label
class label
14 classes
kin_label
stringclasses
14 values
en_label
stringclasses
14 values
url
stringlengths
29
204
title
stringlengths
9
187
content
stringlengths
73
79.8k
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/amatariki-y-ingenzi-yaranze-ikorwa-rya-jenoside-i-kabgayi-n
Amatariki y’ingenzi yaranze ikorwa rya Jenoside i Kabgayi n’uburyo INKOTANYI zarokoye Abatutsi
Mu gihe Jenoside yakorwaga mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 1994, Abatutsi batangiye guhunga berekeza i Kabgayi bavuye mu bice bitandukanye kuva ku itariki 12 Mata 1994. Kugeza ku itariki ya 20 Mata 1994 i Kabgayi hari hamaze kugera impunzi nyinshi z’Abatutsi maze zishyirwa ahantu hatandukanye mu mazu ari I Kabgayi. Kuva Abatutsi bahagera, interahamwe n’abasirikare bazaga kurobanuramo bamwe bakicirwa imbere mu bigo by’ayo mazu, hanze yabyo, ndetse no mu ishyamba rya Kabgayi. Ku wa 31 Gicurasi 1994, MINUAR yatangaje ko abagera kuri magana atanu (500) bishwe inoherezayo inzobere zemeje ko ubwo bwicanyi koko bwakozwe. Abarokotse ubwo bwicanyi bwose nibo Ingabo za FPR-INKOTANYI zarokoye ku wa 02 Kamena 1994. Imiterere y’Inkambi ya Kabgayi Impunzi z’i Kabgayi zari mu mazu atandukanye ya Kiliziya gatorika akurikira: Mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabgayi A, mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabgayi B, mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mutagatifu Yozefu, mu Iseminari Nto yitiriwe mutagatifu Leon, mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi (Philosophicum), mu kigo cya Mutagatifu Kagwa ahahoze TRAFIPRO (ahazwi ku izina rya CND), mu mashuri y’abigiraga gatigisimu, aho bitaga mu Gishumba no mu bitaro bya Kabgayi. Muri ibi bigo, uretse kwa Kagwa (CND), ahandi impunzi z’Abatutsi zabaga ziri kumwe n’impunzi z’Abahutu ziganjemo izari zaraturutse i Nyacyonga. Muri Eveché kwa Musenyeri habagamo n’abasirikare. Abatutsi bari bakambitse muri Katedrali ya Kabgayi basohowemo ku mabwiriza ya Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva wayoboraga Diyosezi ya Kabgayi, ngo kugira ngo itazasenywa. Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva kandi yasabye ko abo Batutsi batahicirwa ngo batazateza umwanda, bikaba byaratumye abagendaga bicwa benshi barabajyanaga kubicira hanze ya Kabgayi. Iyi Katedrali kandi yasomerwagamo Misa buri munsi, ndetse abicanyi bakabanza mu Misa mu gitondo mbere yo kujya gushaka Abatutsi bo kwica. Ku muhanda uva Gitarama winjira muri Kabgayi, hari za bariyeri nyinshi ku buryo Abatutsi benshi bahahungiraga batabashije no kwinjira muri ibyo bigo. Bariyeri zari aha hakurikira: muri Rugeramigozi ku muhanda ugana i Mbare, munsi y’irimbi ry’abapadiri ry’i Kabgayi, ku marembo ya ESI-Kabgayi (Ecole des Sciences Infirmières), imbere ya Imprimerie de Kabgayi, ku irembo ry’ibitaro bya Kabgayi no ku muhanda ugana ku Iseminari Nkuru ya Kabgayi. Amatariki y’ingenzi yaranze ikorwa rya Jenoside i Kabgayi Hari amatariki amwe azwi yaranzwe n’ubwicanyi bukomeye: Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 1994, kuri Ecole des Sciences Infirmières, igitero kigizwe n’abasirikare cyarahateye babaririza UMURUNGI Chantal wari Animatrice muri icyo kigo. Uwari umuyobozi w’icyo kigo wari umuhutukazi witwa MUKANDANGA Dorothée yarwanye kuri uwo mukobwa, yanga ko bamujyana ndetse ananga ko basambanya abandi bakobwa bari bahari, bahita bamurasira hamwe na UMURUNGI Chantal ndetse na musaza we MUGUNGA Narcisse wari waje kumusura. Bombi bari abana ba MUBERUKA Jean Baptiste w’i Nyanza. Tariki ya 15/4/1994 mu ishuri rya Saint Joseph haje igitero cyamaze amasaha atanu kirobanura. Icyo gihe cyatwaye benshi barimo umudamu wa Rudahunga Louis, umwalimu witwa Justin wigishaga muri ETEKA n’abandi. Muri iri shuri, ku itariki 08/5/1994, nabwo abasirikare bagiyeyo bafite urutonde rw’abatutsi bagomba gutwara. Kuri uwo munsi, batwaye abatutsi 27 mu gitondo, babajyana mu kigo cya gisirikare i Gitarama, birirwa bakubitwa. Ku mugoroba, babagabanyijemo amakipe atatu, bamwe babajyana i Murambi ya Gitarama, abandi mu Byimana, abandi kuri Nyabarongo barahabicira. Muri aba bose uko ari 27 harokotse umwe. Bamwe mu bashoboye kumenyekana batwawe uwo munsi ni RWICANINYONI Emmanuel wakoraga muri MINEDUC muri bureau pédagogique ishami ry’amateka, GATSINZI Gervais wigishaga muri ACEJ Karama, NIYOYITA André, NTIBYIRAGWA Jean Marie Vianney bitaga Maso, HODARI na NYAKARASHI Ignace. Bose bari abarimu muri Collège Saint-Joseph ya Kabgayi, n’abandi batamenyekanye. Tariki 24/5/1994, Abatutsi bakuwe mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi bajya kwicirwa mu Byimana. Abayobozi ba kiriziya gaturika i Kabgayi bari baragennye ko abihayimana bagomba guhungira mu Iseminari Nkuru, ariko hakaba hari n’Abatutsi basanzwe bahari; habaga n’izindi mpunzi z’abahutu zari zaraturutse i Kigali n’ahandi. Bamwe mu bari bagize Guverinoma y’Abatabazi bari bahafite ibyumba, akenshi bakahajya nijoro barimo KAMBANDA na SINDIKUBWABO. Buri gice cyahererezwaga mu ruhande rwacyo uretse abihayimana bo babanaga batarobanuye. Kuri iyo tariki ya 24/05/1994, Seminari Nkuru ya Kabgayi yazengurutswe n’abicanyi b’abasivili n’abasirikare baje mu masaha ya saa yine, basohora impunzi, bazicaza mu kibuga. Hari umufaratiri w’umuhutu witwaga Adalbert wajyaga kuzana urutonde ruriho amazina y’Abatutsi bakabahamagara bakabatwara, bakajya kubica. Mu bihayimana batwaye, harimo abafurere b’abayozefiti MUREKEZI Fidèle, MUGABO Emmanuel, MUNYANSHONGORE Martin na RUSEZERANGABO Théophile. Harimo kandi Abafurere b’abamarisiti barimo GATARI Gaspard, NYIRINKINDI Canisius na BISENGIMANA Fabien. Batwaye kandi Umwenebikira witwaga Bénigne NAKANA, Abapadiri NIWENSHUTI Célestin, MUSONERA Callixte na NYIRIBAKWE Vedaste wigishaga mu Iseminari Nkuru. Batwaye kandi Karinda Viateur wari umunyamakuru wa Radio-Rwanda. Aba bose bahamagawe hari na Musenyeri Thadeyo NSENGIYUMVA, wari waje gukoresha inama impunzi, abonye abicanyi bagose yurira imodoka asubira mu icumbi rye. Ku itariki ya 29/5/1994, nanone ku ishuri rya Saint Joseph hagiyeyo ikindi gitero. Abicanyi bari bafite bus bapakiramo Abatutsi bajya kwicirwa kuri Nyabarongo. Mu batwawe harimo RURANGWA Alexis wari umucamanza, RWAGAKIGA Prudence wacuruzaga mu Ngororero, umudamu witwa MUKOBWAJANA Eugenie, GASASIRA Vital, MUKANGAMIJE Beline yari umukozi mu ishuri rya Saint Joseph, UTAZIRUBANDA Leonard, MUCYURABUHORO mwene GATABAZI, MUNYESHURI Jean Marie Vianney wari agronome, HABIMANA Deogratias wari umwarimu n’abandi. Mu kwezi kwa Gicurasi 1994, ku itariki itibukwa neza, ahahoze TRAFIPRO (bitaga CND) haje abasirikare batwara Abatutsi barimo Isidore mwene Ruyenzi, KAJANGWE Célestin, NIZEYIMANA Jean Bosco n’abandi bajya kubica. Muri uko kwezi nanone, igitero cyagabwe mu ishuri ribanza rya Kabgayi A n’abicanyi b’i Mushubati bari bariyise “Abazulu”. Bazaga inshuro nyinshi bateye i Kabgayi mu nkambi zaho. Mu bitero bitandukanye bagiye bagaba i Kabgayi harimo icyo bishemo abantu batandatu babiciye mu ishyamba riri munsi y’ikigo cy’abana babana n’ubumuga. Mu Iseminari ntoya Saint-Léon ya Kabgayi, hagabwe ibitero bibiri bikomeye hagati ya Gicurasi na Kamena 1994. Kimwe cyagabwe mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 1994, icyo gitero cyatwaye Abatutsi benshi bajonjowe mu isaka ryakozwe muri icyo kigo. Biciwe mu ishyamba rya Byimana n’ahandi. Igitero cya kabiri cyari icy’Interahamwe zitwaga Abazulu b’i Mushubati, nacyo cyatwaye Abatutsi b’i Mushubati bari bahungiye i Kabgayi bajyanwa kwicwa. Igitero cyo ku wa 30/05/1994 cyanyuze aho Abatutsi bari bihishe hose muri Kabgayi kigenda gitoranya abajya kwicwa, batwawe muri za bus bajya kwicirwa kuri mu Ngororero. Iki gitero cyari kiyobowe n’abicanyi bavuye mu Ngororero bavugaga ko babaruye imirambo y’Abatutsi bahiciwe bagira iyo babura bajya kureba ko bahungiye i Kabgayi ; ni yo mpamvu bagiye kwicirwa mu Ngororero ariko mu bo batwaye harimo n’abari batuye ahandi. Jenoside Y’i Kabgayi yakozwe mu buryo butandukanye n’ahandi Kubera ko I Kabgayi hahungiye Abatutsi baturutse mu mpande nyinshi z’Igihugu, byatumye abategetsi ba Komini n’abicanyi baturutse mu zindi Perefegitura bajyayo bitwaje amalisiti y’Abatutsi bahungiye i Kabgayi bavuye mu makomini yabo, abicanyi bakabatwara bakajya kubicira ahandi. Bivuze ko rimwe na rimwe Abatutsi batangwaga n’impunzi z’abahutu zabaga ziri kumwe nabo, zarahabasanze, ziva mu bice FPR-INKOTANYI yabaga imaze kubohora. Ubwicanyi bw’i Kabgayi bwakozwe n’abantu baturukaga mu bice bitandukanye by’igihugu aho buri Komini yajyaga gushaka Abatutsi bayikomokamo. Hari abajandarume, abasirikare bo mu mutwe warindaga uwari umukuru w’igihugu, abasirikare basanzwe barindaga abihayimana n’abagize guverinoma y’abatabazi. Uretse kwica Abatutsi, hakozwe n’ibikorwa bibi byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, hari ubwo babatwaraga bakaza kubagarura cyangwa bagahita babica. Hari ubwo bateraga ibisasu cyane ahitwa muri CND bigahitana abantu. Ikindi kiri mu byishe Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi ni inzara n’indwara yaterwaga n’umwanda kuko nta mazi bagiraga. Nyuma imirambo yaje kuba myinshi n’umwuka mubi uba mwinshi, abicanyi bafata icyemezo cy’uko batazongera kwicira abantu aho ngaho, nibwo bigiriye inama yo kujya bazana imodoka bagapakira Abatutsi bahereye ku bize cyangwa bifashije kuko bari barabaruwe, bagatwara cyane cyane abasore n’abagabo, bakajya kubicira ahandi. Buri munsi hicwaga Abatutsi ku buryo imibare itapfaga kumenyekana. Bamwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe i Kabgayi ni: Superefe Rutegesha Misago Antoine urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gitarama rwamukatiye gufungwa burundu ; Superefe Gatera Gaspard urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gitarama rwamukatiye gufungwa burundu ; Gahutu Emmanuel Demarere wari maneko urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gihuma B rwamukatiye gufungwa imyaka 30 ; Sagahutu Thomas wakoraga mu Kigo cy’abinjira n’abasohoka mu Gihugu ; Gilbert wari uhagarariye ishyaka rya C.D.R mu mujyi wa Gitarama ; Sergent-Major witwa Karata ; Faratiri Adalbert watanze abihayimana b’Abatutsi baricwa. Bivugwa ko yaba yarabaye padiri akaba aba muri Zambiya ; Uwitwaga Gasirikare wari impunzi y’umuhutu yavuye i Nyacyonga yiyoberanyije abana n’Abatutsi babaga kuri TRAFIPRO akaba ari na we watangaga Abatutsi baho ; Sous-Lieutenant Musabyimana ; Philippe mwene Théopiste ; Major Nyirahakizimana Anne-Marie yakatiwe igifungo cya burundu arafunze ; Hakizimana Papias yakatiwe imyaka 15 ; Tuyisenge Narcisse yakatiwe gufungwa imyaka15 ; Nigena Protogene yakatiwe imyaka 30. Bose bakatiwe n’urukiko gacaca rwa Gatikabisi. Mu bicanyi baturukaga i Mushubati biyitaga Abazulu harimo Sadam, Mitterand, Basesekaza, Twagirimana Clément, Protogène, Evode mwene Révocat, Mutabaruka Hassan, Abasirikare babiri Rachidi na Semanyenzi Jean Claude, Mugemana, Kimonyo Tharcisse wari umushoferi, abasirikare bari bazwi ku mazina y’amahimabano nka Shitani na Kajisho babaga mu kigo cya Gitarama babaga bari kumwe n’umusivire witwa Gikeri, Nsanzineza Vincent n’abandi. Inkambi ya Kabgayi niyo Ingabo za FPR-INKOTANYI zashoboye kurokoramo Abatutsi benshi. Ahandi zahageraga zisanga abicanyi babarangije hasigaye mbarwa. I Kabgayi, INKOTANYI zaguye abicanyi gitumo bariho bashaka uburyo babarimbura mbere yuko INKOTANYI ZIHAGERA. Kwibuka aya mateka bizahoraho. Abashaka kuyagoreka bazahora batsindwa. Dr BIZIMANA Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/ifatwa-ry-ikibuga-k-indege-cya-kanombe-n-ikigo-cya
Ifatwa ry’ikibuga k’indege cya Kanombe n’ikigo cya gisirikari yari intambwe ikomeye mu gutsinda abicanyi
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 22 Gicurasi 1994, Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe cyakuwe mu maboko y’abicanyi, iyo tariki ikaba ari imwe mu matariki akomeye mu guhagarika Jenoside. Mu bindi bice by’Igihugu twari tuitarabohorwa n’Inkotanyi, ahari hasigaye Abatutsi bakihishahishe, Leta y’abicanyi yari ikomeje kubica. Ifatwa ry’ikibuga k’indege cya Kanombe n’ikigo cya gisirikari cya Kanombe intambwe ikomeye mu gutsinda abicanyi bakoraga Jenoside Tariki ya 21/5/1994, radiyo RTLM yavuze ko Jenerali Dallaire agomba kwicwa, ndetse abasirikari ba Leta y’Abatabazi barashe ku cyicaro cya MINUAR, ariko amahanga arabyamagana bituma badakomeza iyo gahunda. Tariki ya 22/5/1994, ikibuga cy’indege cya Kanombe cyarafashwe, Inkotanyi zigikura mu maboko y’abicanyi. Icyo gikorwa gikomeye cyabaye kuri iyi tariki ya 22/5/1994 kikaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye mu kurwanya Leta yakoraga Jenoside byagezweho na FPR Inkotanyi kuva yatangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside tariki ya 8 mata 1994. Uwo munsi, uwari perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi, Theodore Sindikubwabo, yandikiye Perezida w’u Bufaransa François Mitterrand, amubwira ko ingabo ze zahunze kubera ko zabuze amasasu, kandi ko agomba kumutabara vuba, anamuhamagara kuri telefoni amushimira inkunga yakomeje kumutera. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku bitaro bya Kigeme, Nyamagabe Ibitaro bya Kigeme bibarizwa mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka mu Kagari ka Kigeme. Ku itariki ya 07 Mata 1994 abicanyi batangiye kwica Abatutsi muri Komini ya Mudasomwa ibyo bitaro bya Kigeme byatangiye kwakira inkomere umunani (8) z’abakozi bakoreraga EMUJECO muri Mudasomwa, hagenda haza n’izindi nkomere ziturutse ku Kitabi mu ruganda rw’icyayi rwaho. Ku wa 13 Mata 1994, nabwo haje inkomere nyinshi ziturutse muri Komini Rukondo aho Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR Maheresho, bari batangiye kwicwa. Abakomeretse babaye benshi bituma ibitaro byitabaza abaganga bari muri Konji ndetse n’abanyeshuri bigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Kigeme bigagamo ubuforomo bari muri stage kugira ngo babashe gufasha abari bakomeretse. Muri iyo minsi n’ubwo abazaga bakomeretse bafashwaga ariko hari abamaraga gukira bakajyanwa rwihishwa bakicwa. Muri iyo minsi kandi hazaga imodoka nijoro igatwara Abatutsi babaga bahazanywe kuvurwa bakabeshya ko babajyanye i Murambi kubacungira umutekano babageza kuri bariyeri y’ahitwa Mwumba bakabica. Ku wa 22 Gicurasi 1994, ku munsi wa Pentekoti, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, haje ibitero by’interahamwe biturutse muri Mudasomwa, muri santeri y’ubucuruzi ya Kigeme, Gatyazo n’ahandi bitwara Abatutsi bari bakiri bazima hamwe n’abarwaza ndetse na bamwe mu baganga b’Abatutsi bahakoraga babajyana kubicira hepfo y’ibitaro hafi y’ibikoni batekeramo. Abasigaye bihishe mu mfuruka no munsi y’ibitanda cyane cyane mu byumba byihariye by’abarwayi (Chambres privées) kuko ho ibitero bitinjiyemo. Nyuma y’uko bicwa, haje perefe Bucyibaruta Laurent ari kumwe na Burugumesitiri Semakwavu na Capitaine Sebuhura Fausti, abarokotse icyo gitero babatwara mu modoka bajyanwa i Murambi ahari hariciwe Abatutsi benshi kandi mu bajyanyweyo harimo inkomere zidafite uzazivura ndetse nta n’ibyo kurya bari kubona. Kugeza ubu abamenyekanye biciwe muri ibi bitaro kandi hakaba hari n’imyirondoro yabo bagera kuri 29, ariko umubare w’abahiciwe ni mu nini kuko inkomere zahazanwaga ntabwo imyirondoro yamenyekanye. Abagize uruhare mu bwicanyi harimo: Dr Twagiramungu Edson wari umuyobozi w’ibitaro; Filipo wari umucuruzi muri centre ya Kigeme; Uwitwa Zimbabwe wari umushoferi wa Musenyeri w’abanglikani Kayumba Normand; Gasana Venuste wari umucuruzi; Abitwa: Kamugi Christophe, Mukono mwene Karamage, Kibuye, Munyentwari Rodrigue, Mutiganda Evariste, Ngoga wo mu Gasarenda, Mbiligi, Munyenkware wakatiwe na Gacaca agwa muri Gereza, Minani, Nyiraneza, bamwe mu bazamu bahakoraga barimo Karuranga David, n’izindi interahamwe n’abaturage b’abahutu benshi. Ubwicanyi bwakorewe Abatitsi i Nyamirembe, aho bitaga CND, Kamonyi Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu, abicanyi baje guhimba umugambi wo kugirango babone abantu bari basigaye bataricwa, nibwo bavuze ko hatanzwe ihumure ntakongera kwica abagore n’abakobwa ngo kuko nta bwoko bafite. Icyo gihe abatutsi benshi biganjemo abagore n’abana basohotse mu bwihisho, abari mu ngo no mu bihuru bavamo. Kuburyo icyo gihe abagore n’abakobwa bamaze nk’ibyumweru nka bibiri batihishe cyane, bamwe banakora imirimo mu ngo z’abari babacumbikiye, abandi bajya mu nzu yitwa ikibeho yo ku kiriziya i Kayenzi. Umunsi rero waje kugera, abicanyi babakusanyiriza aho ku kibuga bise kuri CND nko mu ma saa kumi z’umugoroba. Babanje kubasambanya babakuranwaho, hanyuma bacana igishyito, hanyuma kugitekerezo cyatanzwe n’umusore witwa KANUSU n’umuvandimwe we, bakaba ari bene KARAGIZO, bakaba aba bombi barigaga muri kaminuza y’I Butare, bavuze ko hari uburyo bwiza bakoresheje bwiza bwo kubabaza, muri kaminuza bwo gukoresha ipasi. Icyo gihe rero bafashe amapasi y’amakara, uwitwa LINI arayashyushya, batangira kuyabakozaho ku myanya isanzwe ari iy’ibanga, ku mabere, ku bibero no ku gitsina. Muri uko kubatwika, babashinjaga ko bafite imbunda, radiyo bavuganiraho n’inkotanyi, ko ababyeyi babo bajyaga i Kinihira n’ibindi. Kubera ububabare bamwe muri abo bakobwa n’abagore nk’uwitwa MUKAMANZI Eularia na Atharia mwene MUNYANKINDI, bemeye ko ibyo byose babifite, icyo gitero kibanza kubajyana iwabo wa Eularia, bacukura mu ndabo imbunda barazibura, babakomezanya iwabo w’Atharia ahitwa i Gaji, bagezeyo baracukura naho baraheba. Ubwo batemberanaga abo bakobwa muri iryo joro nta kenda, ibikomere by’amapasi umubiri wose. Icyo gihe rero bamaze kubura izo mbunda iwabo w’Anatharie nibwo bahise bafata umwanzuro wo kubicira aho mu rugo kwa Munyankindi. Ikizwi ni uko babashyize mu musarane wo muri urwo rugo; urupfu bishwe ntiruramenyekana. Bamwe mu biciwe aho hantu babashije kumenyekana harimo MUKAMANZI Eularie, Atharia, KANAKUZE, MUKANYONGA na Rosette n’abandi kuri uwo munsi hishwe benshi ariko aba baramenyekanye kubera urwo rupfu rwabo. Ababigizemo uruhare harimo KANUSU n’umuvandimwe we n’uwitwa LINI cyari igitero kinini ariko abo nibo bavugwa cyane. Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Uwo mugambi niwo wakomeje gushyirwa mu bikorwa ahari hakiri mu maboka ya Leta y‘abicanyi. Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/tariki-ya-18-gicurasi-1994-radiyo-muhabura-yabwiye-abari
Tariki ya 18 Gicurasi 1994 Radiyo Muhabura yabwiye abari bihishe guhungira aho FPR yagenzuraga
Tariki n’iyi,umunsi nk’uyu Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje urugamba, zikomeza kurokora abatutsi bicwaga; ku rundi ruhande imwe mu miryango mpuzamahanga yatangaje ko ibibera mu Rwanda ari jenoside. Kuri iyi tariki kandi ni bwo FPR yakoresheje Radio Muhabura ibwira abari bihishe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ko bajya mu duce tugenzurwa na yo. Icyo gihe kandi, Abagaga batagira umupaka bacishije mu kinyamakuru Le Monde ibaruwa ifunguye bari bandikiye Perezida w’u Bufaransa imusobanurira ko ibyaberaga mu Rwanda atari ugusubiranamo kw’amoko, ahubwo ari ubwicanyi bwateguwe neza. Iyo baruwa yagirga iti “Ntabwo ari intambara hagati y’amoko, ahubwo ni itsembatsemba ryateguwe neza ry’abatavuga rumwe n’agatsiko gashyigikiwe kandi kakanahabwa intwaro n’u Bufaransa; k’uwari umunyagitugu Juvenal Habyarimana kandi abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu nibo bari ku isonga muri ubwo bwicanyi […] Ntawakwiyumvisha ukuntu u Bufaransa bwaba budafite uburyo bwo kubuza izo nkoramutima zabwo guhagarika ubwicanyi”. Si ubwa mbere aba baganga bari bagaragaje ko ibyaberaga mu Rwanda ari ubwicanyi bw’indengakamere bwateguwe, aho tariki ya 24 Mata 1994, batangaje ko biboneye abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, bica abarwayi bagera ku 170 mu bitaro bikuru bya Butare. Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/tariki-ya-6-gicurasi-1994-intumwa-za-gisilikare-z-u-rwanda
Tariki ya 6 Gicurasi 1994: Intumwa za gisilikare z’u Rwanda zakiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Bufaransa
Inkunga ya gisirikari u Bufaransa bwahaga Leta ya Sindikubwabo na Kambanda yakoreshwaga mu kurimbura Abatutsi yarakomeje, Akanama gashinzwe amahoro ku isi kihunza inshingano zako zo gutabara mu Rwanda, ariko Umuryango utabara imbabare ku isi ugaragariza amahanga uruhare rwayo mu gutererana u Rwanda no gukwirakwiza ibinyoma kuri Jenoside. Intumwa za gisilikare z’u Rwanda zakiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Bufaransa bagirana ibiganiro birebana no guhabwa intwaro Uwari uhagarariye inyungu za gisirikari muri ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa i Paris, Colonel Sébastien Ntahobari, yakiriwe kenshi i Paris na Jenerali Jean Pierre Huchon wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikari hamwe na Colonel Dominique Delort, bagirana ibiganiro ku bijyanye n’ubufasha mu bya gisilikare. Lt Colonel Cyprien Kayumba, wari ushinzwe ibikoresho bya gisirikari muri minisiteri y’ingabo z’u Rwanda nawe yagiye i Paris inshuro ebyiri, mu mpera za Mata 1994, na nyuma yaho aje gukurikirana intwaro u Bufaransa bwari bwemereye guha u Rwanda. Ibyo byose byabaga hirengagijwe ko mu bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi guhera tariki ya 7 Mata 1994, abasirikari ba Leta y’u Rwanda ari bo babimburiraga Interahamwe mu bitero byagabwaga aho Abatutsi babaga bahungiye mu mashuri, ibitaro, kiliziya no mu zindi nyubako za Leta. Abasirikari bakoreshaga grenades, n’imbunda n’amasasu, nyuma Interahamwe zikaza gusoza ubwo bwicanyi zikoresheje intwaro gakondo harimo impiri n’imipanga. Minisiteri y’Ubutwererane y’u Bufaransa yayoborwaga na Michel Roussin niyo yari ishinzwe gushaka no gushyikiriza inkunga Leta y’abicanyi. Jenerali Huchon na Jenerali Quesnot nibo bakurikiraniraga hafi inkunga ya gisirikari yahabwaga u Rwanda, byose bigakorwa ku cyemezo cya perezida Mitterrand. Bamwe mu bategetsi b’u Bufaransa bavuze ko ngo “Batari bazi ko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi butari Jenoside”. Aha ni ukubeshya kuko Abafaransa bari bazi kuva tariki ya 7 Mata 1994 ko mu Rwanda hakorwaga Jenoside ariko bakayihakana. Ibi General Christian Quesnot yabyemereye imbere ya komisiyo y’inteko y’Abafaransa, (Mission d’information parlementaire), avuga ko “Guhera taraiki ya 6 Mata 1994, nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, ikibazo cy’Urwanda cyakurikiriwe hafi n’abashinzwe igisirikari na politiki mu Bufaransa kandi ko byagaragraga ko ubwicanyi bwakorwaga ntaho bwari buhuriye n’ubundi bwakozwe mbere”. Biragaragara ko Jenerali Quesnot yari azi neza ko ubwicanyi bwakorwaga bwari Jenoside. Mitterrand, Hubert Vedrine na Alain Juppe bavugaga ko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda ari intambara y’amoko, ko amoko yombi yicanaga. Ibi byavuzwe na Alain Juppe, tariki ya 28 Mata 1994, agira ati “Intambara n’ubwicanyi birakomeje muri icyo gihugu cyajahajwe n’intambara y’amoko”. Inshuro nyinshi perezida Mitterrand yanze kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi avuga ko mu Rwanda buri wese yicaga (« tout le monde tue tout le monde »). Uretse inkunga yahabwaga Leta y’abicanyi, u Bufaransa bwakomeje guha inkunga umuryango wa Habyarimana, harimo umugore we Agathe Kanziga wari mu bateguye akanayishyira mu bikorwa. Leta y’abicanyi yakomeje kwica no gukangurira Interahamwe kwihutisha ubwicanyi Minisitiri w’intebe Jean Kambanda yavugiye kuri Radio Rwanda ashishikariza Interahamwe kwica cyane. “Dufite abagabo, amasasu, Leta ishyize hamwe, ingabo zishyize hamwe kandi tugomba gutsinda. Buri wese agomba gufata intwaro kandi kugira intwaro zihagije ni kimwe mu byo Leta ishyizeho umutima kabone n’iyo ibindi byose bituruka mu mahanga byahagarara”. Kuri iyi tariki, Radio Rwanda yashyizemo ijambo ryose Kambanda yari yavugiye ku Kibuye tariki 3 Gicurasi 1994 asaba ko Jenoside yihutishwa hose mu gihugu no ku Kibuye by’umwihariko. Iryo jambo ryongeye kunyuzwa kuri Radio Rwanda ku wa 09 Gicurasi 1994, bikaba byerekana uburemere bw’ubutumwa bwari bukubiyemo mu kwihutisha Jenoside. Akanama gashinzwe amahoro ku isi kiyambuye inshingano zako zo kubungabunga amahoro ku isi no gutabara igihe Leta y’abicanyi yakoraga Jenoside Tariki ya 6/5/1994 ibihugu bidafite icyicaro gihoraho, Espagne, New Zeland, Argentina, Czech Republic, batanze umushinga wo guha ingufu za gisirikari mu Rwanda. Bimwe mu bihugu bifite icyicaro gihoraho mu Kanama gashinzwe amahoro ku isi byarabyanze ahubwo hatangwa igitekerezo ko ibibazo by’u Rwanda bigomba gusuzumwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OUA). Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Boutros-Boutros Ghali yandikiye Perezida wa Misiri, Hosni Mubarak wagombaga kuba perezida w’uwo muryango. Mubarak yandikiye Umunyamabanga mukuru wa OUA, Salim Salim amusaba ko ibihugu byo ku mugabane w’Afurika byashaka ingabo zakoherezwa mu Rwanda. Salim Salim yasubije Perezida Mubarak ko Afurika itashobora guhangana n’icyo kibazo kubera ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda, ko Umuryango w’Abibumbye ariwo ufite ububasha bwo gukoresha ingufu za politiki no gushaka inkunga ikenewe kugira ngo hagire igikorwa mu Rwanda. Yongeraho ko igihe cyose ibibazo nk’ibi byabayeho ari bwo buryo bwakoreshejwe mu kubikemura. Umuryango utabara imbabare ku isi (CICR) wanenze imyitwarire y’amahanga yatereranye u Rwanda, ifata icyemezo cyo kugoboka impunzi aho byari bigishoboka Mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa gatanu, abakozi b’Umuryango utabara imbabare bari mu duce twa Kigali, Byumba, Gisenyi, Kabgayi na Kibungo bagerageje kwita ku nkomere n’abarwayi bari bugarijwe n’Interahamwe n’abasirikari. Uwayoboraga uwo muryango Cornelio Sommaruga yavuganye na Philippe Gaillard wari uwuhagarariye mu Rwanda. Yasohoye inyandiko muri International Herald Tribune yamagana ibinyamakuru na Leta zitavugaga ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, ko ibihugu byose byari bibifitemo uruhare. Gaillard yohereje inkunga yagombaga guhabwa impunzi zigera kuri 30,000 zari zarahunze ubwicanyi muri Gitarama, bakaba bari bakikijwe n’Interahamwe zashakaga kubica. Impunzi zahawe ubufasha bw’ibanze. Interahamwe zakomeje gufata bamwe mu mpunzi zikabica, zigafata n’abagore ku ngufu. Umusozo Mu ntangiriro z‘ukwezi kwa Gatanu 1994, Abatutsi bakomeje kwicwa, mu duce twari tukiri mu maboko y’ingabo z’abicanyi. Izo ngabo zakomeje guterwa inkunga na Leta y’u Bufaransa, kandi yari izi neza ko mu Rwanda hakorwaga Jenoside. Iyo nkunga yahabwaga igisirikari cy’abicanyi yihutishije Jenoside, bituma hamwe na hamwe hicwa n’abari kurokoka. Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/tariki-4-gicurasi-u-bufaransa-bwakomeje-gushyigikira-leta-y
Tariki 4 Gicurasi: U Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta y’ u Rwanda yakoraga Jenoside iyobowe na Sindikubwabo
U Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta y’ u Rwanda yakoraga Jenoside iyobowe na Sindikubwabo, igisirikari cyayo na dipolomasi y’u Rwanda mu mahanga kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwoye kumenyekana. Iyo nkunga ni yo yahaye ingufu abicanyi, bakomeza kwica, nyamara iyo Ubufaransa bubishaka hari hamwe na hamwe mu Rwanda Abatutsi bari bashoboye kwirwanaho, bashoboraga kurokoka nko mu Bisesero. 1) Jenerali Quesnot yasabye ko u Rwanda rukomeza guterwa inkunga muri Jenoside Ku itariki 4 gicurasi 1994, Perezida Tewodori Sindikubwabo yagiranye ikiganiro kirekire kuri telefoni na Jenerali Christian Quesnot wari Umujyanama wihariye mu bya gisilikare wa Perezida w’Ubufransa, Francois Mitterrand, kuva mu 1991 kugeza mu 1995. Icyo kiganiro kibanze mu kugaragaza imiterere y’intambara hagati y’ingabo za FPR-INKOTANYI n’izahoze ari iza Leta y’u Rwanda (ex-FAR). Nta kirebana na Jenoside cyavuzwemo. Christian Quesnot ni umwe mu bashyigikiye bivuye inyuma ubutegetsi bwa Habyarimana. Ni we wamenyeshaga ubuyobozi bw’ingabo ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, byaba ibyakorwaga k’uburyo buzwi cyangwa bwihishe. Mu nyandiko zose yagejeje kuri perezida Mitterand, Christian Quesnot yasabiraga ubufasha bukomeye ubutegetsi bwa Habyarimana n’ ingabo zabwo. Nkuko bigaragazwa n’inyandiko yo ku wa 06 gicurasi 1994, Jenerali Christian Quesnot yakoreye Perezida Mitterrand ku byavugiwe muri icyo kiganiro, Jenerali Quesnot yasobanuye ko Tewodori Sindikubwabo yashimiye cyane Perezida w’Ubufransa kubera inkunga mu bya gisilikare, politiki, amafranga na diplomasi Ubufransa bwari bukomeje guha Guverinoma y’u Rwanda. By’umwihariko, Tewodori Sindikubwabo yashimiye Ubufransa kuba bwarakiriye intumwa za Guverinoma y’Abatabazi zakoreye uruzinduko mu Bufransa muri mata 1994. Izo ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Jerome Bicamumpaka na Jean Bosco Barayagwiza wari umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka ry’abahenzanguni b’Abahutu, CDR, akaba yari n’umuyobozi mukuru ushinzwe politiki n’amategeko muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda. Barayagwiza yagize uruhare runini mu gushinga RTLM no gukwiza urwango n’ubukangurambaga bwa Jenoside cyane cyane hagati ya 1992 na 1994. Muri urwo ruzinduko itsinda rya Bicamumpaka na Barayagwiza bakoreye mu Bufransa, bakiriwe n’abategetsi bakomeye b’inkoramutima za Perezida Mitterrand muri Perezidansi ya Repuburika, aho bakiriwe na Bruno Delaye wari Umujyanama wa Perezida Mitterrand ushinzwe Afurika, babonana ari kumwe na Jenerali Christian Quesnot. Babonanye kandi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alain Juppe. Muri ibyo biganiro, ntabwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yigeze yamaganwa n’abayobozi b’Ubufransa babonanye n’izo ntumwa za Leta y’abicanyi. Nyamara ibihugu by’Ububiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byo byanze kwakira izo ntumwa. Uwo mugambi wa Jenerali Quesnot wo kubogamira kuri Leta y’abajenosideri yari awusanganywe. Tariki 29 Mata 1994, nyuma y’ibyumweru bitatu, jenoside itangiye, Christian Quesnot yanditse amagambo asebya FPR agira ati: "FPR ni ishyaka ry’ aba "fachistes" ntari nabona ahandi. Umuntu yarigereranya na ba "Khmers noirs’’. Bafitanye akagambane n’ababiligi". Na none tariki 6 Gicurasi 1994, Christian Quesnot yatanze inama yo gushyigikira abasirikare ba FAR kandi bariho bakora jenoside. Icyo Jenerali Quesnot yashyiraga imbere atabariza Leta y’abicanyi ngo ni uko yatinyaga ko iyo Leta yatakaza ubutegetsi iramutse itsinzwe intambara, ngo hakajyaho agace yitaga “Tutsiland”. Uru rwari urwitwazo rwo kugira ngo abone uko atera inkunga ya gisirikari Sindikubwabo na Leta ye. Iyo mvugo yarakoreshejwe cyane ishyigikirwa na perezida Mitterrand n’umugabo w’ingabo wihariye “l’amiral Lanxade ». 2) Jenerali Quesnot na Bruno Delaye bashyigikiye muri byose Leta y’abicanyi Jenerali Christian Quesnot na Bruno Delaye mu mikoranire yabo na Guverinoma y’u Rwanda bagaragaje buri gihe kubogamira bikomeye kuri Perezida Habyarimana na Leta ye bagira inama Perezida Mitterrand ko agomba guha u Rwanda ubufasha buhoraho kandi bukomeye mu bya gisilikare, politiki na diplomasi mu rugamba Leta ya Habyarimana yarwanaga na FPR Inkotanyi. Twibutse ko ku itariki ya 12/2/1993, perezida w’Ubufaransa Francois Mitterrand yohereje mu Rwanda intumwa ze zihariye ebyiri, Bwana Bruno Delaye na Jean-Marie Rochereau de la Sabliere. Icyagenzaga izo ntumwa za Mitterrand ngo kwari uguhuza perezida Juvenal Habyarimana na Minisitiri w’Intebe Disimasi Nsengiyaremye batavugaga rumwe ku bijyanye no guhagarika intambara n’ibikorwa by’ubwicanyi byakorwaga n’abasirikari ba Leta n’abayoboke ba MRND. Perezida Mitterrand n’abajyanama be kandi bumvishaga Habyarimana ko Ubufaransa bushyigikiye Leta ye, ko butazayitererana mu rwego rwo kugumana ijambo mu Karere. Asubiye mu Bufransa, tariki 15 Gashyantare 1993, Bruno Delaye yanditse inyandiko igenewe Perezida Mitterrand, avuga ko ahangayikishijwe n’uko FPR « ishobora gufata Kigali » kubera ko yari ishyigikiwe na bimwe mu bihugu bivuga icyongereza. Kubera iyo mpamvu, Delaye yavugaga ko uburyo bwo gushyigikira Habyarimana bwagombaga guhinduka, Ubufaransa bukerura bukarwana, hagatangwa imbunda n’ibindi bikoresho by’intambara. Izo nyandiko zose z’ibinyoma zashakaga gusobanura impamvu Ubufaransa bwagombaga kwinjira mu ntambara ku buryo butaziguye no gukomeza guha intwaro n’ibikoresho ingabo za Habyarimana. Jenerali Christian Quesnot nawe yandikiye perezida Mitterrand avuga ko asanga intambara itari hagati ya FPR Inkotanyi n’ingabo z’U Rwanda, ahubwo ko ari Ubugande bwateye U Rwanda. Bishatse kuvuga ko ari igihugu cyateye ikindi, ko rero Ubufransa bukwiye gutabara Leta y’U Rwanda mu rugamba yarwanaga na FPR-Inkotanyi. No muri Jenoside hagati, muri gicurasi 1994, Jenerali Quesnot yari agikomeye kuri uro murongo wo guha inkunga Leta yakoraga Jenoside, irimbura abaturage bayo b’Abatutsi. 3) Jenerali Quesnot na Dominique Pin bemeje kurwanya FPR bivuye inyuma Na none ku itariki 19 Gashyantare 1994, jenerali Christian Quesnot hamwe na Dominique Pin, wari wungirije umuyobozi w’ishami rishinzwe Afurika mu biro bya Perezida w’Ubufaransa, bashyikirije perezida Mitterrand ibitekerezo bibiri by’ingenzi ku birebana n’u Rwanda: Igitekerezo cya mbere cyari ugucyura abaturage b’Abafaransa, gucyura abasirikare bari mu Rwanda muri operasiyo Noroît, ariko Quesnot na Pin bagasobanura ko icyo gitekerezo batagishyigikiye, bakagira inama perezida Mitterrand ko nawe adakwiye gufata icyemezo nk’icyo. Babyanditse muri aya magambo: « Kwaba ari ugutsindwa muri politiki yacu ku Rwanda. No gutakaza icyizere dufitiwe ku mugabanae w’Afurika». « C’est l’échec de notre présence et de notre politique au Rwanda. Notre crédibilité sur le continent en souffrirait ». Igitekerezo cya kabiri ni ikirebana n’icyo Ubufransa bwagombaga gukora igihe FPR yaramuka ifashe Kigali. Quesnot na Pin bavugaga ko FPR ifashe Kigali ubwicanyi bushingiye ku moko bwakaza umurego, bityo Ubufaransa bukaba bukwiye kongera imbaraga kurusha ibindi bihe byose mu gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana kugira ngo FPR idafata Kigali. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko Ubufaransa bwari buzi neza ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwateguraga jenoside, ariko bugatsimbarara ku bushake bwabwo bwo kubufasha ntacyo bwitayeho. Biranerekana ko Leta y’u Rwanda yari ifite umugambi wo kurimbura Abatutsi yishingikirije inkunga ya gisirikari yahabwaga n’Abafaransa. Gushyigikira Leta y’U Rwanda byayihaye umwanya wo gukomeza ubwicanyi bwibasiraga abasiviri b’Abatutsi no kunonosora umugambi wo kubatsemba. Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/itariki-21-mata-1994-niwo-munsi-wishweho-abatutsi-benshi
Itariki 21 mata 1994 niwo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu
Itariki 21 mata 1994 niwo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi barenza ibihumbi ijana na mirongo itanu umunsi umwe. 1. Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku isi yatse inshingano MINUAR igabanya umubare w’abasilikare bayo mu Rwanda Tariki ya 21/4/1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro 912 uhindura inshingano za MINUAR, iyisiga ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa. Nyamara, buri munsi Jenerali Dallaire wayoboraga MINUAR yohererezaga raporo Umuryango w’abibumbye avuga uko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. Dallaire yavugaga ko umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana n’interahamwe zari zimeze nka « virus » imeze nka nkongwa itakigira gitangira. Ayo makuru, Umuryango w’abibumbye ntiwayahaye agaciro, wafashe icyemezo cyo gutererana Urwanda, abicwa baricwa ku manywa y’ihangu. 2. Abatutsi biciwe i Murambi, Gikongoro, Nyamagabe Ubwo Jenoside yatangiranga mu duce dukikije I Murambi, abatutsi baho batangiye kuhahungira bavuye Mudasomwa, Kinyamakara, Musebeya, Muko no mu yandi ma komini. Abazaga i Murambi abategetsi babo bababwiraga ko ariho bazabasha kubarindira umutekano bari hamwe nyamara byari ukubabeshya kuko ubwo uwari perezida wa Leta yiyise iy’abatabazi SINDIKUBWABO Theodore ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’iyo Leta Jean KAMBANDA baje ku Gikongoro batanga amabwiriza yo gutangiza Jenoside. Nyuma y’iyo nama nibwo abategetsi bashishikarije abatutsi kuza I Murambi bababeshya ko bazacungirwa umutekano. Abari bahungiye ahantu hatandukanye ku biro by’amakomini na za Kiliziya n’insengero hamwe n’abari bahishwe n’abahutu bajyanywe I Murambi hakoreshejwe imodoka abandi bakizana. Aho bacaga hose bajya I Murambi baterwaga amabuye n’interahamwe. Bageze I Murambi, Interahamwe, zatangiye guca amatiyo yahazanaga amazi kugira ngo bicwe n’umwuma bazaze kubica nta mbaraga bagifite. Babonye ko bagiye kwicwa n’inzara nibwo bigiriye inama yo kubaga inka nkeya muzo bari bahunganye kugira ngo babone icyo barya. Ubwo abajandarume barababwiye ngo nibabanze bibare bamenye umubare wabo kugira ngo babakire ubufasha ariko n’ubwo baje kubaha umuceri waje kuba mucye bitewe n’ukuntu bari benshi kuko bageraga ku bihumbi mirongo itanu (50.000). Muri iyo minsi, hazaga ibitero by’interahamwe bakarwana nabyo bakoresheje amabuye bigasubirayo. Mu rucyerera rwo kuwa 20 rushyira 21/4/1994 nka saa cyenda nibwo abajandarume babanje gutera grenade no kurasa amasasu mu mpunzi z’abatutsi, maze Interahamwe, aba CDR n’abaturage bitwaje impiri, imipanga, amacumu n’udushoka bakagenda bahorahoza abatishwe n’amasasu ndetse n’abari babaye inkomere. Abantu bagize uruhare mu kwica abatutsi bari bahungiye I Murambi basaga ibihumbi 50,000 ni uwari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro BUCYIBARUTA Laurent (uba mu Bufaransa), SEMAKWAVU Felicien wari Burugumesitiri wa Komini Nyamagabe, Captaine Faustin SEBUHURA wayobora Jandarumori ya Gikongoro, Colonel SIMBA Aloys, Justin AYURUGARI wayoboraga Electrogaz Gikongoro, Venuste NYOMBAYIRE wayoboraga ikigo cy’abana cya SOS Gikongoro, David KARANGWA wari grefiye mu rukiko rwa kanto ya Gikongoro, Celse SEMIGABO wari prokireri ku Gikongoro, Alufonsi NSENGUMUKUZA wakoraga muri Electrogaz, abajandarume n’interahamwe zirimo, Munyangoga wakoraga muri Electrogaz, Musekura Aloys, Ngirumpatse Venuste n’abandi. I Murambi niho hanabaye inkambi y’ingabo z’abafaransa muri Zone turquoise aho bavugaga ko baje gucungira umutekano abatutsi bicwaga ariko siko byagenze kuko abatutsi bake bari bararokotse bagiye I Murambi ariko bagashimutwa, bakicwa n’interahamwe kandi abafaransa ntacyo babikoragaho. Bamwe mu bafaransa basambanyije abakobwa n’abagore b’abatutsi ku ngufu, banakora ibindi byaha bitandukanye nkuko byagaragajwe na raporo ya Kimisiyo Mucyo. Ubwo izo Ngabo zasozaga ubutumwa bwazizanye zasabye abantu bari aho mu nkambi I Murambi kwambuka bakajya muri Kongo bizezwa kuzabafasha kugaruka mu Rwanda. Abari bamaze gukora Jenoside barabaherekeje babajyana Kongo hamwe n’izindi mpunzi nyinshi kuko bazibwiraga ko Inkotanyi zizabica ariko byari ukugira ngo zibone abo abicanyi bazagira ingwate ubwo bazaba bageze mu mashyamba ya Kongo. I Murambi mu rwibutso hakaba hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi basaga ibihumbi 50,000 bahiciwe ndetse n’abimuwe mu rwibutso rwa Gasaka. 3. Iyicwa ry’Abatutsi kuri paruwasi Gatorika ya Cyanika, Nyamagabe Kuri iyi Paruwasi hafite amateka yihariye cyane ku batutsi kuko mu 1963 habaye ubwicanyi bukomeye bwibasiye Abatutsi bari bahatuye bikanandikwa muri za raporo mpuzamahanga no mu itangazamakuru ko ari jenoside. Abanyarwanda bose bayise noheri y’amaraso. Kuva 1990-1994 abatutsi batuye mu Cyanika bongeye gutotezwa cyane biyobowe na Burugumesitiri wa Komini Karama Desire NGEZAHAYO, bitwa ibyitso by’inkotanyi nkuko babikorewe 1963 babita ibyitso by’inyenzi abandi barafungwa. Ku wa 08/4/1994 impunzi zatangiye kuba nyinshi kuri paruwasi ziturutse muri Komini Karama, Kinyamakara, Nyamagabe, Rukondo, Karambo n’ahandi bakakirwa na padiri Yozefu NIYOMUGABO. Impamvu abenshi bahahungiye nuko Burugumesitiri NGEZAHAYO n’abakonseye bazengurutse Komini bagasaba abihishe bakoresheje indangururamajwi guhungira kuri paruwasi bababeshya ko ariho bazabarindira umutekano. Kuwa 11/4/1994 Superefe wa superefegitura ya Karaba Yozefu NTEGEYINTWARI yakoresheje inama n’ababurugumesitiri ba Komini Rukondo, Karama na Kinyamakara ku kibuga cy’umupira cya Cyanika ahitwa i Murizo, banoza umugambi wo kwica abatutsi. Hari kandi umutwe w’ibyihebe wari wariyise minwari (MINUAR) wari uyobowe n’abitwaga NTAGANIRA Emmanuel bitaga Muturage na Rubera bagahabwa intwaro na Col Simba bahuriraga kubiro byabo byari kuri komini Karama nabo bakazishyikiriza abaturage. Uyu mutwe niwo wari ushinzwe kwica abatutsi no gutabara aho byananiranye kuko na mbere yuko bicwa bari babanje kubateramo grenade bikozwe n’uwitwa Kazungu wari interahamwe. Mu rucyerera rwo kuwa 20-21/4/1994 nibwo abatutsi bari bahungiye i Murambi bishwe maze abicanyi barangije bajya mu Cyanika kuwa 21/4/1994 nka saa yine za mu gitondo, maze interahamwe zifatanyije n’abajandarume zitera amagerenade mu mpunzi zari zahungiye kuri paruwasi, abandi bakoresha intwaro gakondo mu kwica abatutsi. Icyo gihe hishwe abatutsi basaga ibihumbi 35,000 bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika. Abategetsi bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa byo kwica abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Cyanika barangajwe imbere n’uwari perefe wa perefegitura ya Gikongoro Laurent BUCYIBARUTA, Col SIMBA Aloys, Superefe Yozefu NTEGEYINTWARI, Burugumesitiri NGEZAHAYO Desire, Depite HANYURWIMFURA Marc, MUNYANDINDA Joel umugenzuzi w’amashuri abanza ya Komini Rukondo, NKURIKIYIMANA Jean Bosco wari umuyobozi wa Centre de Sante ya Cyanika, Charles UGIRINDEGE wari assistant bourgmestre wa Rukondo, muramu we SEBAKIGA Jean Bosco alias Kinigamazi wari veterinaire wa Komini Karama, MUNYANEZA Jean Bosco wari IPJ kuri Komini Karama, MPAKANIYE Froduald wari encadreur wa Komini Karama, Jean Baptiste KAYIGAMBA wakoraga kuri Centre de Sante ya Cyanika, GAHAMANYI Callixte wari umucuruzi, abakonseye barimo MUNYANKINDI Callixte, BASHIMUBWABO Jean Baptiste, MURINDABABISHA wari Diregiteri wa G.S Cyanika, HISHAMUNDA Charles wari encadreur w’urubyiruko ku Gikongoro, GATARI Jean Damascene wari agronome, GASHARA Alphonse umwarimu i Mbazi, NZUNGIZE Azaria wari sekreteri kuri superefegitura ya Karaba, KAREKEZI Kizito umunyeshuri muri Kaminuza akaba yari n’umukinnyi wa Mukura, MAGEZA Onesphore umupolisi wa Rukondo, MUDENGE Yuvenali (reserviste), abapolisi HABIMANA na MUNYANEZA Sipiriyane na bamwe mu ba resiponsabure ba za selire za segiteri Cyanika, Kibingo, Gitega, Ngoma, Muganza, Kiraro, Kiyumba na Nyanzoga. Interahamwe zagize uruhare runini mu kwica Abatutsi mu Cyanika ni : DEMOKARASI Joseph alias Rubera, ULINZWENIMANA Etienne alias Kazungu, NTAGANIRA Emmanuel alias Muturage, NKURIZA Anastase alias Serufirira, KABERA Vianney na mukuru we GASURIRA, NIZEYIMANA Athanase alias Musebeya, MUSONI Anselme, MUGAMBIRA Apollinaire, BIZIMANA alias Munyu, KARAMIRA Maurice, KAYIHURA Joseph, MUGENGA Joseph, MUBIRIGI Zakariya, RWAMAKUZA Cyriaque, RUDAHANWA Telesifore, BUKEYE Alfonsi, MUTAJUGIRE Francois alias Rupajyama, MIYERI, NAMBAJE Alfonsi, Aloyizi SEKAGANDA mwene Ntwarabashi, RUTEBUKA Martin, RWAGASANA Venant, BIZIMANA alias Nderema, MUHAYA Mwene Mishogoro, Dominiko mwene Busizori, RUKARA Mariko, SENYANA mwene Butuyu, n’abandi. 4. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi gaturika ya Kaduha, Nyamagabe Paruwasi ya Kaduha iri mu cyahoze ari Komini Karambo, Superefegitura ya Kaduha, perefegitura ya Gikongoro. Abatutsi bari bahahungiye bahateze amakiriro bari baturutse mu makomini atandukanye ariyo Komini Muko, Musange, Karambo na Musebeya. Abatutsi batangiye kuhagera ku itariki ya 8/4/1994. Bigeze ku itariki ya 17/4/1994 umujandarume wari uhari yabatse intwaro gakondo zose bari bafite ababwira ko babarinda. Mbere y’iyo tariki basangiraga ibyo bahunganye ariko umubikira w’umudagekazi wayoboraga Centre de Santé witwaga MILGHITA agatekera abana igikoma. Abapadiri bari bafite umuceri ariko babicisha inzara kuko umupadiri w’umurundi wahabaga witwaga Nyandwi Athanase Robert yari mu bategura umugambi wo kubica. Ku itariki ya 20/4/1994 uwo mupadiri yabasabye kugura uwo muceri, ikilo bakakigura amafaranga 5 kandi azi ko bagiye kubica. Amafaranga bari bafite bahise bayakoresha bawugura barayamara. Ku itariki ya 21/04/1994 haje igitero kinini cyane kirimo abajandarume, abavuye mu gisirikare n’abicanyi bavuye mu makomini ya Muko, Karambo, Musange, Musebeya bafite intwaro zitandukanye kandi nyinshi bagota aho impunzi ziri. Abatutsi bagera ku 45,000 biciwe i Kaduha kuri paruwasi gaturika uwo munsi harokoka bacye cyane. Ubwicanyi bwashishikajwe kandi buyoborwa n’abantu b’injijuke barimo Padiri Nyandwi Robert, superefe Joachim Hategekimana, umukozi w’umushinga PDAG bahimbaga Katasi wabaye ikirangirire mu kwica i Kaduha, Ngezahayo Straton wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe, Karangwa François umukozi w’urukiko, uwahoze ari umusirikare witwa Gerivasi, Kayihura Albert wari Burugumestri wa komini Muko, Interahamwe yitwaga Rukokoma, Ntawera, Matabaro,.. bafatanyije n’izindi nterahamwe kimwe n’abanyeshuri bo mu Ruhengeri bari barahahungiye ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwarimo rukomeza. Abo bose bari bayobowe n’abajandurume bavuye ku Gikongoro ku itariki 8/4/1994 bahabwa amabwiriza na Colonel SIMBA Aloys wari ushinzwe ikiswe defence civile muri Gikongoro na Butare. Kugeza ubu umubare w’abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaduha umaze kugera ku 47.311. Muri aka gace bakomeje kwica abari bararokotse kuko Kaduha yari mu gace kagenzuwe n’ingabo z’Abafaransa mu kiswe Zone Turquoise bituma ingabo za FPR-Inkotanyi zitahagera. 5. Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye muri Komini Ntongwe, Ruhango a) Mu misozi yo muri Ntongwe Tariki 18-19 kugeza kuri 20/04/1994 hari Abatutsi bagiye ku misozi bagerageza kwirwanaho. Aho twavuga ku musozi wa Nyiranduga, ahahuriye Abatutsi benshi baturukaga Gisali na Kibanda, Mbuye, Ndetse na Mukinga mu yahoze ari Komini Mugina, aho birwanyeho bakamara iminsi ine (4) barwanya ibitero byabateraga bakabinesha nyuma hakaza Burugumesitiri Kagabo Charles wari uwa Komini Ntongwe n’uwari superefe wa Superefegitura ya Ruhango witwaga Placide Koroni ndetse n’Abajandarume, babwira Abatutsi ko bajya kuri Komini bakabona uko babarinda neza naho wari umugambi wo kubona uko babicira hamwe. Akandi gasozi Abatutsi birwanyeho ni agasozi ka Gacuriro ya Nyakabungo, ariko bahavanwa na Burugumesitiri Kagabo ababwiye ko bajya kubarindira kuri Komini, ariko ari amayeri yo kugira ngo babice. Hari ku italiki ya 19/4/1994. Ahandi ni Ntungamo ya Kayenzi muri Nyabitare. Barwanye n’interahamwe bakoresha amacumu, imiheto cyane cyane amabuye, nyuma haza ibitero by’izindi nterahamwe zivuye Nyakabungo no muri segiteri ya Ntongwe zibakwiza imishwaro, bamwe bakomeza Tambwe na Ruhango abandi zigenda zibica umugenda. b) Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ahahoze ibiro bya Komini Ntongwe Abatutsi batangiye kuhahungira kuva ku italiki ya 10/4/1994 kuko Abahutu bari batangiye kubatwikira, kubica no kurya inka zabo. Ku dusozi tumwe Abatutsi batangiye kwirwanaho ariko uwari burugumesitiri wa Komini Ntongwe Kagabo Charles na superefe Placide Koloni bifashishije aba konseye b’amasegiteri babohereza kuri Komini bababeshya ko babarindirayo. Abatutsi ba nyuma bageze kuri Komini tariki ya 19 na 20/4/1994, n’abari bihishe ahandi, bagiye kuri Komini bagendeye ku karimi keza ka burugumesitiri Charles Kagabo na superefe Placide Koloni batazi ko ari umugambi wo kubarimburira hamwe wateguwe kare. Kuva tariki 17-18 na 19/04/1994 Abatutsi bari bahungiye kuri Komini babanje kwirwanaho uko bashoboye bakoresha amabuye bagasubizayo ibitero byabateraga kugeza ku itariki 20/04/1994. Burugumesitri Kagabo Charles na superefe Kolini Placide, uko bakusanyirizaga Abatutsi kuri Komini Ntongwe ni ko bakusanyaga n’abicanyi: interehamwe zambutse Bugesera, abarundi bava mu nkambi i Nyagahama ndetse n’abaturage n’abajandarume Kagabo yari yagiye gusaba i Nyanza. Bose bahuriye kuri Komini Ntongwe mu ijoro ryo ku wa 20/4/1994 rishyira 21/04/1994 bagaba igitero ku Batutsi barabarimbura. Iki gitero cyateguriwe mu nama zabereye i Mutima hagati y’italiki 17 na 19/4/1994 zari ziyobowe n’abajandarume, harimo na burugumesitiri Kagabo n’abarundi b’impunzi. Bashatse ahantu banyura hihishe kugira ngo bikubite ku Batutsi bari kuri komini batababonye. Baciye Gako ako kunyura Nyakabungo kugira ngo Abatutsi batumva urusaku rw’imodoka bagahunga, bageze Mutima, bahagaritse imodoka bagenda n’amaguru bayobowe na Kagabo. Mu ijoro ryo ku wa 20/4/1994 ibitero byose byahuriye kuri komini nijoro kugeza kuri 21/04/1994 Abasirikare n’abapolisi barashe mu kivunge amasasu menshi batera na grenades, abageragezaga guhunga bagasanga abari bahagaze n’imihoro n’izindi ntwaro gakondo bakabica ku buryo bigaragara ko ubwicanyi bwari bwateguwe neza muri ya nama ya Mutima. c) Ubwicanyi bwabereye mu kibaya cya Nyamakumba Ubwicanyi bwakozwe ku itariki ya 21/04/1994. I Nyamukumba mu birometero 2 uvuye ahari ibiro bya Komini Ntongwe ugana mu Ruhango. Ni ahantu hari ikibaya kinini cyane. Bahitiriye imperuka y’abatutsi bari bahungiye kuri Komini Ntongwe kubera ubwicanyi n’umubare w’Abatutsi bahaguye, bari bashoboye gucika grenades, amasasu, imihoro byo mu gitero cyo kuri Komini, bamwe bakomeretse cyane. Mu buryo bw’ubugome, abasirikare bashyize imbunda ku misozi ikikije Nyamukumba, ku buryo aho wahungira hose baza kuba bakureba kuko ari ikibaya kinini, ubundi abari baticiwe kuri Komini babahindira muri icyo kibaya, izindi nzira zihunga barazifunga. Kinazi ku maduka hagiye interehamwe ziganjemo abarundi, I Nyagahama hari naho abarundi, interahamwe za Bugesera n’abasirikare n’abajandarume babarasa umugenda kandi babahindira Nyamukumba. Bose bageze Nyamukumba, abari ku misozi bari biteguye kubarasa bose n’imbunda barasiye rimwe, interahamwe zifite imihoro, impiri amacumu, zikagenda zirangiza abataranogoka. Hacuze imiborogo, hagwa abantu benshi. Aho hantu hahawe izina ry’imperuka ya Nyamukumba. d) Ubwicanyi bwakorewe aho bitaga kuri CND ku Rutabo Icyo cyobo bise CND ni kinini cyane cyacukuwe mu mwaka wa 1992 kikaba cyari inyuma y’amashuri abanza yo ku Rutabo A. Hiciwe Abatutsi benshi cyane ku buryo bw’indengakamere ndetse bajugunyamo n’abo biciye ahandi. CND yiswe iri zina kubera kuri CND i Kigali, aho ingabo za FPR zaje kurinda abayobozi ba FPR bagombaga kwinjizwa muri guverinoma yaguye y’inzibacyuho zabaga. Mu yandi magambo, kujyanayo Abatutsi kubicirayo kwari ukubasangisha abo bitaga bene wabo muri CND Kigali. Igitero cyari kuri icyo cyobo cyari gikuriwe na NSABIMANA Jacques wayoboraga CDR muri Ntongwe wari uzwi ku izina rya Pilato kuko uwajyaga kwicirwa kuri icyo cyobo cya CND yabanzaga gushinyagurirwa n’uwo Nsabimana Jacques. Amwe mu mazina ya ba ruharwa bagaragaye cyane muri ubwo bwicanyi ni Kagabo Charles wari burugumesitiri wa Komini Ntongwe, Placide Koroni wari superefe wa Superefegitura ya Ruhango, Abakonseye bayoboraga segiteri zose uko ari 13 zari zigize Komini Ntongwe, Abasirikare nka Hitabatuma, Rucyeragabiro w’i Nyabusinzu kwa Kamugunga, Visenti wo kwa Birara Vianney nawe w’i Nyabusinzu,… Umuturage witwa Ntintanguranwa watwitse umwana w’uruhinja ku mbabura i Gishari ya Kareba, Konseye wa Kareba Kanyandekwe Zefaniya na resiponsabure Kageruka Aristarque, Mwalimu Nsabimana Jacques (Wari wariyise Pilato), Umucuruzi w’i Kareba witwaga Simoni Munyentama hamwe na mukuru we, Nahayo Florent, Abarundi batazwi amazina yabo bari batuye mu nkambi i Nyagahama bishe Abatutsi bamara kubica bakabakuramo imitima bakayotsa ku mbabura barangiza bakayirya. 6. Abatutsi biciwe kuri paruwasi gaturika ya Karama, Runyinya, Huye Ku wa 08/04/1994, impunzi z’Abatutsi zatangiye kugera I Karama. Zaturukaga ahitwa mu I Ramba no muri perefegitura ya Gikongoro bakaza kuri paruwasi ya Karama. Bazaga babaye, bananiwe, bashonje kandi harimo n’abakomeretse. Tariki ya 10/04/1994, HATEGEKIMANA Deogratias wari Burugumesitiri yatumije abakonseye b’abahutu bose, abaserire b’abahutu bose ndetse n’abandi bakomeye barimo Diregiteri w’ikigo cy’ishuri ryisubuye rya APAREC n’abacuruzi mu nama yo gutegura Jenoside. Nta mututsi wemerewe kujyayo kuko inama yakozwe hashyizweho bariyeri ebyiri, imwe ku kibuga cya komini, indi aho centre itangirira zose zirinzwe n’abapolisi bakinjiza uwo bazi. SERUTWA Damien wari Resiponsabure wa serire Umuyange yangiwe kwinjira kuko yari Umututsi. Tarki 11/04/1994, Burugumesitiri Hategekimana Deogratias yajyanye umupolisi witwa GATITIBA Thomas kuri moto ya Komini bajya mu I Ramba bategeka impunzi z’abatutsi kwerekeza I Karama. Uwo munsi haje impunzi nyinshi zirimo inkomere nyinshi. Padiri Ngomirakiza Francois afata abakomeretse cyane abageza ku bitaro bya Kaminuza I Butare, ari nako ashakisha imfashanyo zo gutunga impunzi zari zimaze kuba nyinshi I Karama. Tariki 14-16/04/1994 amazu y’Abatutsi yaratwitswe ku misozi yose ikikije Karama kandi bitangirira umunsi umwe: Nyarusange- Mukongoro-Kibingo-Buhoro-Bunazi-Uwarugondo…Impunzi zose zakusanyirijwe I Karama ku Kiriziya, mu mashuri, ku isoko zari zaturutse mu Makomini ya Gikongoro na Butare: Runyinya, Rwamiko, Mubuga, Kinyamakara, Huye (Muyogoro), Maraba, Mudasomwa, Nyakizu (Rusenge), Kivu. Zose zarabaruwe zishyirwa mu mashuri hakurikijwe Segiteri baturutsemo. Ku wa 16/04/1994 nibwo bishe umututsi wa mbere I Karama witwa Myandagara bamwicira ku kabari I Kibingo. Ku wa 18/04/1994 Burugumesitiri n’abapolisi batwaye umubitsi wa koperative yitwaga KOPIARU ngo abereke imfunguzo za coffre fort bahita banamwica. Abicanyi baciye umuyoboro w’amazi, umugezi w’Agatenga bawusukamo kirorini kugirango impunzi zicwe n’umwuma. Burugumesitiri Hategekimana Deo yaje kujya gushaka abajandarume bavuka I Karama barimo uwitwa Twagirumukiza Charles bazana amasasu n’imbunda, ababagira ikimasa, hanyuma abeshya Abatutsi ko baje kubarinda. Tariki 20/04/1994 abajandarume bayobowe n’uwitwa RWASAMANZI na KIMASA bakoraga muri APAREC, bagiye I Bunazi naho hari hahungiye Abatutsi barabarasa babatera n’amagrenades. Abacitse ku icumu baje basanga abandi batutsi I Karama. Muri iryo joro padiri Ngomirakiza yabwiye impunzi ko nta buhungiro, abagerageje guhunga babagarurira kuwa Rugondo kuri bariyeri babatera amabuye. Tariki 21/04/1994, Abahutu benshi cyane bitwaje ibihiri n’imipanga binjiye mu mpunzi babanza kuzigendamo bazitegereza, bigeze saa tatu za mu gitondo haza ibitero by’interahamwe nyinshi zambaye ibirere baturuka impande zose bagota aho impunzi zari ziri barazica. Nyuma bafashe abana bari barokotse ubwo bwicanyi babakusanyiriza hamwe, babatekera igikoma bashyiramo acide ubundi barabaha barakinywa barashira. Imibiri y’Abatutsi bagera ku bihumbi 70 nibo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama. 7. Abatutsi biciwe ku musozi wa Gashinge, Kamonyi Gashinge ni agasozi gaherereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Nyamirenbe, Umurenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi ariko kera hakaba hari muri Komini Kayenzi yayoborwaga na MBARUBUKEYE Yohani. Tariki 19 Mata 1994, nibwo Abatutsi bahungiye kuri ako gasozi, haza abavuye muri Komini Nyabikenke, Rutobwe, abaturutse i Musasa, Taba n’ahandi. Batangiye kubagabaho ibitero, kuva tariki ya 19 Mata 1994 bigizwe n’abahutu baturutse mu ma Komini yari afite Abatutsi bahungiye kuri ako gasozi. Abatutsi birwanaho bakoresheje amabuye barabanesha, hanyuma ibitero bifata umugambi wo gutema intoki n’ishyamba rya Leta ryari rihari. Ku itariki ya 21/04/1994, haje igitero gikomeye cyari kirimo abasirikare, abapolisi, n’abaturage benshi, kiyobowe n’uwitwa Buyumbu wanayoboye ibitero by’ahitwa Bibare. Kugirango batsembe Abatutsi hakoreshejwe grenade, imbunda, noneho interahamwe zibona kwirara mu Batutsi zirabatema zikoresheje intwaro zirimo imihoro, udufuni, amashoka, ibisongo n’ibindi. Ubwicanyi bwatangiye mu masaha ya mu gitondo burangira nyuma ya saa sita. Ababashije gucika bahungiye ku musozi wa Bibare, bicirwayo tariki ya 22/04/1994. Abandi babashije kurokoka kuri uwo musozi, ndetse n’abandi bakuraga mu ngo, mu minsi ya mbere babakoreshaga ibirometero n’ibirometero bakajya kubaroha muri Nyabarongo. Abandi barabakusanije babicira ku kibuga cyo kuri Segiteri ya Nyamirembe bitaga CND. 8. Abatutsi biciwe mu Cyakabiri i Rutobwe, Gitarama, Muhanga Cyakabiri iherereye mu kagari ka Kigarama umurenge wa Cyeza akarere ka Muhanga. Aha ni ahantu hazwi cyane muri aka gace kubera bariyeri yari ikomeye cyane yaguyeho abatutsi hafi ijana, kuberako aha hantu hari murugabano rwa Kayumbu na Cyeza, hashyizwe bariyeri ikumira kandi ikicirwagaho abatutsi bahungaga berekeza I Kabgayi, baturutse muri komine Rutobwe, Nyabikenke, Kayenzi na Rukoma. Iyi bariyeri yashyizweho mu matariki 14/04/1994, kuko ubwicanyi muri Rutobwe bwatangiye mu matariki 13 z’uko kwezi, ariko abantu benshi bayiciweho cyane tariki 21/04/1994 n’ubwo mbere y’iyo tariki na nyuma hicirwagaho abatutsi kugeza FPR ihagaritse ubwicanyi muri ako gace. Abicwaga bashyirwaga mu cyobo cyari hafi aho bitaga CND, kandi bicwaga mu buryo bubi, babanje gushinyagurirwa, bicishwa intwaro gakondo, zirimo impiri zikwikiyemo imisumari bitaga nta mpongano y’umwanzi, inkoni, ibisongo, imihoro n’ibindi. Muri rusange muri ako gace abatutsi barashinyaguriwe kuko babakataga ibice bimwe by’umubiri nk’amatwi, ibitsi nyuma bakagaruka kubica buhoro buhoro. Undi mwihariko muri ako gace ni uko abatutsi bicishijwe uburozi, abicanyi bafataga umuti witwa Kiyoda usanzwe wica udukoko, bakawushyira mu macupa, bakawunywesha abatutsi ku ngufu ngo ayo ni amata kandi barayakunda. Abagize uruhare muri ubu bwicanyi ni uwari Minisitiri w’urubyiruko n’amashyirahamwe NZABONIMANA Callixte wari ku isonga mu bashishikarizaga abaturage ba Rutobwe ubwicanyi. Yakoreshaga imodoka yo mu bwoko bwa kombe yabaga yashyizemo indangururamajwi akanyura muri Rutobwe ajya iwabo mucyari komine Nyakabanda, agenda ashishikariza abahutu ko ngo umwanzi wabo ari umututsi. NZABONIMANA yanazanye imihoro myinshi muri iyo modoka, agenda ayiha abaturage ku muhanda. Uretse imihoro kandi yabaga afite na gerenade ariko zo zikaba zarafashwe na bake kuko benshi batari basobanukiwe n’imikoreshereze yazo. Hari n’abandi nka SEROMBA Barthazar wari secretaire wa MDR muri Komini, MUVUZAMPAMA wari visi perezida wa MDR, MPARABANYI, AYIDINI, DUSABE, KAMPAYANA, HARINDIKIJE n’abandi. Nyuma ya jenoside imirambo yakuwe mu Cyakabiri ishyingurwa mu rwibutso rwa Kayumbu, rushyinguyemo imibiri 428 yakuwe muri Rutobwe. Uru rwibutso rwubatse mu murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi. 9. Abatutsi biciwe mu Murenge wa Tumba (Mpare na Musange), Huye Mpare ubu iherereye mu Murenge wa Tumba, ikaba yarabarizwaga mu cyahoze ari Komini Huye. Jenoside igitangira muri aka gace, abaturage bose bashyize hamwe bagiye mu Muyogoro gukumira abicanyi baturukaga muri Nyaruguru. Ku itariki 20/04/2019 Burugumesitiri Ruremesha Jonathan wategekaga Komini Huye, wavukaga I Mpare, yakoresheje inama abaturage b’abahutu gusa, abatutsi yabirukanye. Bwakeye kuri 21/04/2019 Abahutu bose bashyize ibirere ku nzu zabo, bahita batangira kwica abatutsi, kubasahura, kubasenyera no kubatwikira. Abasirikare, abajandarume n’abaturage bafatanyije gutsemba abatutsi. Abasirikare n’abajandarume bagiye ahirengeye ku kigega (aho bita ku Nganzagihendo) bakajya barasa abatutsi bari bahakusanyijirijwe. Abatutsi bahiciwe ni abaturutse I Musange, Mpare, Vumbi, Gishamvu, na Nyaruguru. Hiciwe abarenga 11,000. Abari ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside ni Burugumesitiri RUREMESHA Jonathan na Depute BANYANGIRIKI Zacharie yavukaga I Mpare. Yakoresheje inama ahitwa mu Kabuga ishishikariza abahutu kwica abatutsi, aho yavuze yeruye ati: “umwanzi turwana ni Umututsi iyo ava akagera”. Abicanyi babigizemo uruhare ni abitwa HARINDINTWARI Theogene yagiye mu mujyi I Butare kwa Ntahobari Maurice kuzana Essence yo gutwikira Abatutsi. BUYENGE Charles wari Konseye wa Segiteri Musange, Nzabahimana Vianney wari Konseye wa Segiteri Mpare, Hangimana Chrisostome yahungiye Zambia, Bungurubwenge Augustin yacitse gereza ahungira muri Afurika y’Epfo, Mondi Mazuru yari umushoferi muri DGB yahungiye muri Malawi n’abandi. 10. Abatutsi biciwe Gishubi, Gisagara Segiteri Gishubi mu gihe cya Jenoside yari iyobowe na Konseye Ugirashebija Francois ari nawe wayoboye ubwicanyi afatanyije na mugenzi we Ndayishimiye Augustin wari Konseye wa Segiteri Nyaranzi byahanaga imbibi. Inama zitegura Jenoside zakorerwaga mu I Gabiro kwa Mukurarinda Innocent. Uyu Mukurarinda yari kontabure muri komini Kibayi. Abamamaye mu kwica Abatutsi ni:  Ugirashebuja Francois wari Konseye wa Segiteri Gishubi, Mukurarinda Innocent yahungiye Uganda, Umupolisi witwa Ubarijoro Gaspard yarashe abatutsi benshi akoresheje imbunda, Nkurikiyinka Viateur bahimbaga MDR, Ntahobavukira Jerome, Matene ya Rubayi, Yoboka Anasthase, Munyagandwi Anasthase, Ndekezi Augustin, Nyandwi Francois, Rwamakuba, Bugirimfura Visenti, Semicaca, Kabandana Jean Bosco, Nyirishema Saveri, Ugaragaye Emmanuel, Shyirambere Francois bitaga Nyabarongo, Mwumvaneza Alexandre wari umwarimu, Ngwenyerezi Vianey, Rukundo mwene Njogori yayogoje Akarere, Niyongira Bonaventure wari umupolisi, Mbanzwirikeba Cassien waeri umusilikare, Ruzindana mwene Nzirumbanje yahungiye muri Afurika y’Epfo, Rugira Emmanuel yari yarakatiwe burundu aza gutoroka gereza ajya I Burayi, Havugimana Anatole yigaga muri kaminuza (yarapfuye), Rutebuka Alexandre yari encadreur wa Komini Muganza, Munyagandwi Venuste yarireze yemera icyaha agabanyirizwa ibihano atanga n’amakuru menshi kuri Jenoside, abarundi bo mu muryango wa Mushatsi barashe abatutsi benshi bakoresheje imiheto. Barimo uwitwa Karuhije, Macumi, Sekimonyo, Muhitira, Ndururutse (basubiye i Burundi). Ku wa 20/04/1994 baraye batwika amazu y’Abatutsi, batangira kubica ku wa 21/04/1994. Abatutsi biciwe i Gishubi ni abari bahatuye n’abaturutse hirya no hino bashakisha uko bahunga, barimo abaturutse I Ndora, Musha, Gikongoro… Bishwe ari benshi cyane kuwa kane tariki 21/04/1994, babarangiza kuwa gatanu tariki 22/04/1994 bahita bakomeza bajya kwica Abatutsi bari I Musha, kuwa gatandatu tariki 23/04/1994 bakomereza I Kabuye. Kuri Segiteri Gishubi no mu nkengero zayo haguye Abatutsi barenga ibihumbi bibiri. Muri buri huriro ry’imihanda hari hashinze bariyeri: ku biro bya Segiteri, kuri centre yo mu I Gabiro hari ebyiri, muri Busave, ku Gafita, mu Gatare, kuri Muswa, i Zanwe ku muhanda ujya I Kigozi, kuri Mbonwa no mu Bitare. Gishubi ifite umwihariko kuko nta mututsi numwe wayirokokeyemo ahari. Umututsi waho babuze mu mirambo bajyaga kumuhiga muri za Segiteri bahana imbibi bamubona bakamwica bakagaruka. Uwarokotse ni uwashoboye gusohoka muri iyo Segiteri agahungira ahandi. 11. Abatutsi biciwe Musha, Komini Mugusa, Gisagara Inama zitegura Jenoside zakorerwaga mu nyubako ya IGA, zayoborwaga na Perezida wa MRND witwa Muramba Augustin. Zitabirwaga na Kanyabikari Telesphore, Ngango Viateur, Mukasangwa Alice, Sekamana Jean Marie Vianney, Muzigirwa Francois, Muhozi Bernard… Ahiciwe abatutsi benshi ni kuri centre y’ubucuruzi ya Musha, kuri Segiteri ya Cyayi no ku Murama no mu kigo nderabuzima cya Musha. Abari ku isonga mu bwica ni Kabayiza wari Burugumesitiri wa Komini Mugusa, Ngango Viateur yari Konseye wa Segiteri Musha, Muramba Augustin yari inspecteur w’amashuri abanza, Kanyabikari Telesphore yari Directeur yari diregiteri w’amashuri abanza. Hari n’abapolisi barimo uwitwa Gasasira, Panueri na Emmanuel Nsanzimana. Hari kandi Sibomana Ignace wayoboraga ibitero na Habyarimana Stanislas wayoboraga bariyeri yo muri centre ya Musha. 12. Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Butare, Huye Ku itariki 19/04/1994, Sindikubwabo Théodore wari Perezida wa Guverinoma yiyise iyabatabazi yakoresheje inama mu Ngoro ya Muvoma (inzu Mberabyombi ya Perefegitura ya Butare). Iyo nama yatumiwemo Abategetsi bose bo ku nzego zose za Perefegitura, bahabwa amabwiriza ajyanye no gutangira gushyira mu bikorwa Jenoside. Ayo mabwiriza yategekaga kwica abatutsi bose nta numwe usigaye, kandi uwanze kubica n’ugerageje kubarengera akicwa. Inama yabanjirijwe no gutangaza ikurwaho rya Perefe wa Butare Dr Jean Baptiste Habyarimana wari umututsi aza kwicwa hamwe n’umuryango we. Yasimbujwe Nsabimana Sylvain, wahise akoresha inama ku wa 20/04/1994, aha gahunda ya jenoside ba burugumesitiri bose. Abakonseye nabo baraye bakoresheje inama abaserire bose, kandi izi nama nta mututsi wemererwaga kuzijyamo niyo yaba ari umutegetsi wo ku rwego rwatumiwe. Mu mujyi wa Butare Abatutsi benshi biciwe kuri Perefegitura ya Butare, ku Bitaro bya Kaminuza (CHUB), mu ishuri ry’abasilikare rya ESSO, mu ishyamba rya Arboretum, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, muri SORWAL (uruganda rw’ibibiriti), muri EAV Kabutare, muri Groupe Scolaire Officiel ya Butare, Mu ishyamba ryo kuri Caraès Butare, mu ishyamba ryo kuri Musée, Kuri paruwasi ya Ngoma, ku kigo nderabuzima cya Matyazo, I Cyarwa ku Gateme no ku mabariyeri yari hirya no hino harimo iyo kuri Faucon, kuri Kaminuza no ku Mukoni imbere yo kwa Ntahobari Maurice na Nyiramasuhuko Paulina, imbere yo kwa Bihira Juvenal, haruguru ya Musee, mu Rwabuye n’ahandi… Abatutsi bari bahungiye muri groupe scolaire officiel de Butare batangiye kwicwa kuri 21//04/1994. Bishwe n`interahamwe nyinshi zivanze n’abasirikare. Uwo munsi kandi nibwo bishe Abatutsi muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda. Benshi mu barimu b’abahutu bo muri Kaminuza barangaga abarimu n’abakozi b’abatutsi bagenzi babo. Benshi mu barimu n’abakozi n’abanyeshuri ba kaminuza b’abahutu bajyaga kuri bariyeri yo ku Mukoni n’iyo kwa Sebukangaga. Abarokokaga ubwicanyi bahoraga bazengurutswa ku biro bya Perefegitura, kuri Eglise Anglicane no ku bitaro bya kaminuza (CHUB). Aho mu bitaro bari barabashingiye ihema imbere ya service ya dermatologie no kuri pediatrie, bakarara babica, mu gitondo saa tatu imodoka ikaza gupakira imirambo ijya kuyimena. Abatutsi bageze kuri perefegitura ya Butare guhera kuri 19/04/1994 baricwaga n’abagore bagakorerwa ibya mfura mbi buri munsi. Buri joro imodoka yazaga gutunda abajya kwicwa, ihagarikiwe na Arsene Shalom Ntahobari, Nyiramasuhuko Paulina, Joseph Kanyabashi, uwitwa Jumapili na Nsengiyumva. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na Perefe Nsabimana, Abajandarume n’abasirikare. Nyiramasuhuko yagiye kuri EAR ategeka ko impuzi zose zihava kuko ngo zari ziteye umwanda mu mujyi. Yavugiye muri micro ahamagarira abaturage b’abahutu gutema ibihuru no gukura umwanda mu mujyi. Impunzi z’abatutsi zari zihari zahise zijya kuri perefegitura zirahahangayikira bikomeye. Nyuma, abategetsi bazanye amabisi menshi atarimo intebe, barabapakira ku itegeko rya Kanyabashi, babajyana ahitwa I Nyange ariko abicanyi bagenda baherekeje ayo ma bisi n’intwaro bajya kubicira I Kibirizi. Abarokotse ubwo bwicanyi bagarutse babacuje barongera bajya kuri perefegitura ariko ari mbarwa. Nyuma bagarutse gusukura umujyi babajyana mu I Rango barahaba mu buzima bubi ari naho inkotanyi zabasanze abagihumeka zirabarokora. Ku itariki ya 30/04/1994 hishwe abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ngoma. Bamwe mu bari ku isonga mu bwicanyi bwakozwe mu Mujyi wa Butare ni Burugumesitiri Kanyabashi Joseph, Munyagasheke Isaac n’umuhungu we Désiré Munyaneza, Ntahobari Arsene Shalom, Nyiramasuhuko Pauline, Ntiruhanwe Jean, Kayibanda Jules Nkiko, Amandin Rugira Pacifique, Karabaranga Isaie, Murangwa Innocent, Emmanuel Setakwe, Jacques Habimana wari Konseye wa Segiteri Ngoma n’abandi. Hari kandi n’abasirikare bamugariye ku rugamba n’impunzi z’abarundi. Ahiciwe Abatutsi benshi mu Mujyi wa Butare ku wa 21 mata 1994 ni aha hakurikira: Kuri Perefegitura ya Butare: Hakusanyirijwe abantu benshi baturutse impande zitandukanye (Kigali, Nyaruguru, Gikongoro, Butare, Karama…). Kuri perefegitura Abatutsi barahahangayikiye bicwa n’inzara n’inyota, abagore bafatwa ku ngufu, ari nako buri mwanya imodoka iza igapakira abo kujyana kwicwa, bivugwa ko bicirwaga mu ishyamba ryo ku Kabutare no ku Mukoni. Nyuma bazanye amabisi menshi bakuyemo intebe bapakira abatutsi babajyana kubicira hanze y’umujyi. Abenshi biciwe I Nyange ya Kibirizi n’I Cyarwa ku Gateme. Mu Bitaro bya Kaminuza(CHUB): habereye Jenoside y’indengakamere, uretse abarwayi, abarwaza, abaganga b’abatutsi bahakoraga, hahungiye n’abandi batutsi benshi barimo n’inkomere zari zikeneye kudodwa. Abo b’impunzi ubuyobozi bw’ibitaro bwaje kububakira shitingi (tente) bayibakusanyirizamo. Abandi bari muri service ya dermatologie, muri chirurgie n’imbere ya morgue. Buri gitondo saa tatu, imodoka ya Daihatsu y’ubururu yazaga gupakira imirambo y’abatutsi bishwe ikajya kuyimena. Inkomere zarahaboreraga ntawe uzitaho ngo abadode cyangwa abapfuke. Abenshi bajyanwaga muri ESSO no mu ishyamba rya IRST. Abandi ubutegetsi bwabajyanye kuri perefegitire ya Butare. Bicwaga n’abasirikare, impunzi z’abarundi n’interahamwe zo mu mujyi wa Butare. Kuri EAR Butare: abatutsi bahiciwe n’inzara n’inyota. Nta muntu washoboraga kugira icyo abahereza. Nyiramasuhuko yaraje ahagarara haruguru avugira muri micro ahamagarira abicanyi gukura umwanda kuri EAR. Bahabakuye bagenda babakubita babajyana kuri Perefegitura, bahita bapanga kubapakira amamodoka bakajya kubicira kure. Babajyanye I Nyange ya Kibirizi interahamwe zibashoreye zihita zibica nyuma yo kubacuza. Mu ishyamba rya Arboretum no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda : habereye Jenoside yindenga kamere. Kaminuza yari izengurutswe na bariyeri zikomeye. Imwe yari kwa Sebukangaga ku irembo rinini, indi yari ku Mukoni. Abatutsi benshi biciwe muri Kaminuza, mu ishyamba rya Arborethum no ku mabariyeri yavuzwe haruguru. Hiciwe bamwe mu banyeshuri, abarimu bahigishaga, abakozi ba Kaminuza b’abatutsi n’abandi batutsi bahahungiye. Hakozwe umukwabu wihariye wo guhiga Abatutsi bihishe mu ishyamba rya Arborethum aho bakoze umurongo bagenda ikirenge ku kindi ari benshi cyane bararirangiza abihishemo barabavumbura barabica. Muri EAV Kabutare: habereye Jenoside y’indengakamere, hiciwe abana b’ababanyeshuri bahigaga, abenshi bakaba bari barakuwe muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba, bavanywe muri zone y’intambara bicishwa na diregiteri w’iryo shuri akaba yari umuhungu wa Gitera Joseph Habyarimana washinze Ishyaka rya APROSOMA, ari nawe watangaje amategeko 10 y’abahutu muri 1959. Muri iki kigo hari urwibutso rushyinguyemo abana n’abarimu babo b’Abatutsi babashije kuboneka. Muri IPRC (ESSO) : Mu gihe cya Jenoside hazanywe abasirikare bari bamaze gukomerekera ku rugamba, bahasanga abandi bari bahari. Muri ESSO, bahazanaga abatutsi bakahabicira, hafatirwaga abagore n’abakobwa nyuma bakabica. 13. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi gaturika ya Rugango, Huye I Rugango Abatutsi batangiye kuhahungira ku cyumweru taliki ya 17/4/1994 nyuma ya saa sita. Bari baturutse muri Komini Maraba. Bukeye kuwa mbere n’abatuye ku misozi ikikije Paruwasi Rugango batangiye kuhahungira, bakambika muri atelier no mu mashuri. Abandi benshi bari bahungiye muri Monastère ya Gihindamuyaga, bakambitse aho bitaga muri “camp des jeunes”, abandi barahungiye I Sovu ku kigo nderabuzima no mu kigo cy’Ababikira b’ababenedigitine. Abatutsi bari bahungiye i Rugango bishwe ku itariki ya 21/4/1994 mu gitondo, guhera nka saa mbiri. Abicanyi bari bayobowe na Rekeraho Emmanuel wayoboye n’ibindi bitero byishe Abatutsi bo mu makomini ya Maraba, Mbazi, Huye ndetse na Ruhashya. 14. Abatutsi biciwe i Kibirizi, Gisagara Abatutsi benshi mu yahoze ari Komini Nyaruhengeri bahungiye kuri komini babitegetswe na burugumesitiri Kabeza Charles, baza kwicwa kuva mu ijoro ryo ku wa 21/04/1994. Habayeho ibikorwa by’iyicarubozo byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu nyuma baza kubica, kwica abatutsi babanje kwicukurira umwobo babajugunyamo, kubajugunya mu misarane irimo umwanda ari bazima n’ibindi. Abakonseye b’amasegiteri bafashe indanguramajwi batangaza ko ihumure ryatanzwe, nuko abatutsi bari bihishe bajya ahabona bahita bicwa. Hakoreshejwe imbwa mu guhiga no kuvumbura abatutsi bihishe mu bihuru. Ahari bariyeri ni:  Ku Giti cy’umukiza hari bariyeri iyobowe n’umugore witwa Jacquerine mushiki wa Gapiri.  Mu Bashingwa hari bariyeri yabagaho abakobwa barimo Mukamuganga, Musanganire, Furaha, Dusabe…  Mu Mbeho hari bariyeri yayoborwaga na Karambizi Alphonse  Kuri Segiteri Nyaruhengeri hari bariyeri yayoborwaga na Rucyahana Nikodemu. Abari ku isonga mu bwicanyi :  Kabeza Charles yari Burugumesitiri wa Komini Nyaruhengeri  Mujyarugamba Pascal yari Burugadiye  Ruberabahizi Venuste yari agronome wa komini Nyaruhengeri  Nsabumukunzi Faustin yari konseye wa segiteri Kibirizi  Hakizayezu Augustin  Sematama Gaspard yaturutse i Kansi aza kwica i Kibirizi  Kavamahanga Charles  Musonera Barthazar  Habyarimana Noheri  Munyashyaka Francois Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta. Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/17-mata-1994-hashyizweho-ba-perefe-bashya-bagombaga
17 Mata 1994: Hashyizweho ba perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 17 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 17 Mata mu 1994. 1. Leta y’abicanyi yashyizeho ba perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura Tariki ya 17/4/1994, Leta y’abicanyi yakoze inama ifata icyemezo cyo gukuraho bamwe mu baperefe ishyiraho ba ruharwa bagombaga kwihutisha Jenoside mu duce bayobora. Niyo mpamvu perefe Jean-Baptiste Habyalimana wari perefe wa Butare, na Godefroid Ruzindana wa Kibungo bakuweho, nyuma baza no kwicwa n’imiryango yabo. Hashyizweho ba perefe bashya, basanzwe bazwiho ubuhenzanguni, babarizwaga muri Hutu-Powerm aribo François Karera muri Kigali Ngari, Sylvain Nsabimana i Butare, Anaclet Rudakubana i Kibungo, Elie Nyirimbibi i Byumba, Basile Nsabumugisha mu Ruhengeri na Dr Charles Zirimwabagabo ku Gisenyi. François Karera yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, Sylvain Nsabimana nawe uru rukiko rwamuhamije icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 18, Dr Charles Zirimwabagabo yahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko z’U Rwanda ahanishwa igifungo cya burundu. 2. Iyicwa ry’Abatutsi ku cyobo ku Muhima hafi y’Akagari ka Rugenge (CND) no mu murenge wa Kigali ahitwa muri « Centre » ya Kitabi Ku cyobo kiri ku Muhima hafi y’akagari ka Rugenge hiciwe Abatutsi benshi. Icyo cyobo bakitiriye CND kubera ko inkotanyi zari muri CND. Iki cyobo rero bakaba barakimanuragaho abakiri bazima baturutse Kimihurura na Kimicanga bakabafatanya nabo ku Muhima batabashije kuzamuka bajya ku Kiliziya ya Ste Famille na Saint Paul. Imirambo y’abiciwe muri Centre pastoral Saint Paul no muri JOC (Jeunesse Ouvriere catholique) nayo bayijyanaga muri urwo rwobo. Hagati ya 15 mata na 17 mata 1994, mu murenge wa Kigali ahitwa muri Centre ya Kitabi, hejuru ya Nyamirambo iruhande rwa Mont Kigali munsi y’ikigo cya Gisirikare, hari bariyeri yayoborwaga n’interahamwe yari ikomeye yitwaga RUBAYIZA HASSANI na KIBUYE KARUNGU. Rubayiza niwe wari chef w’iyi bariyeri. Abatutsi bahungaga baturuka Mwendo muri Kigali, Kabusunzu na za Nyamirambo hejuru n’abari batuye aho, bakicirwa aho, nyuma bakabasuka mu byobo byari byaracukuwemo amabuye y’agaciro. Interahamwe zunganirwaga n’abasirikari, bi byatumye abahageze bose ntawarokotse. 3. Abatutsi biciwe mu Babikira b’Abakarikuta munsi ya Ste Famille Abatutsi benshi bahungiye mu Babikira b’abakarikuta munsi ya Kiliziya Ste Famille. Interahamwe zabakuyeyo zibamanura ku rwobo bise CND, abana n’abagore bo zabiciye mu babikira. Ubu bwicanyi bwakozwe n’ibitero by’interahamwe byari biyobowe na NYIRABAGENZI Odette wari konseye wa Segiteri Rugenge na Angeline MUKANDUTIYE wari Insipegiteri w’amashuri muri Nyarugenge akaba yaratangaga n’imbunda aziha interahamwe, ari nayo mpamvu iwe bari barahise muri “etat major”. Angeline Mukandutiye nyuma ya Jenoside yahungiye muri Zayire, akaba yaratahutse mu mpera za 2019 muri gahunda yo kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ashyikirizwa gereza ya Mageragere kugira ngo arangize igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’Inkiko Gacaca adahari. Uru rwobo rwataburuwemo imibiri yose ishyingurwa mu cyubahiro ku Rwibutso rwa Gisozi. Zimwe mu nterahamwe zabicaga narimo NKESHIMANA alias GIKONGORO, GATARI Fidele, BUGONDO, RWAGATERA Faustin wajyanaga abantu kubata muri CND. 4. Iyicwa ry’Abatutsi mu bitaro bya CHUK Tariki ya 17/4/1994, mu bitaro bya CHUK hiciwe Abatutsi benshi barimo abarwayi bari baharwariye, abari babarwaje n’abahahungiraga. Ibi bitaro byarangwagamo ingengabitekerezo mbi cyane, abaganga bahawe imbunda mu mpera za 1993 babeshya ko ari izo kwirindira umutekano. Uwari umuyobozi w’ibitaro Dr KANYANGABO Faustin yemeye ko mu bitaro hazamo abasirikare bo kuhakorera mu rwego bitaga urwo kurinda umutekano, nyamara ari ukujijisha. Muri mata 1994, abo basirikari bari bayobowe na Ndagijimana Frederic alias Kamashini babanje kubarura Abatutsi kugirango hatabaho kwibeshya bakica abahutu. Hafi y’ibitaro hari interahamwe zari zirekereje, abo basohoye b’Abatutsi zigahita zibica. Uwitwa NTEZIRYAYO Benoit, Edithe MUKAKABERA wari umuforomokazi n’uwari Responsable wa Maternity bafatanyaga n’uwo musirikare KAMASHINI Pierre kurara bagenda mu bitaro baka abarwayi indangamuntu ngo barebe ubwoko bwabo. Abatari abatutsi bakazibasubiza. Abatutsi, Edithe niwe wazibikaga akabasezerera mw’ijoro ngo nibatahe basanze ntacyo barwaye. Hafi y’ibitaro hari interahamwe zibiziranyeho nawe ntizijye kure zigahita zibica. Abo zitishe bicwaga n’abandi. Abenshi bishwe ku itariki ya 17/04/1994. Abaganga, abaforomo n’abakozi b’ibitaro bya CHUK bagize uruhare mu kwica Abatutsi muri ibyo bitari harimo : Dr Ntezayabo Benoit wahamijwe jenoside n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Nyarugenge rumukatira adahari igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) ; Dr Habyarimana Theoneste wakatiwe adahari n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Rugenge, igifungo cya burundu y’umwihariko rumuhamije ibyaha bya jenoside bigizwe no gusambanya ku gahato Marie Jeanne Mukarango yarangiza akamwica, urupfu rwa Murwanyashyaka Antoine rwabaye ku wa 12/05/1994 no kuba yarayoboraga amarondo na bariyeri. Dr Augustin Cyimana: yakoze jenoside muri CHUK, akomereza iwabo muri Komini Ntongwe afatanya na burugumesitiri wa Mugina Martin Ndamage. Nyuma ya jenoside yahungiye muri Zambia, aba n’umwe mu bashinze FDLR muri icyo gihugu, anayibera umuyobozi. Ageze muri Zambiya yakoze mu bitaro bya Lusaka. Hari kandi ba Dr Ernest Muvunandinda, Dr Laurent Ruboneza na Dr Buvenge Gerard nabo bavuzwe gukora jenoside. Mu baforomo harimo : Ndayambaje Stefaniya wavukiye I Gihinga mu Karere ka Rutsiro, yari umuforomokazi akaba n’umuyobozi w’Ishami ry’abakozi ba CHUK (Chef du personnel). Yagize uruhare mu iyicwa rya bagenzi be b’abakozi b’abatutsi n’abarimu bo mu Ishuri rya Lycee Notre Dame des Citeaux I Kigali. Yakoranaga n’abasilikare barindaga CHUK akabaha lisiti z’abatutsi nyuma bakicwa. Ibyaha yamahijwe na Gacaca ni ibi: ubufatanyacyaha mu gukora lisiti z’abatutsi bazicwa, gushinyagurira abatutsi abizi neza ko bahigwaga, kujya mu bitero byahigaga Abatutsi muri CHUK, kwicisha umukobwa wari wasizwe muri CHUK n’ababikira. Ku wa 21/06/2008, Urukiko rw’Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30). Bananeza Marie Josee: Akomoka muri Komini Bulinga (Gitarama). Yicishije abatutsi b’abarwayi, abakozi ba CHUK n’abahahungiye. Edith Mukakabera, Philomene Mukandamage ukomoka i Byumba na Marie Josee Bananeza bari bagize itsinda ryazengurukaga ibitanda byose by’abarwayi bababaza indangamuntu bityo bagakora lisiti bashyikirizaga abasilikare bari bayobowe n’uwari ubakuriye “Kamashini” wari umwicanyi ruharwa. Josephine Mukaruhungo: Akomoka Kibilira. Yamaze abantu ku Kivugiza. Mu bantu yishe harimo umwarimukazi witwaga Edith n’abana be ndetse n’abana b’uwitwa Kamatari. Yitabiriye kandi inama zitegura Jenoside zabereye ku mwicanyi ruharwa wa Kivugiza witwaga Gaspard Nsengiyumva. Muri 1990 yagize uruhare mu gufungisha bagenzi be b’abatutsikazi ababeshyera kuba ibyitso by’Inkotanyi. 5. Iyicwa ry’abatutsi muri CARAES Ndera/Gasabo Mu 1994 mu Murenge wa Ndera mu kigo cya CARAES hahungiye Abatutsi benshi baturukaga ku musozi wa Ndera, Rubungo, Jurwe, Murindi, Gasogi, Kanombe na Remera bizeye kuhakirira kuko hari mu kigo cy’abihaye Imana. Bahahungiye kuva ku itariki ya 8 -10/04/1994, bigeze ku itariki ya 10 mata interahamawe zitangira kubatera ariko ziri inyuma y’igipangu ntizibashe kwica benshi kuko nabo birwanagaho. Ikindi uko mubari bahahungye harimo abari bahunganye intwaro zabo za gakondo bituma bakomeza kwirwanaho bakoresha izo ntwaro zabo. Tariki ya 11 mata 1994, abasirikare b’ababirigi baje gutwara abafureri n’abarwayi b’ababiligi bari baharwariye n’imbwa zabo. Interahamwe zimaze kubona ko abazungu bagiye, zakomeje kugabayo ibitero abandi bakomeza kwirwanaho. Interahamwe zimaze kunanirwa zahuruje abarikare I Kanombe bahagera tariki 17/4 ikigo baragisenya batangira kubateramo amagerenade babasohora hanze. Bamaze kubona ko bishe benshi, baragiye interahamwe zisigara zica abasigaye batapfuye. Byageze aho bajya no mu barwayi, uwo babonye asa n’umututsi wese bakamwica. Abatutsi biciwe muri CARAES bagera ku bihumbi 3500. Kuri uyu musozi kandi hari hatuye bamwe mu basirikare ba Habyarimana bakomeye ari nabo, mbere ya Jenoside, bagize uruhare hamwe n’imiryango yabo, mu gukangurira abaturage baho gukora Jenoside. Hari hatuye n’abayobozi bakuru nka Mbonampeka Stanislas wari Minisitiri w’ubucamanza, Burugumesitiri wa Komini Rubungo Rurenganganizi Valens, Padiri Gakuba Déo wari umukuru wa Paruwasi ya Ndera n’abandi. Aba bose bakaba ari nabo bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye mu iseminari nto ya Ndera. 6. Iyicwa ry’Abatutsi ku Munini muri Nyaruguru Ubwicanyi bwakorewe muri superefegitura yose ya Munini yari igizwe na Komini Mubuga, Rwamiko, Kivu na Nshili bwayobowe Superefe Damiyani Biniga. Tariki ya 11/4/1994, ku Munini mu gasantere k’ubucuruzi haberaga isoko buri wa mbere w’icyumweru, Superefe BINIGA afatanyije na Burugumesitiri wa Komini Mubuga, NYIRIDANDI Charles bakoresheje inama abari baje mu isoko bababwira ko bagomba gufata imihoro bakica abatutsi ndetse bakanabatwikira. Uwo munsi Abatutsi batangiye guhungira kuri Superefegitura ya Munini babishishikarijwe n’abakonseye ba Segiteri Kibirizi, Gisizi na Gasave bababwiraga ko ariho bari bubashe kubarindira umutekano. Abagerageje guhungira i Burundi bakumiriwe na Konseye wa Kibirizi bakajyanwa kuri superefegitura. Uretse izo Segiteri, abandi bahahungiye babaga baturutse muri Komini Rwamiko na Kivu zari zituranye na Mubuga. Kuwa 12-13/4/1994 abajandarume boherejwe mu ngo z’abatutsi kureba abatari bahungiye kuri Superefegitura, abo bafataga ntabwo babicaga ahubwo bajyanwaga aho ku Munini. Nyuma yo kuhagera babayeho mu buzima bubi kuko bicishijwe inyota bitewe n’uko amatiyo yajyanagayo amazi bayaciye. Superefe Biniga yajyaga aza akabareba ubundi akongera akagenda. Abatutsi bashatse guhungira i Burundi bagiye kugera ku mupaka, Burugumesitiri wa Komini Nshili, Kadogi yohereza Interahamwe zirabagarura, babajyana ahitwa ku giti cy’urubanza babashyira mu muhanda rwagati maze Interahamwe zirabagota zifite intwaro gakondo, zibicisha gerenade n’imipanga. Tariki ya 16-17/4/1994, abahutu bari batuye ku Munini bafashijwe n’interahamwe zaho ndetse na bamwe bishe I Kibeho na Cyahinda bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Superefegitura ya Munini. Ubwicanyi bwo ku Munini bwakozwe na BINIGA wari Superefe wa Munini, Burugumesitiri wa Komini Mubuga Charles NYIRIDANDI, Abakonseye ba Segiteri Kibirizi Ndahayo Athanase, Ntidendereza wa Gisizi ndetse n’uwa Gasave, n’abandi. 7. Abatutsi biciwe muri Komini ya Rwamatamu, Nyamasheke Komini ya Rwamatamu, nimwe muri komine za Kibuye zari zituwe n’Abatutsi benshi. Kuva 07/04/1994 nibwo ibitero by’Interahamwe byatangiye gutera Abatutsi mungo zabo. Tariki 17/04/1994 haje igitero kuri Komini Rwamatamu kirica, gitsemba Abatutsi bari bahahungiye. Rwamatamu, hakozwe ibikorwa by’iyicarubozo birimo kwica abana, gufata abakobwa ku ngufu, nyuma bakabajomba ibisongo mu maguru. Ubwicanyi bwakozwe n’abasirikari n’interahamwe zari ziyobowe na Obed Ruzindana wahamijwe icyaha cya Jenoside n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25). 8. Abatutsi biciwe mu Bweyeye, Rusizi Bweyeye ni agace gakikijwe n’ishyamba rya Nyungwe, kakaba kegereye Igihugu cy’Uburundi bigatandukanywa n’Umugezi wa Ruhwa. Muri Bweyeye ahaguye Abatutsi benshi ni muri ADEPR-Kiyabo hiciwe abagera kuri 28. Kuva tariki ya 08/04/1994 Abatutsi batangiye gutotezwa babwirwa ko bishe Umubyeyi w’igihugu, nibwo batangiye kuhahungira bakarara basenga, bakirirwa basenga. Kuwa 12/04/2019 ni njoro batewe n’interahamwe zije kubica barataka cyane umujandarume ahita arasa mu kirere interahamwe zisubira inyuma, ariko zisiga zimaze kwica Abatutsi 2: NYIRINKINDI Augustin na MUKAKARERA Petronile bafashe bakamujyana hepfo y’urusengero bakamusambanya ari benshi barangiza bakamutema ariko ntiyahise apfa ako kanya yajyanywe kwa muganga, nyuma aza kwicwa. Kuwa 17/04/1994 saa 09h za mu gitondo batewe n’igitero gifite imbaraga kirabica bose. Mbere y’uko bicwa hari habanje kuba inama itegura kwica Abatutsi baho, ikaba yarabereye mu kabari ka Responsible wa Kiyabo NTAWUTAZAMUTORA Philippe afatanya kuyiyobora na MAJYAMBERE Juvenal wari umusirikare akaba yaravukaga i Bweyeye yari yaje muri Conge y’igihe gito. Bucyeye bwaho haje igitero cy’interahamwe za Bweyeye zari ziyobowe n’AYOBAHORANA Jonas alias GISANGANI wari umucuruzi w’imyenda ya caguwa, akaba yari yaranatojwe igisirikare. Barabatemaguye barabamara kandi na ba bajandarume bari aho. 9. Abatutsi biciwe i Kayonza, Umurenge wa Nyamirama no ku cyuzi cya Ruramira na Kabazeyi muri Rwamagana Hagati y’Umurenge wa Nyamirama na Ruramira hari barrage yajugunywemo Abatutsi benshi babarirwa hagati ya 2500 na 3000. Bagiye babarohamo hagati y’amatariki ya ya 9 - 17/04 bakaba ari abari batuye Nyamirama, Ruramira n’abaturutse Nyarusange ya Rwamagana. Buri serire yabaga ihagarariwe kuri iyo barrage n’abicanyi bahaturuka, ab’i Rwamagana barohwaga n’interahamwe za Rwamagana baturanye muri serire, uvuye Nkamba/Ruramira akarohwa n’interahamwe z’iwabo, n’uturutse Gikaya ya Nyamirama akicwa n’interahamwe zo muri serire ye. Mu murenge wa Munyaga ahiciwe Abatutsi benshi ni Kabazeyi hari ishyamba rya Leta. Mu matariki 12-13/04/1994 bari batangiye kwicwa. Bahakusanirije Abatutsi barenga 50 barahabicira biyobowe na Diregiteri wa Ecole Primaire ya Rweru, Rusine Jean Bosco. Kuri Segiteri Kaduha ku wa 17/04/1994 naho hiciwe Abatutsi bari hagati 300-400. Aba bose bicishijwe cyane imiheto n’imyambi, imihoro, impiri ziteyemo imisumari,.. Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nyubako z’ubuyobozi, Komini, no mu nsengero kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera. Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshiingwabikorwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/tariki-15-mata-1994-abatutsi-biciwe-kuri-cour-d-appel-ya
Tariki 15 Mata 1994: Abatutsi biciwe kuri Cour d’appel ya Ruhengeri, Musanze
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 15 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. 1. Abatutsi biciwe kuri Cour d’appel ya Ruhengeri, Musanze Inyubako y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, yahoze yitwa Cour d’Appel yahungiyemo Abatutsi barenga 400 bari baturutse mu bice bitandukanye by’iyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, ariko abenshi muri bo bakaba bari baturutse mu yahoze ari Superefegitura ya Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke) bakaba bari bahungiye muri Superefegitura baturutse hirya no hino mu ngo bumvise ko hari ubuhungiro. Uwari Superefe wa Busengo NZANANA Dismas abamuhungiragaho yaberekaga ko nta kibazo akababwira ko bahamuga ntacyo bari bube ariko anavugana n’uwari Perefe wa Ruhengeri ZIGIRANYIRAZO Protais agira ngo abamwoherereze bicirwe mu mujyi wa Ruhengeri. NZANANA yahise ababwira ko agiye kubaha imodoka zikabahungishiriza muri Zayire, bahise bazana amabisi (bus) zirabajyana babashyira mu nyubako y’icyahoze ari “Cour d’Appel”. Ku itariki ya 15/04/2019 nibwo interahamwe ziturutse hirya no hino harimo n’umutwe witwaga “Amahindure” wari umaze kwica Abatutsi mu cyahoze ari Komine Mukingo waje gufasha izo interahamwe bica Abatutsi bose bari muri iyo nyubako. Ababashije kuvamo baje kwicirwa kuri Mukungwa bavanywe ku bitaro bya Ruhengeri. Babanje guteramo amagerenade nyuma bagasubiramo guhorahoza abasigaye badapfuye ari nako bafataga impinja bakazikubita ku nkuta. 2. Abatutsi biciwe I Nyange muri Komini Kivumu Amateka y’i Nyange haba ku kiriziya ndetse no mu nkengero zaho, ni mu cyari Komini Kivumu, muri Superefegitura Birambo yari igizwe n’amakomini atatu: Bwakira, Kivumu na Mwendo, Perefegitura Kibuye. Amateka agaragaza inzira ndende Abatutsi banyuzemo bahungira muri Kiriziya ya Nyange, bizeye umutekano ariko ku cyemezo cya Padiri SEROMBA Athanase wari padiri mukuru, hakoreshejwe imashini ikora imihanda “Caterpillar” Kiriziya yarasenywe abari bayihungiyemo bose baricwa. Nyuma y’urupfu rwa Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal ku itariki ya 6 Mata 1994, hatangiye kugabwa ibitero ku Batutsi muri Komini ya Kivumu bihitana abasiviri barimo Grégoire Ndakubana, Martin Karekezi na Thomas Mwendezi. Kubera ibyo bitero, Abatutsi bo mu masegiteri anyuranye ya Komini ya Kivumu bavuye mu ngo zabo bahungira mu mazu y’ubutegetsi no muri za kiriziya zirimo n’iya Nyange. Burugumesitiri wa komini Kivumu n’abaporisi bayo bakusanyije impunzi zivuye mu masegiteri ayigize babajyana kuri Paruwasi ya Nyange, bagezeyo Padiri Athanase Seromba yababajije amakuru yerekeranye n’impunzi zitari zahagera, maze yandika amazina y’impunzi zaburaga, lisiti yazo ayishyikiriza Burugumesitiri Grégoire Ndahimana kugira ngo zishakishwe zizanwe kuri Paruwasi, zimaze kuba nyinshi hategurwa umugambi wo kubicira mu kiriziya. Bimwe mu bitero byakozwe n’abantu batandukanye ariko abazwi cyane ni umucuruzi witwa Gaspard Kanyarukiga, umwarimu witwa Télesphore Ndungutse, Anastase Nkinamubanzi wakoreraga isosiyete yitwa Astaldi yari ishinzwe kubaka umuhanda uhuza Rubengera na Gisenyi, ni nawe watwaye tingatinga yasenye kiriziya y’i Nyange, Padiri Athanase Seromba yumvikanye na Grégoire Ndahimana wari Burugumesitiri wa Komini ya Kivumu, Fulgence Kayishema wari umugenzacyaha muri Komini ya Kivumu, Télesphore Ndungutse, Gaspard Kanyarukiga n’abandi bantu batandukanye, ngo bice Abatutsi. 3. Abatutsi barishwe mu rusengero rwa E.E.R Ruhanga Ku musozi wa Ruhanga mu 1994 hari hatuye Abatutsi benshi ndetse no ku yindi misozi yahanaga imbibi naho yo mu cyahoze ari Komine Gikoro. Jenoside itangiye bamwe mu Batutsi baho bafashe imiheto n’amacumu byabo bahungira ku musozi wa Ruhanga. Interahamwe zitangiye kubarwanya bafata abana, abagore, abasaza n’abakecuru babajyana mu rusengero rwa E.E.R, bo bahangana n’interahamwe bakoresha intwaro zabo za Gakondo bari bahungaye ndetse n’amabuye. Interahamwe zimaze kubona ko bikomeye zahururuje Jendarmerie i Rwamagana bazana indege ya kajugujugu irabarasa abasigaye interahamwe zirabatemagura. Bamaze kubica bahise bajya kwica abari mu rusengero babatwikisha essence harokokamo bake cyane. Uru rusengero rwaguyemo n’uwari Pasteur warwo w’umuhutu wari wiyemeje kurengera Abatutsi bahahungiye nk’umushumba w’itorero apfana n’umuryango we wose kandi atari Umututsi. Uru rusengero rukaba rwabaye Urwibutso rwa Jenoside rutanzwe na E.E.R. 4. Iyicwa ry’abatutsi kuri Kiriziya ya Ntarama Jenoside igitangira abatutsi bo mu gace ka Ntarama bagerageje kwirwanaho. Babonye basumbirijwe kubera ko interahamwe zafashwaga n’abasirikare batangiye guhungira kuri kiliziya ya Centrale ya Ntarama. Kubera ko ubwicanyi bwari bwakomeje umurego hirya no hino mu Bugesera, hari abandi batutsi baturutse Kanzenze, Kayumba na Nyamata nabo bari bahungiye Ntarama. Tariki ya 15/4/ 1994, haje bus zirimo abasirikare n’interahamwe ziturutse ahandi hamwe n’abicanyi ba Ntarama bica impunzi zari ku kiliziya zigera ku 3000. Babicishe imbunda na grenades ndetse n’intwaro gakondo. Tariki ya 15/04/1994 ku mashuri ya Cyugaro hiciwe Abatutsi benshi, barimo abari bahahungiye bahaturiye, bavanze n’abari bamaze kuva mu mirambo ku kiriziya ya Ntarama nabo bagahita basanga abataricwa ku mashuri. Abarokotse ubwicanyi bwabereye kuri ayo mashuri bahungiye mu rufunzo rwiswe CND mu gihe cya Jenoside, bakajya bazamuka mu gicuku gushakisha ibyo kurya bagira icyo babona bagatekera aho ku mashuri, nyuma bagasubira mu rufunzo butaracya. 5. Abatutsi biciwe kuri paruwasi Cyahinda, Nyaruguru Hagati y’itariki ya 14-15/04/1994, Interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye ku Kiliziya ya Cyahinda babarirwa mu bihumbi 32. Abiciwe muri iyi paruwase babaga baturutse muri Komini Nyakizu n’izo byari byegeranye nka Komini Mubuga, Kivu na Nshili. Ababigizemo uruhare ni Ntaganda Ladislas wari Burugumestiri wa Komini Nyakizu, Superefe Assiel Simbalikure wayoboraga superefegitura ya Busoro, Festus Nyamukaza wakoranye bya hafi na Ntaganzwa, le Pasteur Francois Bazaramba de l’Union des Eglises Baptistes au Rwanda (UEBR Nyantanga), Celestin Batakanwa, Geofrey Dusabe, Celestin Rucyahana (un ancient militaire) n’abandi. Kugira ngo Abatutsi bakusanyirizwe I Cyahinda, burugumesitiri Ntaganzwa n’izindi nterahamwe babanje gufunga amayira abuza guhungira I Burundi bakajya bashishikariza abatutsi kujya I Cyahinda bababeshya ko ari ukubarindira umutekano. Bamaze kubakusanya, Ntaganzwa yasabye abajandarume baturuka I Butare boherejwe na Major Cyriaque Habyarabatuma barimbura Abatutsi bari kuri paruwasi ya Cyahinda. Ikindi cyaranze Jenoside I Cyahinda ni ukurokoka kwa Padiri Charles Nshogoza wari padiri mukuru wa Cyahinda washoboye kwihisha ubwicanyi bwabereye kuri paruwasi, ahungira ku mukozi wakoreraga paruwasi witwaga Alexis. Burugumesitiri Ntaganzwa yaramuhize afatanyije na sergent jandarume witwaga Corneille Ndindayino kugeza bamuvumbuye, bamuzana kuri paruwasi Cyahinda bamushinyagurira, hanyuma baramwica. Hari mu kwezi kwa gicurasi 1994. 6. Abatutsi biciwe mu Kiryamocyinzovu, Kamonyi Mu Kiryamocyinzovu ni imbere y’ahahoze ibiro bya Komine Taba yari iyobowe na burugumesitiri Jean Paul AKAYESU. Ubwicanyi muri komine Taba bwatangiye gukomera kuva tariki ya 8/04/1994. Hashyizweho bariyeri ahantu hatandukaye hari bariyeri ahitwa Rwabashyashya, I Buguri, I Gishyeshye no hafi y’ibitaro bya Remera Rukoma. Kuva ku itariki ya 13/04 byarakomeye, abatutsi batangira guhungira kuri komine Taba ari benshi. KUBWIMANA Silas wari umuyobozi wa MRND muri Komine Taba yaje gukoresha inama mu Kiryamocyinzovu, avuga ko umwanzi ari umututsi ko bagomba kumutanga kuko yacukuye ibyobo byo kuzashyiramo abahutu. Nibwo buhoro buhoro batangiye kujyenda bajyana abatutsi aho mu Kiryamocyinzovu bari barise CND kuva tariki 8 kugeza kuri 15/04 nibwo bishwe cyane. Ubwo bwicanyi uwabugizemo uruhare cyane ni KUBWIMANA niwe watangaga itegeko ati: uriya mumwice, uriya mumureke nzamwiyicira. Abicanyi bahoraga aho kuri komine bategereje Kubwimana kugira ngo ababwire gahunda. Tariki ya 14 mata 1994, abatutsi baje ari benshi kuri komine Taba, basanga interahamwe zibategereje, kandi hatanzwe amabwiriza ko uza bahita bamujyana mu Kiryamocyinzovu akicwa. Habaga hari abashinzwe kubica, abandi bafite akazi ko kubarimiraho ibisinde, hari n’umuringoti muremure bagatondekamo imirambo. Intwaro zakoreshejwe mu kubica ni impiri, udufuni n’imbunda. 7. Abatutsi barishwe mu Gasetsa, ahahoze ari Komini Kigarama, Kibungo Mu Murenge wa Remera hishwe Abatutsi basaga ibihumbi birindwi, iyicwa ryabo ryatangiye kuva tariki ya 8 Mata 1994 rurangiza iba ku matariki ya 14-15 Mata 1994. Amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge wa Remera by’umwihariko muri Centre ya Gasetsa ashingiye ku bikorwa by’abari abategetsi bakomeye bahakomoka ari nabo bari ku isonga mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Abo ni: Col RWAGAFIRITA Pierre Célèstin, Col RENZAHO Tharcisse, MUGIRANEZA Prosper, KABAGEMA Ferdinand, MUGIRANEZA Emmanuel, MULINDA na MURWANASHYAKA wari mu nterahamwe zayoboraga ibitero, bakica cyangwa bakicisha Abatutsi bakoresheje intwaro zinyuranye (impiri, inyundo, inkota, imipanga, amacumu, imiheto, imbunda, grenades,…). 8. Abatutsi barishwe I Gihara muri Kamonyi Paruwasi ya Gihara, iherereye mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi. Jenoside imaze gukomera abatutsi batangiye guhunga berekeza kuri Paruwasi ya Gihara. Bahageze 10/04/1994 padiri w’umwesipanyole witwa SINAWOLA Leonard arabakira ndetse akora ibyo ashoboye ngo abagaburire ariko abakozi be ntibabyishimire kugeza ubwo yabahaga amafaranga ngo bahahire impunzi ntibabikore. Hari umutwe w’abicanyi wari wariyise abajepe wari muri Runda, wari uyobowe n’uwitwa NYECUMI, KANANI na Eugene batangiye gutera kuri paruwasi icyo gihe bazaga mu modoka ya KAMANA Claver ariko ikaza itwawe na murumuna we KAYITANI. Icyo bakoraga ni ugutema abagabo n’abasore ntibabice ngo bahwane ahubwo iyo bamaraga kubazambya babapakiraga imodoka, bakajya kubajugunya mu kizenga cya Cyoganyoni giherereye mu gishanga cya Bishenyi. Iyo batajyanwaga Cyoganyoni babajyanaga muri Nyabarongo ari nayo yaroshwemo benshi. Hagati muri ubwo bicanyi padiri yasubiye iwabo, ubwicanyi burakomeza, abagabo bamaze gushira kuri paruwasi, bakurikijeho abagore nabo bapakirwa ya modoka bajyanwa muri Nyabarongo ari bazima, iyo bagezwaga kuri Nyabarongo, bamwe bahitaga bajugunywamo ari bazima, abandi mbere yo kujugunywamo bakabanza kubashyira mu kazu kari kubatse kuri Nyabarongo, ahazwi ku kiraro cyo kuri Ruriba, bagafatwa ku ngufu byarangira nabo bakajugunywa muri Nyabarongo. Tariki ya 15/04/1994 niyo yabaye iya nyuma ku batutsi bari bahungiye kuri iyo paruwasi n’abandi benshi muri Runda bishwe kuri iyo tariki. 9. Abatutsi barishwe I Nyabikenke, Muhanga Kuri komine Nyabikenke jenoside igitangira kuva mu matariki 10 mata 1994, abatutsi bahungiye kuri komine Nyabikenke. Abicanyi batangiye kubatera kuva tariki 14 ariko tariki 15 nibwo baje kwicwa bamwe bicirwa aho ngaho abandi bashoboye gucika bicirwa mu mayira berekeza I Kabgayi. Haje kubakwa urwibutso rwa Kiyumba rushyinguyemo imibiri 717 y’abaguye aho no hafi yaho; abenshi barabashoreraga bakabajyana muri Nyabarongo ahitwa Budende.Abagize uruhare runini mu iyicwa ry’abatutsi muri komine Nyabikenke ni Minisitiri w’urubyiruko NZABONIMANA Callixte, Burugumesitiri wa komine Nyabikenke KARUGANDA Anatole, NGARAMBE Vincent, KAMARI Isaac wakoraga muri Minitrape n’abandi. 10. Abatutsi barishwe mu murenge wa Muyongwe, hahoze Komini Tare, Gakenke Abatutsi baho abenshi bishwe urw’agashinyaguro n’interahamwe. Abatutsi bishwe n’ibitero byabaga biturutse ku Rushashi ahitwa mu Kinyari, nyuma y’imyitozo zahabwaga kuri superefegitura ya Kigali ngari. Mu ihunga ry’Abatutsi abenshi bishwe urw’agashinyaguro. Inama zitegura kwica zayobowe n’abayobozi bayoboraga superefegitura ya Rushashi n’ab’amakomini yari ayigize, na za segiteri Shyombwe na Joma. I shyombwe ndetse no mu gace k’ubucuruzi ka Kinyari hiswe CND. 11. Abatutsi biciwe kuri Komini Muhazi, Gishari Rwamagana Ku matariki ya 12-14/04/1994 Abatutsi bagiye bahungira muri Komini Muhazi. Ku wa 15-16/04/1994 barishwe babonye bikomeye bagoswe n’interahamwe, uwari warabaye mu gisikare cyo kwa Habyarimana witwaga KANAMUGIRE wari Umututsi yamennye inzu yo kuri komini akuramo imbunda imwe ayiha Come NDAYAMBAJE, indi ayiha GATETE Anaclet barasa mu nterahamwe zikwira imishwaro. Bamwe mu bari bari muri Komini babona uko bavamo bagana ku kiyaga cya Muhazi bahasanga ajida MUTABARUKA na KANANURA wari umusilikare bararwana bagana mu kiyaga ngo bafate amato ariko basanga amato bayacubije andi bayamennye kuko bashakaga kwambuka ngo basange inkotanyi zari zageze hakurya i Murambi. Amasasu arabashirana ariko baza kubona ubwato buto cyane babasha kugira abo bambutsa kugera i Murambi kuko Inkotanyi zari zahageze. Intehamwe zarabakurikiye kuva kuri Komini kugera ku mwaro wa Kavumu ahari Abatutsi benshi bari bahahungiye bizeye kwambuka, bakajya hakurya y’uruzi rwa Muhazi banahasanga abari baturutse muri Komini Muhazi nabo bagana mu kiyaga babarohamo. Abenshi bicirwa aho abandi babashije kujya mu bwato interahamwe zigenda zoga zinabatemera muri bwa bwato bari bahungiyemo. Aba bose ari abari bavuye kuri Komini, no mu nkengero ni nabo biciwe aho ku mwaro wa Kavumu ka Gishali ku wa 16/04/1994. 12. Abatutsi biciwe mu Murenge wa Kigali, muri Centre ya Kitabi, Nyarugenge Mu murenge wa Kigali ahitwa muri Centre ya Kitabi hejuru ya Nyamirambo, iruhande rwa Mont Kigali munsi y’ikigo cya Gisirikare, hari bariyeri yayoborwaga n’interahamwe yitwa RUBAYIZA HASSANI na KIBUYE KARUNGU. Uyu Rubayiza niwe wari chef w’iyi bariyeri aho abatutsi bahungaga baturuka Mwendo muri Kigali, Kabusunzu na za Nyamirambo hejuru n’abari batuye aho babarundaga mw’ihema bari barahubatse kugira ngo be kunyagirwa akazana interahamwe zo kumufasha kubatemagura no kubarunda mu byobo byari byaracukuwemo amabuye y’agaciro. Kuri iyi bariyeri ngo hiciwe abatutsi benshi ku buryo abageragezaga kurwana nabo Rubayiza yahitaga ahuruza abasirikare kugira ngo babahe ubufasha. Ibi byatumye abahageze bose ntawarokotse. Aba bantu bahiciwe kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 17/04/1994. Uyu RUBAYIZA Inkiko Gacaca zamuhamije icyaha cya Jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko ubu afungiye muri gereza ya Mageragere. 13. Iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi gatolika ya Nyarubuye Kuva tariki ya 10 Mata 1994, Paruwasi ya Nyarubuye yakiriye impunzi nyinshi cyane z’Abatutsi zivuye muri Komini Rukira, Rusumo, Mugesera na Birenga ; izo mpunzi zari zigizwe n’abarokotse ubwicanyi bwayogoje tariki 12 na 13 Mata 1994 umujyi wa Kibungo na Paruwasi gatolika ya Zaza.Ubwobwicanyi bwabaye nyuma y’inama yabereye mu kigo cya gisirikare cye Huye triki ya 12 Mata 1994. Yari iyobowe na ba colonel Pierre Celestin Rwagafirita na Anselme Nkuliyekubona, kandi hari na ba burugumesitiri ba Birenga, Melchiade Tahimana, Rusumo, Sylvestre Gacumbitsi, Kigarama, Mugiraneza Emmanuel, Mugesera, Gakware Léopold, Sake, Sylvain Mutabaruka n’abandi, bfatiramo icyemezo cyo gukaza Jenoside yakorewe Abatutsi. Tariki ya 14 Mata 1994, hongeye kuba indi nama mu kigo cya gisirikare cya Huye, ihuriramo na none abari bahahuriye tariki ya 12 Mata, yagombaga kurebera hamwe aho ubwicanyi bugeze no kwigirwamo uko Jenoside yakazwa cyane cyane aho yari itararangira nka Nyarubuye. Kuva mu gitondo cyo kw’itariki ya 14 Mata 1994, Interahamwe zagabye ibitero kuri Nyarubuye ariko bagenda baneshwa n’Abatutsi bari barahungiye. Interahamwe zagiye gutabaza ku kigo cya jandarumori cya Nasho. Abasirikare, abajandarume n’Interahamwe baje guteranira kuri sentere y’ubucuruzi y’i Nyarutunga, bayobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi n’abandi bayobozi ba Hutu power, bategura igitero cyagombaga kugabwa kuri Nyarubuye. Tariki ya 15 Mata 1994, nyuma ya saa sita, igitero cya Nyarubuye cyaratangiye, Burugumesitiri Gacumbitsi akigiramo uruhare yiyicira ubwe akoresheje umuhoro umusaza witwa Murefu wari wubashywe cyane. Mu bayobozi b’Abahutu ba Nyarubuye bagize uruhare muri ubwo bwicanyi harimo Evariste Rubanguka, umucamanza mu rukiko rwa kanto rwa Rusumo, Karamage Isaïe, Konseye muri Segiteri Nyarubuye, Rugayumukama Daniel, umuyobozi w’Interahamwe, Edmond Bugingo, umwarimu, Ntezimana Léonidas, Hakizamungu Antoine, Gisagara François, Ryamugwiza Déogratias, Ngendahimana Jean alias Misumari, n’abandi. Ubushakashatsi bwakozwe na Prof Paul Rutayisire na Privat Rutazibwa muri 2007 yagaragaje amazina y’abicanyi 742 bagize uruhare muri Jenoside i Nyarubuye. 14. Iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi gatolika ya Muganza, Nyaruguru Abatutsi b’iyahoze ari Komini Kivu, ahari Paruwasi ya Muganza, batangiye guhuhgira kuri iyi paruwasi kuva tariki ya 7 Mata 1994, bahunga ubwicanyi bwari bubugarije. Inzu z’Abatutsi zari zatangiye gutwikwa biyobowe na Burugumesitiri Muhitira na padiri Yozefu Sagahutu. Superefe Biniga yari yariyiziye mu gihe Jenoside yatangiraga, akorana inama na Muhitira na padiri Sagahutu bafata icyemezo cyo guhiga no kwica Abatutsi. Tariki ya 11 Mata 1994, kuri paruwasi mu gitondo habaruwe impunzi z’Abatutsi 8,600, kandi umubare wazo wakomezaga kwiyongera ku buryo ku mugoroba uwo munsi bari bageze kuri 11,000. Uwo munsi nibwo bagabweho igitero cya mbere, ariko birwanaho bagisubiza inyuma. Tariki ya 12 Mata 1994, habaye ikindi gitero gikomeye kiyobowe na Burugumesitiri Muhitira na Superefe Biniga, ariko nacyo cyasubijwe inyuma, bitewe n’uko hari ikindi gitero cyari cyagabwe kuri Paruwasi ya Kibeho byari byegeranye kandi naho Abatutsi barimo kwirwanaho. Byatumye Muhitira na Muhitira bafata icyemezo cyo gushyira ingufu zose mu gutera Kibeho, bakazagaruka Muganza ari uko barangije kwica i Kibeho. Tariki ya 15 Mata !994, Abatutsi bari i Kibeho bamaze gutsembwa, abicanyi bafatanyije n’abasirikare bagabye igitero kuri Paruwasi Muganza bica Abatutsi bose bari barahahungiye. Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta. Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/abazi-amateka-y-u-rwanda-bemeza-ko-ingengabitekerezo-y
Abazi amateka y’u Rwanda bemeza ko ingengabitekerezo y’urwango yigishijwe kuva ku bw’abakoloni
Abazi amateka y’u Rwanda bemeza ko ingengabitekerezo y’urwango yigishijwe kuva ku bw’abakoloni ari yo yatumye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ishoboka ikanagira ubukana bukabije.Bagaragaza ko jenoside yaje ari indunduro y’umugambi w’igihe kirekire wo kurimbura abatutsi. Gufatanya,gusangira n’indi migenzo myiza myinshi ni bimwe mu byarangaga abanyarwanda kuva cyera. Umusaza Isidore Kayumba w’imyaka 85 y’amavuko ko imibanire y’Abanyarwanda mbere y’abakoloni yari nta makemwa.Ibni kandi abihuriraho n’Umubyeyi Clotilde umutoza w’umuco n’amateka. Kayumba yagize ati "Babanaga neza. Ubuvandimwe bwari muri byinshi. Hari ugushyingirana,gutabarana ibyo byose byagaragazaga imibanire myiza kandi rero n’abayobozi babo barabibatozaga no guhana inka no guhana abageni byose byatumaga basabana bakabana." Na ho Umubyeyi Clotilde ati "Ntabwo bahirikanaga ngo ubone ko bapfa ibintu. Cyane abantu bakunze gupfa imitungo,ariko bo bari bakwiranye kandi bafashanya udafite ikintu akagishaka ku wundi. Icya kabiri cyatumaga binashoboka ni ubuyobozi bwiza. Icya gatatu rero ni ubuyobozi bwiza." Aho abakoloni bagereye mu Rwanda ariko ibintu byarahindutse gutoza abantu imigenzo myiza bisimburwa no kubigisha urwango. Kayumba ati "Imibanire yatangiye kuzamo agatotsi mu gihe cy’ubukoloni. Ubukoloni buriya bwateye imizi myinshi yatumye abantu badakomeza imibanire yabo. Bajyanye Musinga birahera,bica Rudahigwa birahera,birukana Kigeli birahera. Haje n’amashyaka ya politiki hagira atinyuka gutukana. Nka za APROSOMA za ba Gitera zitangira gutuka umwami ugasanga abazungu ntacyo babikozeho kandi ugasanga ari bo babyenyegeza." Kuva mu 1959 abatutsi batangiye kwibasirwa, baricwa abandi bameneshwa mu gihugu cyabo kandi abategetsi b’abakoloni ntibagire icyo babikoraho.Umusaza Kayumba akemeza ko iyo yabaye intangiriro y’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi. Ati "Noneho batangiza intambara muri 1959, abantu baragendaga bagatinya kwica ariko abandi bakabibatinyura bajyaga no kubayobora aho batera. Havuye umuzi wa jenoside wo gutinyuka kwica. Ubusanzwe umuntu yapfa arwaye cyangwa agize impanuka ariko kwica umuntu ntago byari bimenyerewe ariko byaje gutinyukwa." Ibyatangijwe n’abakoloni ngo byarakomeje na nyuma y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge kuri za Repubulika yambere n’iya kabiri. Dr Vincent Ntaganira nk’umushakashatsi kuri jenoside abisobanura. Ati "Iyo ufashe imyaka ukayitera ukayuhira ukayifumbira irakura.Kayibanda rero yaraje arayuhira. Afata ibya PARMEHUTU abishyira mu nyandiko,mu mvugo mbese igihugu ngo cyari icya gahutu,gatutsi yari impunzi mu gihugu cye,gatwa we ntabwo avugwa. Habyarimana rero araza ahirika ubutegetsi ku ya 5/7/1973, we aza avuga ko azanye ubumwe, amahoro n’amajyambere azaniye Abanyarwanda ku buryo n’Abanyrwanda bamwe bari barahunze bagarutse mu Rwanda bizeye amahoro ariko Habyarimana aba mubi kurusha Kayibanda. Bya bindi byo kwa Kayibanda yarabinogeje abishyira mu mibare,abatutsi bazaba bangahe mu ishuri,mu kazi,ibintu biba bityo biragenda biba bibi." Nubwo jenoside yahitanye abasaga miliyoni ikanasiga igihugu gihindutse umuyonga Abanyarwanda banze guheranwa n’amateka. Nyuma y’urugamba rwo guhagarika jenoside hashyizwe ingufu mu kunga Abanyarwanda biba umusingi wo kubaka u Rwanda rushya. MUHABURA.RW
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/tariki-14-mata-1994-abatutsi-barenga-ibihumbi-25-biciwe-i
Tariki 14 Mata 1994: Abatutsi barenga ibihumbi 25 biciwe i Kibeho
Tariki ya 14 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Iyicwa ry’abatutsi ku Muhima/Nyarugenge Tariki ya 14/04/1994 mu gitondo abantu b’igice kimwe cya Muhima munsi y’ahahoze gereza ya Nyarugenge bitaga 1930, ahitwa mu Mudugudu w’Umwezi mu cyahoze ari Selire Ruhurura, hari interahamwe n’abasirikare bakusanyaga abatutsi muri icyo gice bakabamanura babajyana ahiswe kuri Escariye bakazibamanuraho babatemagura babahonda imitwe mu muhanda wa kaburimbo uri munsi y’aho hantu, abandi bakabarasa. Aho hantu hiciwe abatutsi benshi, kuri uwo muhanda bari bahashyize na bariyeri itega abanyura muri kaburimbo, basanga ari Abatutsi nabo bakahicirwa, imirambo bakayirunda mu muhanda. Kugeza ubu ikibabaza abafitanye isano n’abiciwe aha hantu ni uko iyo mirambo batazi aho yajyanywe ngo bayishyingure mu cyubahiro. Zimwe mu nterahamwe zagize uruhare mu kwica aba bantu zabashije kumenyekana: NDEMEYE Nicodem wari Chef wazo, GASHAYIJA Etienne, uwitwaga Charles, RURANGIRWA J. Paul wakatiwe burundu akaba afungiye muri gereza ya Mageragere. Iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri Deutsche Welle Kinyinya, Gasabo/Kigali Tariki ya 14/04/1994 mu Murenge wa Kinyinya Abatutsi bagera kuri 200 bari bahungiye mu kigo cy’Abadage (Deutsche Welle) cyakoreraga i Kinyinya kubera ko bari bahizeye amakiriro. Abasirikare bari mu kigo cya Kami babatumaho ko bamenye ko bahishe Abatutsi, ko babasaba kubasohora mu kigo cyabo. Abadage batinye kubasohora bafata ibyabo baragenda, bahasigira umukozi witwa UWIMFURA Callixtte. Uwo mukozi abonye ko bamaze kurira indege yahise ahuruza izindi nterahamwe zari i Kinyinya ziza kumufasha kwica Abatutsi bari buzuye muri icyo kigo. Barabishe harokokamo abatutsi 3 gusa. Kuri uyu musozi wa Kinyinya hari interahamwe 2 za kabuhariwe mbere y’uko Jenoside nyir’izina itangira tariki 7 mata 1994 arizo: UWIMFURA Callixte na Adjudant Chef ZIRIMWABAGABO wari umutoza w’interahamwe. ZIRIMWABAGABO yajyaga ku kabari akagura inzoga akabanza akayisomyaho imbwa ye, yarangiza agaha Umututsi. Iyo Umututsi yabyangaga baramukubitaga bakamumena imbavu agahinduka ikimuga. Abatutsi bashoboye kumenyekana biciwe muri Deutsche Welle bagera kuri 441. Iyicwa ry’abatutsi kuri ADEPR Maheresho, Nyamagabe Guhera tariki ya 9 mata 1994, Abatutsi bo muri Komini Rukondo, batangiye guhungira kuri za Kiliziya n’insengero harimo Cyanika, Kirambi na Maheresho. Ubwicanyi bwatangiriye I Maheresho ku rusengero rwa ADEPR I Maheresho tariki 13 busozwa tariki 14/041994 barangije Abatutsi bari bahahungiye, babanza kwica Pasitoro Evariste Rwabihinda wari wakiriye izo mpunzi, bikaba byaranagizwemo uruhare na mugenzi we witwaga Pasitoro Hakizimana Emmanuel. Abo Batutsi bishwe n’interahamwe n’abajandarume bari bayobowe na Liyetona Senyoni na sous lieutenant Nyabyenda, bahamagajwe na burugumesitiri HATEGEKIMANA Didasi. Uwo munsi, mu rugo rw’ababyeyi b’uwari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Nzamurambaho Frederic wari mu bayobozi b’Ishyaka rya PSD, hiciwe Abatutsi bari bahahungiye bahizeye imbaraga kubera ko bumvaga ntawuzabasangayo. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi I Maheresho bwayobowe na Burugumesitiri wa Komini Hategekimana Didace, Munyambuga Jean Baptiste wari perezida wa MDR muri Komini Rukondo, umuhungu we Twagiramungu Jean wari ukuriye interahamwe, Kagimbura Martin wari umwarimu akaba na visi perezida wa MDR, mubyara we witwaga Rushugunda, Munyandinda Joel wari umugenzuzi w’amashuri, Rufangura, Bikorimana Gaspard wari umwarimu, Hakizayezu Jean, Gashugi Damien, Hitimana Venuste, Bukeye Alphonse, Ntahompagaze Marcel, Nteziryayo Antoine, Bareruye, Safari Gabriel, Mageza Onesphore, Nyagatare Cyprien wari umwarimu, n’abandi. Iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye k’uruganda rw’icyayi rwa Mata, Nyamagabe Tariki ya 14/4/1994, Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata n’abandi bari bahaturiye batangiye kwicwa. Abamenyekanye banashyinguye ku rwibutso rw’urwo ruganda ni abantu bagera kuri 380. Ababigizemo uruhare ni superefe wa Munini Biniga Damien, Ndabarinze Juvenal wari umuyobozi w’uruganda rwa Mata, Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Hakizimana Ildephonse wari perezida wa MDR Power muri Komini Rwamiko, Surwumwe Sylvestre wari perezida wa MRND, Muriro wari Perezida wa CDR, Museruka wari OPJ wa Komini Rwamiko n’izindi nterahamwe. Iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye kuri Secteur Gati, Rwamagana Tariki 14/04/1994, Abatutsi biciwe muri Murenge wa Gati mu Karere ka Rwamagana. Ubwicanyi bwari buyobowe na RUTAGENGWA Jean Marie Vianney wari umukuru wa MRND. Niwe wakanguriye kwica muri Gati. Interahamwe yari ayoboye zamusabye gusatura Umutsikazi Consesa MUKANDORI ngo barebe uko ubwonko bw’Abatutsi bumeze arabyemera bahita bamuca umutwe barawusatura ndetse n’umugabo we witwaga RWABUKAME bahita bamutsinda aho. Bari bafatanije ubwicanyi na Yosuwa BIGABIRO, KAGUBARI, NIBIVUGIRE n’uwahoze ari Diregiteri w’amashuri ya Gati. Iyicwa ry’abatutsi mu Birambo, Karongi Kuwa 14/04/1994, Abatutsi bari bahungiye mu kigo cy’ishuri cy’ababikira mu Birambo bagabweho ibitero byari bigizwe n’interahamwe, abasirikare, abajandarume bari bayobowe na Burugumetiri wa Komini Bwakira KABASHA Tharcisse. Bicishijwe imbunda, imipanga, amacumu, gerenade n’ibindi. Hiciwe Abatutsi barenga 5,000. Ikindi ni uko abicanyi batwitse imirambo myinshi bakoresheje essence ndetse baje kuzana n’imashini zo gucukura ibyobo byo kujugunyamo imirambo hafi y’ikigo cy’ishuri. Nyuma y‘uko imirambo ibaye myinshi cyane bacukuye ikindi cyobo hafi y’ishuri ry’URUMURI, imodoka z’abacuruzi nizo zatwaraga imirambo zijya kuyijugunya muri ibyo byobo. Iyicwa ry’abatutsi kuri Paruwasi Gatulika ya Kibeho, Nyaruguru Tariki ya 14/04/1994, kuri kiriziya ya Kibeho, Interahamwe zifatanyije n’abategetsi zarimbuye Abatutsi barenga 25.000 bari bahungiye ku Kiliziya no mu mazu ya paruwasi gaturika ya Kibeho. Abatutsi babanje kwirwanaho bifashishije ibikoresho bari bafite. Abatutsi bashoboye guhangana n’igitero cyo ku wa 12/4/1994 barakinesha. Interahamwe za Kibeho zagiye gushaka abandi bicanyi bazifasha zibigeraho ku bufatanye n’abategetsi bakuru bo muri superefegitura ya Munini bazanye abajandarume n’interahamwe zivuye I Mata, Ruramba, Mudasomwa n’ahandi bakoresheje amasasu na za grenades. Igitero cyatangiye saa saba z’amanywa kugeza nimugoroba. Padiri Pierre Ngoga yasabye abatutsi bake cyane bari barokotse ubwo bwicanyi kureba uko bahungira I Burundi, nawe afata abo yari ashoboye mu modoka ye abajyana I Butare, aza kwicirwayo n’abasilikare atanzwe na mugenzi we w’Umuhutu Padiri Anaclet Sebahinde nawe uvuka I Kibeho. Mu bicanyi ruharwa bayogoje Kibeho harimo: Superefe Damiyani Biniga, burugumesitiri wa Mubuga Charles Nyiridandi, uwa Rwamiko Silas Mugerangabo, Juvenal Ndabarinze wari Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, agronome Bakundukize Innocent, Padiri Emmanuel Uwayezu wayoboraga urwunge rw’amashuri Marie Merci rwa Kibeho, umuporisi witwaga Athanase Saba. Iyicwa ry’abatutsi bo mu murenge wa Munyiginya/Rwamagana Mu murenge wa Munyiginya ahitwa kuri SAYI ni ahantu hari ihuriro ry’insinga z’amashanyarazi agaburira Akarere ka Rwamagana. Mu 1994, habaga uburinzi bukomeye bukorwa n’abajandarume. Jenoside itangiye Abatutsi bari batuye aho I Munyiginya bahungiye kuri icyo kigega cy’amashanyarazi bahizeye umutekano kuko bari bazi ko abaharinda nabo babarindira umutekano. Mu matariki ya 10- 12/04/1994 hari hamaze guhungira Abatutsi benshi barimo abana, abagore n’abagabo hiciwe abari hejuru ya 100. Mu joro ryo ku wa 14/04/1994 Abatutsi bari bahahungiye bishwe n’interahamwe n’abasirikare bari bahari barabafasha. Iyicwa ry’abatutsi bo mu murenge wa Kibungo, Ngoma
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/tariki-ya-14-mata-1994-ingabo-za-loni-zatereranye-abatutsi
Tariki ya 14 Mata 1994: Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro zisubirira iwabo
Nyuma y’icyumweru Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, mu bice bitandukanye by’igihugu benshi bari bamaze kwicwa. Ku rundi ruhande ingabo za Loni aho kurinda umutekano zihitamo gufata indege zirataha. Ingabo zirenga 450 z’Ababiligi zari mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro ni bwo zuriye indege zisubira mu gihugu cyabo. Interahamwe n’abasirikare ba Leta biciye Abatutsi basaga 10,000 muri Kiliziya ya Nyamata, mu kibuga cya kiliziya ndetse no mu zindi nyubako zihegereye. Kugeza ubu abagera ku 45,000 bakaba bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata. Abatutsi biciwe mu Rugarama ahahoze Electrogaz no ku ishuri rya APACE ku Kabusunzu hose hari muri Nyakabanda. Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya Gatolika ya Kibagabaga ubu ni mu Murenge wa Kimironko barishwe. Abatutsi bagera kuri 95 bari bahungiye kuri Paruwasi Kirambi ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza barahiciwe. Kuva ku itariki ya 14-15 Mata 1994, Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Taba biciwe ahitwa mu Kiryamo cy’Inzovu. Ingabo za FPR Inkotanyi zageze Kiziguro, zibasha kurokora Abatutsi 11 bari batawe mu cyobo ariko batarapfa. Kuva ku itariki ya 14-15 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Rukondo (Mbazi), ubu habarizwa mu Karere ka Nyamagabe, bose barishwe Interahamwe z’i Shyorongi, ahitwa Bugaragara (mu Karere ka Rulindo), zabanzaga gukusanyiriza Abatutsi mu nzu ya Nyiramana Agnes wari utuye i Kanyinya, bamaze kuba benshi zikabica zikabajugunya muri Nyabarongo. Interahamwe zateye kandi zica Abatutsi bagera ku 30,000 bari bahungiye ku Kiliziya ya Kibeho, abagera ku 2000 gusa ni bo barokotse uwo munsi. Ku mugoroba w’uwo munsi Padiri Ngoga wari wakiriye izo mpunzi ni bwo yakoreshaga inama abarokotse ababwira ko bagomba guhunga berekeza i Butare cyangwa i Burundi kuko yakekaga ko ho nta bwicanyi buhari. Bamwe bagerageje guhungira i Burundi bararokoka na ho Padiri Ngoga yiciwe i Butare. Ibyo bitero by’abishe Abatutsi mu Kiliziya ya Kibeho byari biyobowe na Silas Mugirangabo, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Charles Nyiridandi, Burugumesitiri wa Komini Mubuga, Damien Biniga, Superefe wa Munini, Juvénal Ndabalinze, Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’Icyayi rwa Mata, Innocent Bakundukize, Agoronome wa Komini Mubuga na Padiri Emmanuel Uwayezu, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Marie Merci rwa Kibeho n’Umupolisi witwa Athanase Saba. Kuri iyi tariki kandi abajandarume boherejwe gucunga impunzi z’Abatutsi zari zahungiye mu Kiliziya ya Nyange, bategeka ko nihagira uwongera kuzigemurira ibyo kurya na we yicwa. Ayo yari amayeri yo kugira ngo Abatutsi bahungiye mu kiliziya bicwe n’inzara, ntibabashe kubona imbaraga zo kwirwanaho Interahamwe nizibatera. Hagati y’itariki ya 14-15 Mata 1994, Interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye ku Kiliziya ya Cyahinda, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru. I Kamembe hishwe Abatutsi bo muri Kadasomwa bicirwa kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu. Hishwe Abatutsi bo ku Mubuga muri Gihombo bicirwa ahitwa ku Muhombori Chief editor /MUHABURA. RW
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/fridouald-karamira-na-mdr-power-bahamagariye-abahezamguni-b
#Kwibuka 26 : Muri Mata Fridouald Karamira na MDR-Power bahamagariye Abahezamguni b’Abahutu kwica Abatutsi
Muri Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. 1. Fridouald Karamira na MDR-Power bahamagariye Abahezamguni b’Abahutu kwica Abatutsi Tariki ya 12/4/2020, Karemera Frodouald wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, ibi akaba yarabisubiyemo inshuro nyinshi mu byumweru byakurikiye. Yasabye abahutu kudasubiranamo ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya n’ingabo mu kurangiza “akazi”. Ayo yari ambwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi. Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y’ingabo. Iryo tangazo ryavugaga ko “nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange. Rikomeza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n’Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi. Ngo umwanzi aracyari wa wundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe”. Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi. Uwo munsi guverinoma y’abicanyi yavuye i Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri perefegitura zose z’igihugu. 2. Muri Kigali, intumbi z’abishwe muri jenoside zakusanyirizwaga muri za kamyo, zikajugunywa mu byobo byari byacukuwe n’ibimashini Tariki ya 12/4/1994 ingabo za MINUAR zamenyesheje Jenerali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo. Ubwe yivugiye uwo munsi ko muri Kigali intumbi nyinshi zapakirwaga n’abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreshwa ku mihanda, zikabajugunywa mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari. Ibi bimodoka n’ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y’imirimo ya Leta bitaga “ponts et chaussée” yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse umukwe wa perezida Habyarimana Juvenal. Ntilivamunda yahungiye mu Bufransa. 3. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abaibumye, Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda muri jenoside Igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububirigi W. Claes yari i Bonn mu Budage, yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko “MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda. [...] ko MINUAR yari mu kaga. [...] ko mu Rwanda Ababirigi bafitiwe urwango». Atanga igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda.» Boutros-Ghali amusubiza ko “nawe ashyigikiye icyo gitekerezo». Kugeza uwo nunsi Umuryango w’Abibumye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n’ubwo Dallaire atahwemye kubisaba. Igihe cya jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo i Burayi, arazikomeza atitaye ku ntabaza za MUNUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira ingano bishwe guhera tariki ya 7/4/1994. 4. Abatutsi barishwe I Nyawera na Mukarange muri Kayonza I Nyawera, mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, mu matariki ya 11-12/04/1994 habaye igikorwa cy’ubwicanyi burimo ubugome bukomeye. Interahamwe zishe umubyeyi witwaga Murebwayire wari utwite, zimubagisha umuhoro, zimukuramo uruhinja zihita zinamutwika n’uruhinja rwe. Kuri Paruwasi Gaturika ya Mukarange, tariki 07- 09/04/1994 Abatutsi bahahungiye ari benshi. Kuwa 10-11/04/1994, batangiye kwicwa, birwanaho bakoresha amabuye n’amatafari ariko interahamwe zunganirwa n’abajandarume n’abasirikare. Kuwa 12/04/1994, hazanywe urutonde rw’abagomba kwicwa, bategeka abatarapfa gusohoka mu kiriziya babizeza ko ntacyo bakibaye. Bageraga imbere ya paruwasi, Interahamwe zigahita zibatema. Padiri mukuru, Joseph Gatare, wanayoboraga ishuri ryisumbuye rya Mukarange yari Umututsi, yarishwe. Uwari umwungirije, Padiri Munyaneza Jean Bosco w’Umuhutu yaritambitse, yanga ko abatutsi bari bamuhungiyeho bicwa, Interahamwe zihita zimwica. Interahamwe zishe Abatutsi I Mukarange zari zigizwe n’ibyiciro byose birimo abategetsi, abakozi ba Leta n’abacuruzi ba Kayonza : Senkware Célestin (burugumesitiri), Kanyangoga Thomas (umucuruzi), Ngabonzima Augustin (diplomate wari mu kiruhuho cy’izabukuru wari warakomotse I Kinyamakara ku Gikongoro) n’umuhungu we Ngabonzima Jean Claude wari umwarimu, Lieutenant gendarme Twahirwa, Sgt Nsengiyumva Edouard, Kayisabe Côme (wahoze ari umugenzurzi w’amashuri abanza), Nsabimana alias Kiyoni (umugenzuzi w’amashuri abanza), Simparikubwabo alias Simba (wigeze nawe kuba umugenzuzi w’amashuri), Mutaganzwa (umucuruzi), Gashumba Samson (conseiller Mukarange), Kanyogote Nsabimana (conseiller Nyagatovu), Rudasingwa (umuyobozi wa CERAI Mukarange), Tuyishime Joseph (umwarimu muri CERAI Mukarange), Mugenzi ( wayoboye CERAI Mukarange), Gahigi Samuel (umwarimu), Gafaranga (umwarimu), Kanyanzira (umucuruzi), Rwabagabo (burigadiye wa komini), Rwayihuku (wahoze ari umusilikare), Ndakaza Ignace, Migabo (umwarimu), etc. 5. Ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi bari bahungiye mu Murenge wa Nyabitekeri ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma, Nyamasheke Mu Murenge wa Nyabitekeri ahaguye Abatutsi benshi ni ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma (Mariba). Abatutsi baho bakaba barishwe kuwa 12/04/1994 babakuye mu ngo iwabo babatumiye mu nama yiswe iy’umutekano yari itumiwemo abagabo bose. Abagabo barahagurutse mu gitondo nka 8h00’ basaba abagore n’Abana ko baba bagiye ku rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi. Aho niho guhera tariki ya 10/04/1994 buri joro niho imiryango yose yahuriraga kugira ngo icungirwe umutekano. Abagabo bakarara bicaye bareba ko hari igitero cyaza bagahangana nacyo. Bageze aho bari batumiwe mu nama basanze nta nama ihari ahubwo hari Interahamwe zifite intwaro gakondo ziteguye kubica. Konseye witwaga KANYARUREMBO Joseph yahise abasaba kujya mu nzu ya Segiteri yari ishaje babafungiranamo, hanyuma bamenamo essence yanga kwaka. Konseye KANYARUREMBO yasabye uwitwa TORERO Theodore wabaye umusirikari gufata grenade agateramo. Yateyemo grenade 2, ushatse gusohoka bakamwica. Uwo munsi abatutsi batagira ingano biciwe kwa KAREMERA Karaveri, i Mukoma muri Nyabitekeri, Nyamasheke. Aho mu rugo rwa KAREMERA Karaveri ni mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke ahahoze ari muri Serire Mukoma. Muri urwo rugo hahungiye Abatutsi benshi, bishwe n’igitero cya PIMA kuwa 12/04/1994 gihita gikomeza kijya kwica ku Badivantisite. 6. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, Nyamasheke ku mabwiriza ya perefe Bagambiki Ni ku muhanda munini uva ahitwa ku Kinini ugana ku kigo cy’amashuri abanza ya Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke. Muri Jenoside yose hari bariyeri n’ikirombe kirekire gifite hejuru ya metero 15. Abatutsi bo muri iyi Segiteri, ubu ni mu Kagari ka Nyarusange, bose barakusanywaga bakajyanwa kwicirwa ku Mugina nyuma y’uko Perefe BAGAMBIKI Emmanuel azengurutse Cyangugu asaba Abahutu gutangira kwica. Kuva tariki 12/04/1994 kugeza tariki 18/04/1994 nibwo bishwe. Abatutsi bahiciwe ni abo muri Segiteri ya Ngoma cyane cyane muri Serire ya Keshero kuko ariyo yari ituwe n’Abatutsi benshi. Baragoswe barabazamura ugeze kuri bariyeri wese yahitaga yicwa. Interahamwe zabishe zarimo abitwa Mazera, Ndayishimiye Emmanuel, Bazambanza n’abandi. Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro kuko abagabo benshi babanje kubakata ubugabo, kubatema amaboko, ndetse bamwe muri bo babanje kubakuramo amaso, abagore bakabanza kubasambanya, abana b’impinja babamburaga ba nyina bakabajugunya muri cya kirombe ari bazima, ku buryo amanywa n’ijoro habaga ari imiborogo n’amarira y’abana bajugunywaga muri cya cyobo ari bazima. 7. Burugumesitiri Furere Abel yarimbuye Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo, Kibuye Mu 1994, Komini Rwamatamu yayoborwaga na Burugumesitiri FURERE Abel. Kuwa 12/04/1994 habaye inama kuri Komini ya Rwamatamu yatangiye nka saa ine z’amanywa (10h ) isozwa nka 13h20 ikaba yari yitabiriwe na ba Konseye, Abakozi ba Komine ariko b’Abahutu, abacuruzi bari bakomeye b’Abahutu, ndetse n’Interahamwe. Irangiye nibwo ba Konseye baciye mu mpunzi bababwira ko amahoro yagarutse Abatutsi bakisubirira mu ngo zabo. Ariko nyuma yaho gato Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kibingo batangiye kwicwa ndetse hari n’imodoka yuzuye Abasirikare yaje irimo n’Interahamwe, zahise ziza kuri Komini zari ziyobowe na RUZINDANA Obed wari umucuruzi ukomeye ku Mugonero wabanje guca urusinga rwa Telephone yabaga kuri Komine ya Rwamatamu ngo Abatutsi batabasha gutabaza bene wabo bakabatabara cyangwa bakabibwira Abanyamahanga bikamenyekana. Nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi. Kuri uyu wa 12/04/1994, hishwe abana benshi ndetse n’abagore bari bahungiye mu rusengero barakomeza baza no kuri Komine. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga 250. Ruzindana Obed yahamwe n’icyaha cya jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 25. Kuva ku italiki ya 07/04/1994 kugeza kuwa 12/04/1994 ibitero byicaga Abatutsi hirya no hino muri Komini ya Rwamatamu byabaga biyobowe na: KAYISHEMA Andre wari mwarimu, NTAGAZWA Charles, RUHUMURIZA Celestin wahoze ari umusirikare, RUZINDANA Obed, GIKERI wahoze ari umusirikare, MUREGO wari Interahamwe ikomeye na MURWANASHYAKA. Ariko kuwa 12/04/1994 hiyongereyeho izindi Nterahamwe zari zikomeye cyane zirimo: KIBATI, Jean Paul, NSONERA Christophe wari warahoze ari umusirikare na BIMENYIMANA Aloys hamwe n’abandi benshi. Ubwicanyi bwarakomeje, igitero simusiga cyabaye tariki 17 Mata. 8. Abatutsi barishwe mu Buharabuge, Rugarika mu Karere ka Kamonyi Biharabuge, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, hiciwe Abatutsi bari bahatuye n’abari bahahungiye guhera tariki 07 Mata 1994 baturutse i Kigese bahungiye mu miryango no mu nshuti zabo i Sheri. Habaye inama kuri Komini Runda ikoreshejwe na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, yatumiyemo ba Resiponsabure bose ba selire na ba konseye abategeka kumenyesha Abatutsi ko aribo bahigwa, no kubwira Abahutu ko batagomba kongera gufasha Abatutsi. Abatutsi bakusanyirijwe muri Centre ya Biharabuge, Interahamwe zigenda zicamo abo zishaka. Interahamwe zarabashoreye zibakikije ngo hatagira uwiruka, uwo bashatse gutema bagatema, abo bafata ku ngufu, n’ibindi. Izo nterahamwe zunganiwe n’izivuye mu Gatsata zari zifite bariyeri mu Rwabashyashya zayobarwaga koranaga na SHARANGABO w’ i Rugarika wari ufite imodoka yatwaraga interahamwe aho zajyaga kwica. Barabatwaye babageza mu Biharabuge, babicaza mu ishyamba bitaga Cyingumba, barabaryamisha, batangira kubakubita impiri, imihoro, amasuka n’ibindi. Bari Abatutsi babarirwa mu 1,000. Ubwicanyi bwatangiye ahagana saa saba kugeza nka saa moya z’ijoro. Nyuma yo kwica bacuje imirambo, mu gitondo haje imodoka ipakira imirambo ndetse n’abatari bapfuye neza bayijyana kuyijugunya mu cyuzi bashoragamo inka cyitwa Cyabariza. Ubwicanyi bwabereye muri Komini Runda bwagizwemo uruhare cyane na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, Assistant Burugumesitiri Habyarimana Vivien, umwarimu Uwimana Pelage, Joseph Setiba n’izindi nterahamwe. 9. Ijugunywa ry’Abatutsi ba Runda muri Nyabarongo Utugari dukora kuri Nyabarongo mu Karere ka Kamonyi, twari dufite sites nyinshi zanyurwagamo n’interahamwe n’abaturage bajya kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo. Hari site izwi cyane y’ahitwa mu Ruramba. Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo byakozwe cyane kuva tariki ya 12 Mata 1994 kugeza mu mpera za Kamena 1994. Tariki 12 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigese barabashoreye babajyana kubaroha muri Nyabarongo uwo munsi niho Abatutsi bashorewe ari benshi ariko na nyuma yaho byarakomeje. Uko bavumbuye Abatutsi bakabashorera bakabajyana kuri Nyabarongo, ndetse bakabakoresha urugendo rurerure rugera nko ku masaha atatu, bagenda bakubitwa kandi bashorewe n’imbaga y’abantu bagenda bavugirizwa n’induru. Bamwe muribo barababohaga bakabaroha muri Nyabarongo ari bazima, bakabatereramo amabuye, abandi bakabatema bagatabwa muri Nyabarongo. 10. Iyicwa ry’abatutsi bo mu Kabuga, Umurenge wa Bumbogo, Gasabo Kuva tariki 10-11 mata 1994, Abatutsi batuye mu bice bitandukanye bo mu murenge wa Bumbogo ahitwa mu Kabuga ka Nyabikenke, ahahoze ibiro bya Secteur Karama hiciwe Abatutsi benshi bagera ku bihumbi bine magana atanu (4500). Abahiciwe ni abari baturutse ahantu hatandukanye nka Bumbogo, Kanombe, Musave, Kimironko na Ndera bahahungiye kuko bari bababwiye ko abaho babahaye ubuhungiro kuri Secteur Karama. Batangiye kuhagera kuva kuwa 10 – 11/04/1994. Bigeze kuwa 12 Mata 1994, haza abaturutse I Gishaka n’abandi ba Nkuzuzu; bigeze nijoro umujandarume witwaga Emmanuel azana za grenade azihetse kuri moto, haza n’imodoka y’uwitwaga Tadeyo wari interahamwe kabuhariwe izanye imihoro bari bamaze kwicisha abari bahungiye mu kiriziya I Gishaka ayizanamo Interahamwe z’impunzi zari zaravuye I Kivuye muri Byumba hamwe n’abitwaga abakonya bari baravuye Ruhengeri batuye I Rubungo n’izivuka Bumbogo zarimo abitwa: Mutaganira, Muyoboke Augustin, Karangwa Theophile na Rwabutogo. Nibo bishe abo batutsi guhera k’umugoroba wo kuwa 12 bageza mugitondo cyo kuwa 13 babarangije. 11. Iyicwa ry’Abatutsi I Musenyi mu Bugesera na Muhura muri Gatsibo I Musenyi mu Bugesera, Perezida Habyarimana akimara gupfa, Abatutsi batangiye gusenyerwa. Uwari responsabure wa serile Kagusa witwaga Karangwa yabwiye abatutsi ko umututsi utari buhungire iwe bakamwica ntawe umumubaza. Mu rugo rwe haje abatutsi barenga 500. Karangwa yapanze gahunda y’uko bagomba kwica abatutsi bari bahungiye iwe, atumaho igitero kirabica. Abatutsi bake bari basigaye I Kagusa batangiye guhungira I Nyamata ariko abenshi bicirwa mu nzira batahageze. Ubu, muri uru rugo rwa Karangwa hashyizwe ikimenyetso cya Jenoside. Mu murenge wa Remera, Akagari ka Rwarenga ahari muri Komine Muhura yayoborwaga n’uwitwa Ndayishimiye, kuva kuwa 07/04/1994 kugera kuwa 12/04/1994 hiciwe Abatutsi bamenyekanye 252 bakaba bashyinguye mu rwibutso ruhari. Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta. Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/kwibuka26-itangazamakuru-umuyoboro-wifashishijwe-na-leta
Kwibuka26: Itangazamakuru, umuyoboro wifashishijwe na Leta muri Jenoside
Bamwe mu bakoraga itangazamakuru mbere no mu bihe bya jenoside yakorewe abatutsi bemeranywa na bamwe mu baturage bakurikiraga itangazamakuru icyo gihe ko iyo abanyamakuru b’icyo gihe baza gukora kinyamwuga,bamwe muri bo batari gutiza umurindi leta yariho icyo gihe mu kubiba urwango mu banyarwanda. Ku myaka 72 y’amavuko,umusaza Karera Joseph avuga ko yakurikira ibyaberaga mu itangazamakuru mbere ya jenoside yakorewe abatutsi ndetse no mu bihe byayo. Ati "Hari ubwo bavugaga bati abahutu muri mu biki. Nka Kantano ati abahutu kuki mwisuzugura muri mu biki? Muraseka mu bikomeye. Uri ku ruhande amushyigikiye akumva aravuga neza.Yashakaga kuvuga ko bagomba kurwanya umuntu witwa umututsi. Nari ndi ku Kimisagara hari umugabo witwa Jean Pierre yayoboraga Kimisagara, yari umututsi bakavuga ngo na Jean Pierre yihishe hafi aho murebe aho yihishe. Kwari ugushumuriza urabyumva." Bamwe mu bari abanyamakuru icyo gihe bavuga ko byari bigoye gukorera mu mwuka wariho icyo igihe cyose mu gihe wabaga utari mu mugambi mubi wa leta. Mbonimana Silas yakoreraga Radiyo Rwanda avuga ko icyo gihe leta yivanze cyane mu mikorere y’itangazamakuru ku buryo ari yo yagenaga ibyo radiyo itambutsa kandi biri mu bihembera ingengabitekerezo ya jenoside Ati "Urumva nakoraga mu bintu byo gushyushya,mu ndirimbo zasabwe,gusobanura ibintu.Byageze muri 88 batubuza guhitisha indirimbo zimwe na zimwe bavuga ngo ni indirimbo ntutsi. Radiyo Rwanda yakoreragamo abantu ba maneko muri Perezidansi, bategeka Mpfizi (wayoboraga ORINFOR) ngo areke kujya ahitisha indirimbo za Rugamba iza Kayirebwa n’iza Sebanani ." Yunzemo ati "Leta yatangiye kubwira abanyamakuru ko igihugu cyatewe n’umwanzi ,igihe Habyarimana yapfaga,bati umwanzi yafashe igihugu none namwe mugomba gukora ku buryo mugira uruhare mu kurwana nk’itangazamakuru kandi umwanzi muramuzi umwanzi ni umututsi." Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo umwe mu bakoraga mu mwuga w’itangazamakuru icyo gihe avuga ko bamwe mu banyamakuru nyuma yo kubona uwo murongo wa leta bafashe ingamba. Akemeza ko umunyamakuru afite uko agomba kwitwara. Ati "Umunyamakuru agomba kwitandukanya n’amacakubiri ayo ari yo yose.Agaharanira gusa kuba umunyamwuga akagira umutimanama uharanira icyiza mu byo avuga,icyo gihe ntaho ubogamira. Ni intwaro ikomeye cyane ni cyo cyadufashije kwirinda kuba igikoresho cy’abashaka inyungu zabo bwite aho kuba igikoresho cy’abayobozi." Kugeza ubu Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda itangaza ko hamaze kumenyekana abanyamakuru 60 bazize jenoside yakorewe abatutsi. Ku rundi ruhande,abariho muri ibyo bihe ntibazibagirwa ibinyamakuru nka Kangura na RTLM ndetse na bamwe mu banyamakuru nka Ferdinand Nahimana ndetse na Habimana Kantano bagize uruhare rukomeye mu gukangurura abandi gukora jenoside. Denis Fabrice Nsengumuremyi/ MUHABURA.RW
5history
amateka
history
http://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/urwibutso-rwa-ntarama-isura-nyakuri-igaragaza-uburyo
Urwibutso rwa Ntarama, isura nyakuri igaragaza uburyo Umututsi yishwe mu buryo bw’indengakamere
Abatutsi b’ I Ntarama barishwe kuva ku ruhinja kugera ku mukecuru; -Impinja zakubitwaga ku nkuta za Kiliziya; -Interahamwe n’abasirikare banze gukoresha amasasu bahitamo gutwikisha matela abari bahungiye aho; -Ku wa 14 Mata 1994 bamwe mu Batutsi bagiye i Kigali kubaza icyo bazira; -Haguye Abatutsi basaga 5000 Urwibutso rwa Ntarama, ruherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugarama. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Ntarama yari mu cyahoze ari Komine Kanzenze, Superefegitura ya Kanazi, Perefegitura ya Kigali-Ngari. Mbere ya Jenoside Akarere ka Bugesera mbere ya 1959 karangwaga n’ishyamba ryinshi, abaturage bari bake cyane. Mu mwaka w’1959 Umwami Mutara Rudahigwa V amaze gutanga, Abatutsi bari batuye mu gihugu abenshi baratwikiwe, baricwa ndetse baranyagwa abandi bahungira muri za Misiyoni(Paroisse) hahita himikwa Umwami Kigeli Ndahindurwa. Iyimikwa ry’uyu mwami rikaba ryarateje imvururu kuko Abahutu batamushakaga bashaka Repubulika. Muri icyo gihe Abatutsi benshi bimurirwaga ku ngufu mu Bugesera baturutse za Ruhengeri, Gisenyi ndetse na Gitarama, ariko abandi bahungira mu bihugu byari bituranye n’u Rwanda, nka Congo, Uganda, Tanzaniya ndetse na Burundi. Kugirango bimurirwe za Bugesera mu by’ukuri ntabwo babifurizaga ubuzima bwiza bwari uburyo bwo kubaroha kuko hari ishyamba ryinshi ndetse muri iryo shyamba harimo n’isazi yitwa tsetse. Bumvaga ko bazaribwa n’inyamaswa zitandukanye zabaga mu ishyamba ndetse bakaribwa n’isazi ya tsetse hakiyongeraho n’inzara yari yarayogoye ako karere. Ariko Abatutsi bamaze kugera mu Bugesera bagerageje kwirwanaho, bagerageza kugonda utuzu two kubamo, bagerageza gutema ishyamba aho bishoboka. Ariko hariho abatarashoboye gukomeza kubaho kubera inzara ndetse n’ubuzima bubi. Uko imyaka yakomeje kugenda, Abatutsi bagiye batotezwa bamwe bagafungwa, bakicwa ndetse bagenda bavanwa no ku kazi. Ibyo byose bikaba byaraterwaga n’ubuyobozi bubi bwariho. Muri 1973 abana b’Abatutsi b’Abanyeshuri birukanwa mu mashuri ababishoboye bahungira mu mahanga bakomeza kwiga kuko ubuyobozi bwariho ntabwo bwifuzaga ko hari icyiza Umututsi yageraho. Mu gace ka Bugesera, icyahoze ari Komine Kanzenze, Abatutsi bakomeje gutotezwa ndetse bamwe na bamwe bakicwa bavuga ko ari ibyitso by’inkotanyi bikomeza bityo. Mu mwaka w’1992 mu mpande zose Abatutsi barishwe mu Bugesera/Ntarama ndetse baratwikirwa bagerageza guhungira muri za kiriziya. Muri icyo gihe abahungiye muri za kiliziya ntabwo bahiciwe, ariko inzara n’inyota bibiciramo kubera ko batabonaga uko bajya gushaka icyo kurya cyangwa icyo kunywa. Kiliziya ya Ntarama yahungiyemo Abatutsi, ariko cyane cyane abenshi bahungiye muri kiliziya ya Nyamata. Umuzungukazi witwaga Antoinette Locatelli wari Umuyobozi wa “Familiale” abonye iyicwa ry’Abatutsi abimenyesha amahanga. Uwari Musenyeri Nsengiyumva amubuza gutangaza ayo makuru y’iyicwa ry’Abatutsi, amubwira ko nabikomeza azabizira ariko ntibyamukundira akomeza kubitangaza nyuma aza kwicwa arashwe n’umwe mu bakuru b’abasirikare bo kuri superefegitura. Abatutsi bakomeza gutotezwa uko imyaka yagiye igenda. Kubera iyimurwa ry’Abatutsi bazanwaga mu gace ka Bugesera, Segiteri ya Ntarama yaje guturwa n’Abatutsi benshi. Mu gihe cya Jenoside Jenoside itangiye ku wa 7 Mata 1994 Abatutsi barimo kwicwa ariko kubera ko bari benshi bagerageje kwirwanaho ariko biba iby’ubusa abicanyi bari batuye Ntarama bitabaje Interahamwe zivuye mu bindi bice by’igihugu cyane cyane abari begereye agace ka Bugesera. Ubwo Abatutsi batangiye guhungira muri Kiliziya ya Ntarama guhera mu matariki 10,11,12,13,14 kuko bari bamaze kunanirwa n’inzara ibamereye nabi, ariko kubera ko bagendeye ku by’abababanjirije ko abahungiraga muri za Kiliziya baticwaga nabo bari bizeye ko bari buhakirire kandi bumvaga ko Interahamwe zidashobora kwinjira muri kiliziya y’Imana ngo ziciremo abantu, ikaba ariyo mpamvu Abatutsi bahungiye muri za kiriziya cyane. Bagiye kubaza icyo bazira barohwa mu ruzi Kuwa 13 Mata 1994 ku kiriziya haje abasirikare n’Interahamwe benshi bayobowe na Karera, bakora ibarura ry’Abatutsi bari bahari basanga ari bake bababwira ko bagiye kubazanira Abasirikare babarinda ko bagomba kubwira n’Abatutsi bari ahandi bakaza kuri kiriziya. Ibyo byari uburyo bwo kubegeranya kugira ngo bazabicire hamwe. Ku wa 14 Mata 1994 bamwe mu Batutsi bagiye i Kigali kubaza icyo bazira kuko ariho hari ubuyobozi bukuru bageze ku Kagera, Interahamwe zibarohamo hafi ya bose barahashirira barokokamo bake. Ku wa 15 Mata 1994 Abasirikare n’Interahamwe benshi baje Ntarama basanga Abatutsi babaye benshi maze babiraramo barabica. Kuri kiriziya ya Ntarama hari umuborogo mwinshi kubera abari bishwe batahwanye. Abatutsi bishwe impfu z’agashinyaguro kandi zitandukanye. Abari mu cyahoze ari kiriziya ubu yabaye urwibutso rwa Jenoside bararashwe nyuma baratemagurwa hakoreshejwe intwaro za Kinyarwanda (imihoro, imipanja, ibyuma, impiri n’ibindi). Ababyeyi bari batwite basatuwe amada ngo barebe uko abana b’Abatutsi baba bameze mu nda. Hari n’utuzu twari dukikije icyahoze ari kiliziya. Naho hiciwemo abatutsi imwe yiciwemo abana babakubita ku rukuta ubu hakaba hakiriho ikizinga cy’amaraso y’abo bana. Indi yari igikoni yatwikiwemo Abatutsi bari bahahungiye,bakoresheje matola bari bahunganye. Ariko interahamwe ziza kubona ko bidahagije kuko bari benshi bagerekeranye bababirindururiraho urukuta rw’ako kazu. Ku rwibutso rwa Jenoside ya Ntarama hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi bitanu ( 5.000). Guhera ku wa 19 Mata 1994 Abatutsi bakomeje guhigwa no kwicwa, ni nabwo haje igitero cya “bus” 3 z’Intarama kiyobowe na Nyiramasuhuko Pauline (wari Minisitiri) bagenda bica, abana n’abagore b’Interahamwe bakagenda basonga Abatahanye. Ku wa 30 Mata 1994, icyo gitero cyateye ku rufunzo ahari harahungiye Abatutsi benshi maze barabica.Ababashije kurokoka bo muri Ntarama barokokeye muri urwo rufunzo rwitwaga CND. Ku wa 14 Gicurasi 1994 Ingabo za FPR inkotanyi zageze muri Ntarama zibasha kurokora abari muri urwo rufunzo bajyanywa i Nyamata. Nyuma ya Jenoside Icyahoze ari Kiriziya ya Ntarama cyahinduwe urwibutso rwa Jenoside kubera Abatutsi benshi bahaguye barenga ibihumbi bitanu(5.000). Chief editor/ MUHABURA. RW