwiza akomeza avuga ko ibibatera urujijo ari uko icyo kibanza bajya kukigura ubuyobozi bwari bubizi ndetse ngo na agronome w'umurenge yarahageze avuga ko nta kibazo bakigura bakubaka.
Kubw'ibyo rero bo babona kuba ubuyobozi bwari bubizi kandi buzi n'icyari kigiye gukorerwamo ntibubereke ahateganirijwe inganda, ubuyobozi bwabafasha kuba bakwimura urwo ruganda kuko amafaranga yabashiranye, kandi bari biteguye gutangira gukora ngo bayishyure.
Abagore bari muri iyi koperative biganjemo abari mu cyiciro cya 2 cy'ubudehe bivuze ko batishoboye. Izi mashini abavuga ko babangamiwe nazo batangiye kubivuga ubwo bazigeragezaga (essayage) bareba ko zikora maze nabo bihutira kubimenyesha ubuyobozi ko babangamiwe.
Ubuyobozi bw'umurenge uru ruganda ruherereyemo bwaje kureba uko ikibazo gihagaze maze bubasaba gushyiraho urukuta rwatandukanya urugo begeranye n'urwo ruganda. Uyu muturanyi w'uru ruganda atuye nko muri metro eshanu uvuye kunzu izi mashine zirimo.
Aba bagore bavuga ko bari bagujije miliyoni eshatu kugirango babashe kubaka no kugura ikibanza . Aba bagore kandi bavuga ko ikibazo bakigejeje mubuyobozi bw'akarere ngo harebwe icyakorwa.
UTINYA GUSOMANA NGO UTABISHYA? DORE IBYAGUFASHA? INTAMBWE ESHANU ZAGUFASHA GUSOMANA NEZA IGIHE UTANGA URURIMI
Abantu benshi usanga bagira ubwoba bwo gusomana, kuko baba bahangayikishijwe n'uko batari bubikore neza. Hanyuma abandi nabo ugasanga baratera utwatsi ababibakoreye, buri gihe yajya kumusoma ugasanga arahunza iminwa. Ni gute ushobora kubigenza rero kugirango nawe usomane neza nk'abandi?
Inama zatanzwe na Rujuta Borkar kuri zigaragaza ko icya mbere cy'ibanze ari uko niba ugira ubwoba bwo gusomana ngo utabikora nabi guhera ubu ugomba kubifasha hasi.
End of preview. Expand in Data Studio
README.md exists but content is empty.
Downloads last month
54