diff --git "a/inyamibwa_historical_data(kinyarwanda).txt" "b/inyamibwa_historical_data(kinyarwanda).txt" new file mode 100644--- /dev/null +++ "b/inyamibwa_historical_data(kinyarwanda).txt" @@ -0,0 +1,1839 @@ +inyamibwa_data "Waceceka ni iki? +inyamibwa_data Mbere ko tugwirwa n’urugogwe +inyamibwa_data Ngo tubone urw’imbwa yaboneye kw’iriba +inyamibwa_data ibintu bikagera iwa Ndabaga +inyamibwa_data Twari dusanzwe dutuye ahaga +inyamibwa_data Turirira mu myotsi +inyamibwa_data Duheze mu ngabo ya Sabyombyi +inyamibwa_data Turi hagati y’amenyo nk’ururimi +inyamibwa_data Tuba hagati y’umupfu n’umupfumu +inyamibwa_data Tutagira shinge na rugero +inyamibwa_data Twarabuze epfo na ruguru +inyamibwa_data Twarakubiswe ibiti bibisi +inyamibwa_data Bakadukubita agati n’ishwima +inyamibwa_data Badukenyeza rushorera +inyamibwa_data Dusigara iheruheru +inyamibwa_data Aho dusabye ibiraka +inyamibwa_data Tugataha amara masa +inyamibwa_data Twimyiza imoso +inyamibwa_data Batubyina ku mubyimba +inyamibwa_data Tukarara tutaraye +inyamibwa_data Tubazwa imvura +inyamibwa_data Tuba mu mazi abira +inyamibwa_data Turaza imitima iswa +inyamibwa_data Tukarureba rukadusiga +inyamibwa_data Twifashe micunda na minagwe +inyamibwa_data Ntawe utunywera ho amazi +inyamibwa_data Duteretse inzara n’umusatsi +inyamibwa_data Twirya tukimara +inyamibwa_data Twarejeje ayo mu gahanga +inyamibwa_data Turuha uwa Kavuna +inyamibwa_data Dutuma imbwa kurahura +inyamibwa_data Twibaza inkwi n’amazi +inyamibwa_data Ducuranywa amazi n’isazi +inyamibwa_data Dushakira ubwiza mu mazi +inyamibwa_data Tubunza inkondwe mu bakazana +inyamibwa_data Dutega amashyi amashyiga +inyamibwa_data Twari tugeze ku buce +inyamibwa_data Duhora tuyacekwa +inyamibwa_data Twiganya intaho +inyamibwa_data Kubera kwisiga tukisanga +inyamibwa_data Duhera kw’iyogi +inyamibwa_data Dusera imbere +inyamibwa_data Dushya ingohe +inyamibwa_data Ducana intoki +inyamibwa_data Dupfanye agahiri n’agahindi +inyamibwa_data Tugurwa n’ishyamba +inyamibwa_data Abari bashatse +inyamibwa_data Baraza amaboko mu bibero +inyamibwa_data Turebera izuba munsi y’umusego +inyamibwa_data _Dore ko nta mpyisi tudasera +inyamibwa_data Duha igihugu umubyizi +inyamibwa_data Dutahira imbyino +inyamibwa_data Tuyora ishingwe +inyamibwa_data Biba ibyo gukamira mu kiva +inyamibwa_data No guhungira ubwayi mu kigunda +inyamibwa_data Cyangwa kuvomesha urutete +inyamibwa_data Dutega zivamo +inyamibwa_data Dutanaga ibishwi +inyamibwa_data Tugosorera mu rucaca +inyamibwa_data Ducurangira abaheshyi +inyamibwa_data Dufata ayaguye +inyamibwa_data Duhembera uwazimye +inyamibwa_data Duhomera iyonkeje +inyamibwa_data Biba ibyo gucuma ibyashiririye +inyamibwa_data Dusera mu nda +inyamibwa_data Dusera Sabahini +inyamibwa_data Ibintu biradogera +inyamibwa_data Bitubera icuraburindi +inyamibwa_data _Tubonye bikomeye +inyamibwa_data Habaye iw’abandi +inyamibwa_data Tuti Bagabo ba mama +inyamibwa_data Ko tugiye mu y’abagabo? +inyamibwa_data Twinyara mw’izunzu +inyamibwa_data Tujya gukoma yombi +inyamibwa_data Tujya gukura ubwatsi +inyamibwa_data Amazi atararenga inkombe +inyamibwa_data Ngo tubarure mo abiri +inyamibwa_data Arabanza atuzirika ku katsi +inyamibwa_data Dukubita ibipfukamiro hasi +inyamibwa_data Dusanga yaragiye ibisiga +inyamibwa_data Yasukumye amazi +inyamibwa_data Yabaye ibyatsi +inyamibwa_data Yandika umunani +inyamibwa_data Adushaka ho akamunani +inyamibwa_data Yasinze imirarwe +inyamibwa_data Ibishwi byona +inyamibwa_data Avuya aya Ndongo +inyamibwa_data Yaka umuriro ku mahembe +inyamibwa_data Atanaga amagweja +inyamibwa_data Dusanze nta kajyamo +inyamibwa_data Ari mu gicuku +inyamibwa_data Ari uguta inyuma ya Huye +inyamibwa_data Ari uguhana igihu cya Nyantango +inyamibwa_data Dutererayo utwatsi +inyamibwa_data Nawe giti mu jisho +inyamibwa_data Wiyise biti bibisi +inyamibwa_data Ku giti cye +inyamibwa_data Avunagurira ibiti mu matwi +inyamibwa_data Tuti bite? +inyamibwa_data Igiti gikoma iki! +inyamibwa_data Ntiyatureba n’irihumye +inyamibwa_data Yishyira agati mu ryinyo +inyamibwa_data Yikinga inkori mu maso +inyamibwa_data Yigira uw’ejo +inyamibwa_data Si ugucuranga ayica imirya +inyamibwa_data Yibaza niba twiraza i Nyanza +inyamibwa_data Tubaririza i Mututu +inyamibwa_data Nk’abaheruka inzira mu ki +inyamibwa_data Yibwira ko duca umugani ku manywa +inyamibwa_data Cyangwa ko twigira nyoni-nyinshi +inyamibwa_data Ati mushira amanga +inyamibwa_data Munashishwa na nabi +inyamibwa_data Mukora mu za Mironko +inyamibwa_data Si ukwirashisha utunyoni +inyamibwa_data Twibwira ko ari amashyengo y’ibishyimbo bishyushye +inyamibwa_data Tuti ntuturye turaguhekeye +inyamibwa_data Birabe ibyuya ntibibe amaraso +inyamibwa_data Ntitwamenya ko dushyize agati mu ntozi +inyamibwa_data Dukanze rutenderi +inyamibwa_data Adutunurira iritukura nk’igishirira +inyamibwa_data Adukorera irya mugani +inyamibwa_data Tuhakura imbwa yiruka +inyamibwa_data Ubwo kaba karabaye +inyamibwa_data Iryavuzwe riratashye +inyamibwa_data Dutawe muri yombi +inyamibwa_data Dutwawe intambike +inyamibwa_data Batwereka uko intama zambarwa +inyamibwa_data Benshi bisengura inzira +inyamibwa_data N’ubundi abihunguye ivu +inyamibwa_data Dore we ko yari n’ivu rihoze +inyamibwa_data Iyo birabye ivu +inyamibwa_data Abaje kubashengerera +inyamibwa_data Bibwira ko bashaka kubavana amata mu matama +inyamibwa_data Ari bo babakuye igitaka mu kanwa +inyamibwa_data Tugwa mu kantu +inyamibwa_data Tubura urwo tuvuga +inyamibwa_data Turaruca turarumira. +inyamibwa_data _Hari ku manywa y’ihangu +inyamibwa_data Igihe imbwa zimenera imbwa agahanga +inyamibwa_data Maze wandeka ni iki ? +inyamibwa_data Rugize rute +inyamibwa_data Dore uwamuroze ko atakarabye +inyamibwa_data N’ubwo afite ibya Mirenge +inyamibwa_data Agira akaboko karekare +inyamibwa_data N’icyangwe mu minwe +inyamibwa_data N’ibivumvuri mu mutwe +inyamibwa_data Umutima urizinonga +inyamibwa_data Maze aranga yanga umwami +inyamibwa_data Yanga guhereza inkoni +inyamibwa_data No gukubita inkoni izamba +inyamibwa_data Asa n’ubwire bwije nabi +inyamibwa_data Arya karungu +inyamibwa_data Arakabamba +inyamibwa_data Apfuruta ubwimba +inyamibwa_data Aba isusa n’ifurwe +inyamibwa_data Yigira nyirishyamba +inyamibwa_data Ahaguruka n’imizi n’imiganda +inyamibwa_data Ingoma ayikubita umurishyo +inyamibwa_data Avugira ku mutsi w’iryinyo +inyamibwa_data Nk’aho twariye ingoma amenyo +inyamibwa_data Ategeka ko nta kwicara +inyamibwa_data No kwunamura icumu +inyamibwa_data Inkima itarashe +inyamibwa_data Maze abana ba gihanga +inyamibwa_data Mw’ijoro rya giti na muntu +inyamibwa_data Mu gicuku cya mvahe-na-njyahe +inyamibwa_data Mu mpinga ya yihande +inyamibwa_data Abarara ku rugohe +inyamibwa_data Abagera amajanja +inyamibwa_data Abiba umugono +inyamibwa_data Ibibondo bikebye imongi +inyamibwa_data N’abari bamaze kuyapfundura +inyamibwa_data Ababera rugaju +inyamibwa_data Muri iryo joro ryananiye abarinzi +inyamibwa_data Abararaho inkera +inyamibwa_data Abagirira ibya mfura mbi +inyamibwa_data Maze baragatora +inyamibwa_data Abakamira mu kitoze +inyamibwa_data Abakamurira umuravumba mu mazuru +inyamibwa_data Abanika ahanze uburo +inyamibwa_data Asya atanzitse +inyamibwa_data Abagerakaho urusyo +inyamibwa_data Abanywesha amaganga +inyamibwa_data Abamariraho umushike +inyamibwa_data Abogeraho uburimiro +inyamibwa_data Abatoza umusyi w’uruhindu +inyamibwa_data Asiba amarembo +inyamibwa_data Nta n’umwe wakwuwe mu ya rubamba +inyamibwa_data Ntiyagira uwo acira akari urutega +inyamibwa_data Igihe matene ivunje urume +inyamibwa_data Ijya guta nyina +inyamibwa_data Ishweshwe iba yinogoye. +inyamibwa_data _Maguru ya Sarwaya ni we warusimbutse +inyamibwa_data Imana ikinga ukuboko +inyamibwa_data Nawe kubera ko yarigaswe n’imbwa mu birenge +inyamibwa_data Ni we wakoze iyo bwabaga +inyamibwa_data Atutira ijoro +inyamibwa_data Akubita impyisi inkoni +inyamibwa_data Agenda nka nyomberi +inyamibwa_data Bamwokeje igitutu +inyamibwa_data Acika nk’indekezi +inyamibwa_data Ashyira ku murindi +inyamibwa_data Akizwa n’ibirenge +inyamibwa_data Abaza amaguru icyo yayamereye +inyamibwa_data Yiruka amasigamana +inyamibwa_data Akarizo akazingira ku mugongo +inyamibwa_data Amaguru ayabangira ingata +inyamibwa_data Inda ayirambika ku muyaga +inyamibwa_data Kibuno mpa amaguru +inyamibwa_data Kibuno mpa amaguru +inyamibwa_data Abereka igihandure +inyamibwa_data Arabasiga ikirari kiruma +inyamibwa_data Ikirere kirara ubusa +inyamibwa_data Agera iyo umwana arira nyina ntiyumve." +inyamibwa_data "Ukwibyara gutera ababyeyi ineza," +inyamibwa_data "Batambira b’ineza," +inyamibwa_data "Munoza-ndagano wa Nsana ya Buhanza," +inyamibwa_data Mu kuva iwa Nyamuhanza. +inyamibwa_data "5. +inyamibwa_data Muhanuzi wadutsindira amahano," +inyamibwa_data Muhumuza umuhozi. +inyamibwa_data "Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda," +inyamibwa_data Kigeli cya Ngerekera. +inyamibwa_data "Uko muturuka isoko imwe," +inyamibwa_data 10. +inyamibwa_data Niko musangiye ingeso ! +inyamibwa_data "Muri Imisumba ya Rusuma-migezi," +inyamibwa_data Mwabweho kwa Gisanura +inyamibwa_data Amasugi yanyu azira igisasa ! +inyamibwa_data "Mwarashatse birabakundira," +inyamibwa_data 15. +inyamibwa_data Mwameze amaboko arabakamira +inyamibwa_data Inka mukoye mu Byaguka +inyamibwa_data Zibagwiriza imihana. +inyamibwa_data "Imfura nzima isubira ku izina rya se," +inyamibwa_data Bagasanganizwa n’impundu +inyamibwa_data 20. +inyamibwa_data Yakura impuha ! +inyamibwa_data "Mpagarije- kure ya Mwuhira-kare wa Mukanganwa," +inyamibwa_data Yari yagishije I Bunyambo Nyarume ! +inyamibwa_data Ni Rumeza nyiri uburezi +inyamibwa_data "Buzamagana amacwa," +inyamibwa_data "25. +inyamibwa_data Aca inka mo amaziri," +inyamibwa_data "Mazina ya Gasenda," +inyamibwa_data Adusendera imisaka ya Rusenge ! +inyamibwa_data "Mwahonotse mwese," +inyamibwa_data Kurya mucurwa n’inyundo ziramye ! +inyamibwa_data 30. +inyamibwa_data Muri abarezi bo mu mirinzi ya Cyarubanzi ! +inyamibwa_data Mwebwe ho Abanyacyilima +inyamibwa_data Muzira icyangwe mu minwe ! +inyamibwa_data "Mwameze Ibiganza bitatugwabiza," +inyamibwa_data Mugira amaguru atugabira +inyamibwa_data "35. +inyamibwa_data Abagabe b’I Ruganda," +inyamibwa_data Mwitwa ingendutsi +inyamibwa_data "Mwatubereye imbyeyi n’Imanzi," +inyamibwa_data "Muri Abami b’Akamazi," +inyamibwa_data Tuzi n’icyo mwamaze ! +inyamibwa_data "40. +inyamibwa_data Muri imanzi z’uburezi," +inyamibwa_data Muri ibirezi byamye +inyamibwa_data I Buriza na Buremera ! +inyamibwa_data Muri abaremere b’ iTanda +inyamibwa_data "Muri abature b’I Tanda," +inyamibwa_data "45. +inyamibwa_data Muri abo ku Isi itengerana," +inyamibwa_data Ku Rutamba-mitavu +inyamibwa_data "Muri intwari zitarutana," +inyamibwa_data Muri bene iteka ritahava +inyamibwa_data Muri bene umutungo mwiza ! +inyamibwa_data 50. +inyamibwa_data Mwaraduhatse muraturemaza ! +inyamibwa_data Mwatwubakiye amarembo y’intungane +inyamibwa_data Tubita intura-Rwanda! +inyamibwa_data Nta byikamize urakimana +inyamibwa_data Wadukamiye amata angana imvura +inyamibwa_data 55. +inyamibwa_data Ntitugira umuvuro ! +inyamibwa_data Tubyuka dusenga +inyamibwa_data Udasukiranya urugwiro. +inyamibwa_data "Sango,ba so na ba Sogokuru," +inyamibwa_data "Bakwangiye isange," +inyamibwa_data "60. +inyamibwa_data Ngo abazakwanga," +inyamibwa_data Uzabakure umusanzu n’umuganda. +inyamibwa_data "Abagusigiranye imbuto n’intanga," +inyamibwa_data Bakuraze izi ntarama +inyamibwa_data Zo ku Rutamba –myato no ku Rutamba –biru +inyamibwa_data 65. +inyamibwa_data Kwa Matungiro ku ntaho –ndende ! +inyamibwa_data "Data Cyilima nyiri Cyigunge," +inyamibwa_data "Cyigilira cyo mu nzeru,Mazina," +inyamibwa_data Yarakwigeze ngo urabe mugenzi we ! +inyamibwa_data "Uzarasanire ingoma nka we," +inyamibwa_data 70. +inyamibwa_data Uzagabe nka Gisanura +inyamibwa_data "Uzadusubiranye uko wadusanze," +inyamibwa_data y’ebisu by’emisango! +inyamibwa_data "Umugabekazi waduhekeye," +inyamibwa_data "Aduhaka nk’umugabo," +inyamibwa_data "75. +inyamibwa_data Ntidusunikwa mu rugo rwa Mudasobwa," +inyamibwa_data Yadutunze nka Nyiratunga. +inyamibwa_data Nabacuriye n’amahari +inyamibwa_data Nziko mutazacibwa inka +inyamibwa_data "Duhorana incungu," +inyamibwa_data "80. +inyamibwa_data Mucana umuriro utazima," +inyamibwa_data "Muri inzungu z’I Bwima," +inyamibwa_data N’I wa Bwagiro ku Buyumbu . +inyamibwa_data "Nimugarishye mwarangaje," +inyamibwa_data "Mwagagaze mukuze uruharo," +inyamibwa_data "85. +inyamibwa_data Umwami uhawe uruharo," +inyamibwa_data Arwigiza imbere. +inyamibwa_data "Mwambereye igisaga," +inyamibwa_data "Ntimugire igisasa," +inyamibwa_data Mbasenge rero mwese +inyamibwa_data 90. +inyamibwa_data Cyilima. +inyamibwa_data I RUGWE +inyamibwa_data "Musenge musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza, mureke abanze," +inyamibwa_data "Nabanze Muhongerwa," +inyamibwa_data "Muhorana –mpongano," +inyamibwa_data "95. +inyamibwa_data Buhatsi bw’impundu n’imposha," +inyamibwa_data "Buhoro buzira igihunga," +inyamibwa_data Samukuru wa Samukondo +inyamibwa_data Umukozi wa Rukwiza-bisiza +inyamibwa_data "Nguwo Nyamugisha," +inyamibwa_data 100. +inyamibwa_data Umwami wanduraga +inyamibwa_data "Imigisha y’abandi Bami," +inyamibwa_data Yasanze bahinze arasarura ! +inyamibwa_data I MUKOBANYA +inyamibwa_data "Mukobanya ni mukuru," +inyamibwa_data Sinamukoma imbere ! +inyamibwa_data "105. +inyamibwa_data Na we musenge ,musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza,mureke abanze" +inyamibwa_data "Nabanze Mugabo mu –nka," +inyamibwa_data Nyirazo azirimo ! +inyamibwa_data Bazigama ingoma +inyamibwa_data 110. +inyamibwa_data Bazigura se ku nzira +inyamibwa_data Bazikundira intambara ! +inyamibwa_data "Bitambara nyiri urutete," +inyamibwa_data "Uwatanyaga Umunya-butatu," +inyamibwa_data Umushi yatambitse ingabo mu nzira ! +inyamibwa_data "115. +inyamibwa_data Nimumuhe rugari atange imyato," +inyamibwa_data Muhe agasongoro k’ubugabo +inyamibwa_data Agira umusango w’ingoma +inyamibwa_data Wa musandura yaraharindiye +inyamibwa_data Arinduza Umugoyi! +inyamibwa_data I SEKARONGORO I MUTABAZI I +inyamibwa_data "120. +inyamibwa_data Gisama-mfuke, umurasanyi" +inyamibwa_data "Na we musenge, musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza, mureke abanze" +inyamibwa_data "Nabanze mabara-abiri," +inyamibwa_data "Nkovu-imbere, Mbogoye !" +inyamibwa_data 125. +inyamibwa_data Nyiri-mbuga mu mbone! +inyamibwa_data "Rutsinda, nyiri urutsike" +inyamibwa_data Rwatuviramo urutsiro +inyamibwa_data Adutsindire inzimu ! +inyamibwa_data "Kizima,Nzogoma,Rugasira," +inyamibwa_data 130. +inyamibwa_data Rwarasanaga mu nka za se! +inyamibwa_data Amahindu yazihungiye +inyamibwa_data Arazihumbiririza. +inyamibwa_data "Rutukuza-ndoro, Umwami w’intwari," +inyamibwa_data Mumuhaye ubugabo +inyamibwa_data "135. +inyamibwa_data Mumuhigure ingoma," +inyamibwa_data "Mu murongo uje," +inyamibwa_data Yarwaniye Nyamurunga ! +inyamibwa_data II GAHIMA +inyamibwa_data "Gahima, Mihayo y’ingoma," +inyamibwa_data "Na we musenge ,musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza,mureke abanze" +inyamibwa_data 140. +inyamibwa_data Nabanze Umukundwa +inyamibwa_data "Umukomeza w’inkuna," +inyamibwa_data "Wa mwami wo mu makungu," +inyamibwa_data "Mutora-makungu,Mutambisha-batimbo" +inyamibwa_data 145. +inyamibwa_data Rwankindi Nkomye -urume wa Misaya +inyamibwa_data "Wadusendera inkundwakazi," +inyamibwa_data Ya Nkoze –urugendo. +inyamibwa_data "Uwo ni inyamibwa mu ntwari," +inyamibwa_data "150.Zamuhaye ubutware," +inyamibwa_data "Zimuterekaho imfizi ya Bicano," +inyamibwa_data Ngo azabacire umuhigo ! +inyamibwa_data "Nce Abami urubanza," +inyamibwa_data Mbasenge bose ! +inyamibwa_data "155. +inyamibwa_data Ndahiro," +inyamibwa_data II CYAMATARE +inyamibwa_data "Na we musenge ,musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza,mureke abanze" +inyamibwa_data "Nabanze ,Bugili umwigire" +inyamibwa_data "Wagiraga ingoma z’ingombe," +inyamibwa_data 160. +inyamibwa_data Ati “nteze urugombozi ! +inyamibwa_data “ +inyamibwa_data "Atanga ibyo atunze," +inyamibwa_data "Atega ibizaza," +inyamibwa_data "Ngo azigira Ndoli," +inyamibwa_data Ndahiro aruhira ! +inyamibwa_data "165. +inyamibwa_data Ngo Rubyukira- ngoma nabyukire," +inyamibwa_data "Nabyukuruka azinikize inka," +inyamibwa_data Zitaretsa ntiziranze +inyamibwa_data Ngo yaziburiye imoko +inyamibwa_data II NDOLI +inyamibwa_data "Kibabarira, wa Mwami" +inyamibwa_data "170. +inyamibwa_data Watugiraga ibambe," +inyamibwa_data "Kandi avuye iw’abandi," +inyamibwa_data "Na we musenge, musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza, mureke abanze" +inyamibwa_data "Nabanze Gaca-mukanda," +inyamibwa_data "175. +inyamibwa_data Bicuba umuci w’inzigo, Nyabuzima," +inyamibwa_data "Umuzimurura w’ibyari byazimiye," +inyamibwa_data Umuzahura w’ibyo asanze +inyamibwa_data "Nyamashinga aturasanira ubutazadushira," +inyamibwa_data Yica abanzi barashira. +inyamibwa_data "180. +inyamibwa_data Cyungura umwami wo ku Cyuma," +inyamibwa_data Azanye Cyubahiro +inyamibwa_data Yitwa Cyiba –bugabo! +inyamibwa_data Karuhura se we yarushwa ate? +inyamibwa_data "Yahoreye Se ashishikaye," +inyamibwa_data "185. +inyamibwa_data Ingabo ye ayigeza mu Rumira," +inyamibwa_data Aho mutaragera! +inyamibwa_data Uwo mugabo mwamugera nde ? +inyamibwa_data I NSORO II SEMUGESHI +inyamibwa_data Ngabo yica ingome +inyamibwa_data "190. +inyamibwa_data Na we musenge, musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza,mureke abanze !" +inyamibwa_data "Nabanze Rwiramba-nzarwe," +inyamibwa_data "Wa Mwami w’I Buziga, Nzogera" +inyamibwa_data Wa Mwami w’I Butazika Nyonga! +inyamibwa_data "195. +inyamibwa_data Nyiri inyumba, Munyundo!" +inyamibwa_data Nyunga ya Ruganzu! +inyamibwa_data Milindi shebuja wa Nyamilinga! +inyamibwa_data "Wa Mwami wahabwa Kalinga," +inyamibwa_data Akayambika karindwi +inyamibwa_data "200. +inyamibwa_data Ruyenzi rwasiye," +inyamibwa_data "Iyi sugi mu Byanganzara," +inyamibwa_data Ugirango wamuzimba ubugabo ? +inyamibwa_data II NYAMUHESHERA +inyamibwa_data "Bugabo burimo ubugondo," +inyamibwa_data "Na we musenge, musagurire," +inyamibwa_data "205. +inyamibwa_data Muhe urubanza, mureke abanze!" +inyamibwa_data "Nabanze wa Mwami w’I Shyanga," +inyamibwa_data Nyiri ishya ry’inka n’ingoma’ +inyamibwa_data "Nyiri ingabo itagwabiza Mucuzi," +inyamibwa_data "Nyiri icumu ryica Abahunde," +inyamibwa_data "210. +inyamibwa_data Nyiri iminyago cumi," +inyamibwa_data Yari acaniye imbere ya Bwambara –migezi +inyamibwa_data "Umudasongerwa ari ku isonga ry’ingabo," +inyamibwa_data "Muhundwa ingoma yahawe yarayihunze," +inyamibwa_data Ayinyagira ibihumbi! +inyamibwa_data "215. +inyamibwa_data Gisanura," +inyamibwa_data II SEKARONGORO II GISANURA +inyamibwa_data "Na we musenge, musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza, mureke abanze!" +inyamibwa_data "Nabanze Nyamuganza," +inyamibwa_data Umwami w’i Muganza; +inyamibwa_data 220. +inyamibwa_data Rugabisha-birenge! +inyamibwa_data "Maboko atanga atagabanya," +inyamibwa_data "Bwana –buke, Bwoba –buke," +inyamibwa_data "Burega bwa Mutima," +inyamibwa_data Yari atuye imbere ya Mwumba! +inyamibwa_data "225. +inyamibwa_data Cyubahiro amahanga yamutinyiye ubugabo," +inyamibwa_data "Ubwo akangiye icyanya," +inyamibwa_data Cyangwa azanye icyeyi +inyamibwa_data Inkoni zimwasa agahama. +inyamibwa_data III MAZIMPAKA +inyamibwa_data "Na Gashira-bwoba," +inyamibwa_data "230. +inyamibwa_data Umwami mukuraho ubushongore n’ubushami," +inyamibwa_data "Na we musenge, musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza, mureke abanze !" +inyamibwa_data "Nabanze Kamara-mpaka, Mudahakana," +inyamibwa_data "235. +inyamibwa_data Muhara-nkamwa, mukanza" +inyamibwa_data Umwami w’Abakaraza! +inyamibwa_data "Yakandagiye Nyirinkoma yamwikorereje, Amukura ku ngoma, Uwo ni Ngo-mbahe," +inyamibwa_data 240. +inyamibwa_data Yari atuye mu bitwa bya Muhima +inyamibwa_data "Wa Muhinza wari uhanze, Yuhi aramuhangamura !" +inyamibwa_data II RUJUGIRA +inyamibwa_data "Ruhungira-birwa," +inyamibwa_data Ruhaka-miryango +inyamibwa_data "245. +inyamibwa_data Na we musenge ,musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza,mureke abanze !" +inyamibwa_data "Nabanze Rweza-mariba," +inyamibwa_data "Murera-mpabe,Bihubi," +inyamibwa_data "Ruhugukira-mbare,rwa Kibonwa" +inyamibwa_data 250. +inyamibwa_data Wa Mwami wa Gisanura na Gisaga +inyamibwa_data Rusigirira-ndekezi ! +inyamibwa_data "Mutazibwa yishe Mazuba," +inyamibwa_data "Arimburira ko inzigo," +inyamibwa_data "Muzigirwa ibindi bihugu yarabihumbye," +inyamibwa_data 255. +inyamibwa_data Yabimbye ubugabo +inyamibwa_data Abizingazingira rimwe +inyamibwa_data II NDABARASA +inyamibwa_data "Ya ntwari y’igisaga ,sogokuru," +inyamibwa_data "Se w’ababyazi bawe bombi," +inyamibwa_data "Na we musenge ,musagurire," +inyamibwa_data "260. +inyamibwa_data Muhe urubanza,mureke abanze !" +inyamibwa_data "Nabanze Nyemazi," +inyamibwa_data "Rwemarika rwa Munyaga-mpezi," +inyamibwa_data Watunyagira impenda +inyamibwa_data I Bugabe bwa Buruzi +inyamibwa_data 265. +inyamibwa_data Aho murabona izi ngoma +inyamibwa_data Zigera ku ijana ? +inyamibwa_data Abakoni barakuya +inyamibwa_data "Iminyago ya Rusumba-mitwe," +inyamibwa_data "Na none ntizirava inyuma," +inyamibwa_data 270. +inyamibwa_data Iza Mirego ya Bugabo ! +inyamibwa_data III MUTABAZI III SENTABYO +inyamibwa_data "Rugaba-bihumbi," +inyamibwa_data "Na we musenge, musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza,mureke abanze!" +inyamibwa_data "Nabanze Ruhanga-rutsinda amahanga," +inyamibwa_data "275.Umutanguha ,Mutambisha –batimbo !" +inyamibwa_data "Mutandi wa Barasana ," +inyamibwa_data "Sabuhanzi ,umuhangura-bashonji," +inyamibwa_data "Buriza burese yahanuye Nsoro," +inyamibwa_data "Atunyagira inka mu Bwongera," +inyamibwa_data "280. +inyamibwa_data N’izo yakura mu Bwilili," +inyamibwa_data Bwimba bwa Misakura. +inyamibwa_data IV GAHINDIRO +inyamibwa_data Sohora- ingoma so wawe +inyamibwa_data "Na we musenge ,musagurire," +inyamibwa_data "Muhe urubanza,mureke abanze!" +inyamibwa_data "285. +inyamibwa_data Nabanze ziniga-zinywe," +inyamibwa_data Shoza-wuhire +inyamibwa_data "Ruhanya-nzira,Mazina,Maza!" +inyamibwa_data Yishe nyiri u Buzi +inyamibwa_data Nyina amuzana ho mpiri. +inyamibwa_data 290. +inyamibwa_data Abo bahinza yabateye umukenya +inyamibwa_data "Nta wacaniye," +inyamibwa_data "Nta wasize akana," +inyamibwa_data Yuhi abacukuza umuriro ! +inyamibwa_data "Mico myiza,umuci w’inkamba," +inyamibwa_data 295. +inyamibwa_data Umurasanira w’ingoma ! +inyamibwa_data "Yayanganiye n’amahari," +inyamibwa_data "Ayinyagira amahanga," +inyamibwa_data Aho yahereye iminyago irishya. +inyamibwa_data II RWOGERA +inyamibwa_data "A ga na we Nsoro, mu bo nsenga," +inyamibwa_data 300. +inyamibwa_data Sinagusiga inyuma ! +inyamibwa_data "Uri Biyamiza mu nzoza," +inyamibwa_data "Uri Bizihirwa mu ngoma," +inyamibwa_data "Uri Ruziga nyiri Ibizinzo by’inka," +inyamibwa_data Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga ! +inyamibwa_data 305. +inyamibwa_data Aho ga udushubije ku gihe cya Ruyenzi +inyamibwa_data "Ukaba uhotoye uruti," +inyamibwa_data "Ukiri umuTavu," +inyamibwa_data Nugera mu za bukuru +inyamibwa_data "310. +inyamibwa_data Wabaye ubukombe," +inyamibwa_data "Serukira –mapfa," +inyamibwa_data Amahanga atagukeje kare +inyamibwa_data Azaguhungira he ? +inyamibwa_data "Kavuna –nka ,ugumye uvunnye," +inyamibwa_data "315. +inyamibwa_data Unyumvire nkwiture ineza," +inyamibwa_data Ingoma yawe yandajeho umuzindu +inyamibwa_data "Ngo kare dukurire Umwami ubwatsi," +inyamibwa_data Umwogabyano yahaye Rwogera. +inyamibwa_data "Sinijanye, sinibajije," +inyamibwa_data 320. +inyamibwa_data Ineza yawe intaha mu nda +inyamibwa_data "Ababuzaga nari namenye," +inyamibwa_data "Jyewe wagusanganiye," +inyamibwa_data "Nsusurutse sango," +inyamibwa_data Ndora usagurira rubanda. +inyamibwa_data 325. +inyamibwa_data Ko amatwi yumva byiza +inyamibwa_data Ko amaso abera kubona! +inyamibwa_data Jyewe nasanze ingoro y’umwami +inyamibwa_data "Isetse isusurutse," +inyamibwa_data Isa n’ingwa yera ! +inyamibwa_data 330. +inyamibwa_data Nsanga Umwami mu ijabiro umu +inyamibwa_data "Asa n’umutaho mu ijuru," +inyamibwa_data "Atamuye inzobe," +inyamibwa_data Asa na Nzobe ikeye; +inyamibwa_data Burakenkemura! +inyamibwa_data "335. +inyamibwa_data Ngira imandwa nari nsanganywe," +inyamibwa_data "N’izo anshyize mu mutwe," +inyamibwa_data "Iyo myishywa ndayitabana," +inyamibwa_data Sinatendwa mu mbare. +inyamibwa_data Ubu Rukanira ntimukangirire urukara ! +inyamibwa_data "340. +inyamibwa_data Mwinyita impenzi," +inyamibwa_data Si ndi uwo guhera ! +inyamibwa_data "Mwinkeka ubutasi," +inyamibwa_data Sinagaye umutungo w’umwami +inyamibwa_data "Ni uruhare rwambereye ikibuza," +inyamibwa_data 345.Amage yo guhora mpingiriza arantinza +inyamibwa_data Isuka ntiyankura ku ngeso mumburanya ! +inyamibwa_data Amaganya ntabangikana +inyamibwa_data "N’amagambo y’Imana," +inyamibwa_data Mwandinze iyi manga +inyamibwa_data 350. +inyamibwa_data Mana ibamburwa n’izindi ! +inyamibwa_data "Imana yamaze amazinda," +inyamibwa_data "Nzigama ikoro ryawe," +inyamibwa_data N’impundu zirimo urukundo +inyamibwa_data N’urukumbuzi rwinshi +inyamibwa_data 355. +inyamibwa_data Rw’indatwa z’Abadahanda +inyamibwa_data "Bukombe bwa Mukanza," +inyamibwa_data "Ubwo natebye," +inyamibwa_data Sinatakaje imbare yawe ! +inyamibwa_data "Sinta umwanya," +inyamibwa_data 360. +inyamibwa_data Ntiwandobanuye mu nyuma ! +inyamibwa_data Mu mbare ndi uw’imbere +inyamibwa_data Ndi umupfumu wa Nyamurorwa +inyamibwa_data Mpora nkwereza karuregwa ! +inyamibwa_data Abo turata narabarushije +inyamibwa_data 365. +inyamibwa_data Abahayi b’ishyanga narabahojeje ! +inyamibwa_data Ngira impaka umwami umpatse +inyamibwa_data Mpakanya Rubyutsa +inyamibwa_data "Ikinyoma kiramuherera, Umurundi twahize," +inyamibwa_data Yuhi ancira imihigo +inyamibwa_data "370. +inyamibwa_data Mutimbuzi Nyiri-ntora yica Mutaga," +inyamibwa_data Intiti zo kwa Mutaga ndazitekerereza. +inyamibwa_data Nihanura amahanga nyabwire byose +inyamibwa_data "Ntabwo azampaka," +inyamibwa_data Sinakwisunga amahari +inyamibwa_data 375. +inyamibwa_data Narakeje Yuhi arakundaga. +inyamibwa_data "Nicyo banyangira," +inyamibwa_data "Ngo mpora mbaca urusa," +inyamibwa_data Rwo kubaca urutsi ! +inyamibwa_data "Nzi ko barindiye ku busa," +inyamibwa_data "380. +inyamibwa_data Bahungura ubuhake," +inyamibwa_data Izo mpeza-bwoko +inyamibwa_data "Ntibagira amajyo,ntibagira amavu !" +inyamibwa_data "Bokamwe n’umuvumo w’umwikomo," +inyamibwa_data Yuhi abakuye ku ngoma. +inyamibwa_data "385. +inyamibwa_data Nce Abami urubanza," +inyamibwa_data "Nicariye inkoni," +inyamibwa_data "Nkomereho ,nkomere," +inyamibwa_data Ndagiye imfizi itari ubwoba +inyamibwa_data Iziri ubwoba zirayihunga ! +inyamibwa_data 390. +inyamibwa_data Iziyishamiye ikazishyambya ! +inyamibwa_data "Yazishyira ku mutima zigatemba," +inyamibwa_data Iyi mfizi ya Cyurira +inyamibwa_data Yarazuriye irazirambika! +inyamibwa_data "Biru b’imirama," +inyamibwa_data "395. +inyamibwa_data Nimuhimbya imiriri," +inyamibwa_data "Muyivugirize imirenge tuyiramye," +inyamibwa_data Iyi ngoma yagomoroje imihana ! +inyamibwa_data "Mbasenge mwese," +inyamibwa_data Mbasobanure murasigiye +inyamibwa_data "400. +inyamibwa_data Ntimuvuka igisumbane," +inyamibwa_data Muri Abagabe +inyamibwa_data B’I Bukoma –sinde na Gisakarirwa +inyamibwa_data "Ngizo impundu mbahaye," +inyamibwa_data "Nzihaye abageni b’I Ngange," +inyamibwa_data 405. +inyamibwa_data N’abo mu Bugamba n’abanyakayanza! +inyamibwa_data "N’abo mu Nyanzi za Kavumu," +inyamibwa_data "Zitubyarira Imfizi n’isumba," +inyamibwa_data Mugasarura iyi miryango. +inyamibwa_data "Mpumuriza na Nyamarembo," +inyamibwa_data "410. +inyamibwa_data Izo nduba ngumye nzivuze," +inyamibwa_data "Nzigeze I Butare," +inyamibwa_data "Kwa Nyirantare n’ I wa Ntagwe," +inyamibwa_data "Mu mirinzi ya Kinyoni," +inyamibwa_data Muragahorana uruyundo +inyamibwa_data 415. +inyamibwa_data Rubyara izi nyonga +inyamibwa_data Izi ngoma zejeje imana +inyamibwa_data Ko muzahore mubyarira izi ngoma +inyamibwa_data Mukazazibyirurira. +inyamibwa_data "Kimenyi Imana ikumenye cyane +inyamibwa_data Ikumenye ikwimike ube Igikwiye +inyamibwa_data Iguhe kuganza ikugire Ingenzi +inyamibwa_data Ukomeze urwinikirize inganji +inyamibwa_data Kwa Ruganzu uhabe Bigango +inyamibwa_data Uhagabe inganzo ugabane igaju." +inyamibwa_data "Umurishyo wawe ni igihango +inyamibwa_data Abagihanga bo mu mahanga +inyamibwa_data Warababyibuhije barabyuka +inyamibwa_data N’abahumuraga igihunga +inyamibwa_data Bagira ihumure barahuta, +inyamibwa_data Nibaguhurizeho iz’urwunge +inyamibwa_data Babiguhere ndetse igihembo +inyamibwa_data Kuko ubuhanga bwo n’ubumanzi +inyamibwa_data Uko Uwaduhanze yabiguhaye +inyamibwa_data Wabibahaye bikabahuza: +inyamibwa_data yamaganye burundu +inyamibwa_data Impuha zahoraga zibunga +inyamibwa_data Ngo za mpanga za Gihanga +inyamibwa_data He no kuzagarura ubuhanga +inyamibwa_data Bwo kuruturanamo batuje +inyamibwa_data Ngo barutere ingwa y’uburanga +inyamibwa_data Maze Abahimbyi bo n’Abahanzi +inyamibwa_data Baruhe kwitwa ubwo Indashyikirwa! +inyamibwa_data Ngo abaciriwe inyuma yarwo +inyamibwa_data Ingomabihumbi ni ibicibwa +inyamibwa_data Ntibanashinga ni abashenzi +inyamibwa_data He no kuzashinga urubanza +inyamibwa_data Babaza impamvu nta kibanza +inyamibwa_data He no kuzashira isoni kandi +inyamibwa_data Ngo barushinge mo n’akarenge!" +inyamibwa_data "None utangiye ikivi kindi +inyamibwa_data Cyo kurutubiriza agahinda +inyamibwa_data Dore ko mama ari n’agahinga! +inyamibwa_data Ruhoze u Rwadna rwakubyaye +inyamibwa_data Ruhoze wongere uvuze impundu +inyamibwa_data Ruhoze wamagane izo ngunzu +inyamibwa_data Zaruteye ibisare byinshi +inyamibwa_data Maze ujye urwibutsa n’igihango +inyamibwa_data Ko nta handi iw’Abanyarwanda +inyamibwa_data Ko nta n’urusha undi iyo mpano." +inyamibwa_data "Iyo za nkunguzi z’ibikoko +inyamibwa_data Zitamutwambura Ikibasumba +inyamibwa_data Wo mu Masimbi yo mu Rukari +inyamibwa_data Akubana yinikiza Amakombe, +inyamibwa_data Ubu muba mwikirizanya neza +inyamibwa_data Mukarutaka bikarubera +inyamibwa_data Tukabashima mukabikunda +inyamibwa_data Tukabasenga tukarirara +inyamibwa_data Tukabasingiza rikarenga +inyamibwa_data Mukabisinda mukadusanga +inyamibwa_data Mukadutoza no kuba ingenzi +inyamibwa_data Maze iyo ngingo ikaba igihango +inyamibwa_data Abagihanga ntibaruhane." +inyamibwa_data "Abakurwanya ni abarwayi +inyamibwa_data Ntibagukange nta kigenda. +inyamibwa_data N’ubwo bazi bo kutuvusha +inyamibwa_data Ntawe uzamenya kutunesha." +inyamibwa_data "Ndavuze, ndaretse ntaretse +inyamibwa_data Ndamaze ntamaze, +inyamibwa_data Ndahoze, ndahoza abandi: +inyamibwa_data Ijambo rya Kigeli +inyamibwa_data Ni ikigabariro cyaryo. +inyamibwa_data Ndavuga Rwogera na Ngarambe, +inyamibwa_data Ndavuga Rwogana-ngabo rwa Ngoma ijana, +inyamibwa_data Ndavuga u Rwanda ruguye imvura! +inyamibwa_data Abanyamahanga baturusha amasuhuko, +inyamibwa_data Tubarusha ibyiza. +inyamibwa_data Tubarusha Umunyana wa Rusharaza, +inyamibwa_data N’Umunyana wa Nyiri-ishema, +inyamibwa_data Mushiki wa Nyamihirwa. +inyamibwa_data Iyo ashengerewe mu ngombe, +inyamibwa_data Ingondo ziramukana ibiririmbo, +inyamibwa_data Zikagabana inshara, +inyamibwa_data Zikikije incuti za bene Shaza, +inyamibwa_data Ndavuga Biganza bigaba igaju, +inyamibwa_data Nyina wa Mwiza nzamurata. +inyamibwa_data Nyirampeta iyo murata simpunga, +inyamibwa_data Iyo yampaye simara. +inyamibwa_data Yangaburiye inda kw’irima ry’ibishyimbo; +inyamibwa_data Ndayibumbatira nyigeza kw’ihera ry’amasaka. +inyamibwa_data Rwirungu mu minyana +inyamibwa_data Rwa Mabega ya Ngoga: +inyamibwa_data Agira inzage avunya abakazana, +inyamibwa_data Atereka intango uruta-nkanda: +inyamibwa_data Mvuga amagambo y’intungane! +inyamibwa_data Erega aho emwe, Tulira si umugani. +inyamibwa_data Tulira ni umugore: +inyamibwa_data Nzamurata buzima! +inyamibwa_data Nzamutakirwa isaro mwaryi1, +inyamibwa_data Nzamutuka insaro n’indira2; +inyamibwa_data Nzamurotera inzozi nziza, +inyamibwa_data Ejo mu gitondo nzimuzanire. +inyamibwa_data Nyiramutarutwa muka Macinya, +inyamibwa_data Aruta ububutsi bw’ukuka butatu, +inyamibwa_data Butanga ubutama bugatongana +inyamibwa_data Ngw’ino mandwa yatemeye Ngilyi! +inyamibwa_data Nikanze ibicumbeka," +inyamibwa_data "Ngirango ni ibicaniro: +inyamibwa_data Nkuba impuzu ndicara! +inyamibwa_data Za ntindi z’ubukoro, +inyamibwa_data Z’ubuhembe bw’inkokote, +inyamibwa_data Zakobotse ku matako, +inyamibwa_data Zarwaye Nyamukuka, +inyamibwa_data Zakobowe n’umukeno: +inyamibwa_data Zirashyira zirataha! +inyamibwa_data Bububana ubukorwa, +inyamibwa_data Bajya kuzikura ubukaba! +inyamibwa_data Uri mukuru muri bo, +inyamibwa_data Ati: “Muraha iyi mandwa amata, +inyamibwa_data Mugapfusha umwana umwe!” +inyamibwa_data Undi muri bo aramburira, +inyamibwa_data Ati: “Rwamukunya yabakuyemo umutima, +inyamibwa_data N’aho bwakwira bakurya!” +inyamibwa_data Nti: “Uratinye iry’abakuru!” +inyamibwa_data Isoni zinkoba niruka, +inyamibwa_data Nisura mu ntege, +inyamibwa_data Nitahira intaho nzi, +inyamibwa_data I Nyakayaga kwa bene Semugaza3, +inyamibwa_data Nsanga banyiteguye +inyamibwa_data Nta nteguza natumyeyo! +inyamibwa_data Amarebe n’Amaraba zirashyira zirataha: +inyamibwa_data Bazicanira imirama n’imirinzi, +inyamibwa_data Bazisasira ibyarire, +inyamibwa_data Bazihamagaza amazina! +inyamibwa_data Mbirura nijuta! +inyamibwa_data Nti: “Ubonye ba batindi, +inyamibwa_data B’ubugumya, b’ubuguririza, +inyamibwa_data Bamazwe n’ingugunnyi, +inyamibwa_data Ba ndoro z’ibikona, +inyamibwa_data Ba bikabara bikwabaje, +inyamibwa_data Ba buguru bw’impembure, +inyamibwa_data Ba butako buhenuka, buhengamye, +inyamibwa_data Bwahwuhwa n’umuyaga +inyamibwa_data Bukagenda uko mahera: +inyamibwa_data Butaje kureba aho nsomera, +inyamibwa_data Bagasasa bwa burago, +inyamibwa_data Bw’uburavu n’ubuhivu, +inyamibwa_data Bwizihiye za mfura!” +inyamibwa_data Ni ibyo inkuru igira ikibara, +inyamibwa_data Babibwira Nyirantawebasa nyina wa Mitima4, +inyamibwa_data Ati: “Murumva ya mandwa ya Ndabarasa, +inyamibwa_data Barayita indondogozi! +inyamibwa_data Ko idakiranije ntivuge nabi, +inyamibwa_data Mwebwe bene Kigeli mwayigera iki?” +inyamibwa_data Bunguka inkamwa, nunguka intege: +inyamibwa_data Ntambana irobe, mpinduka ibaba! +inyamibwa_data Rwanyirajanja ihenga bwije, +inyamibwa_data Iranjajanga ndajanjagurika, +inyamibwa_data Amava-ziki ndazindazwa, ndazabiranywa; +inyamibwa_data Njya mu bijunju iranjijibura! +inyamibwa_data Mukwijana inzoka irajorora, +inyamibwa_data Abapfumu bose barajibanirwa, +inyamibwa_data Ngo ni indwara batijajara +inyamibwa_data Amaso ahinda ubusinzirize, +inyamibwa_data Amaguru ahinda ubugengera; +inyamibwa_data Urutirigongo irarwahuranya, +inyamibwa_data Igira mugabuzi iyigira ingombe, +inyamibwa_data Igira iyo ngusho irashingishira, +inyamibwa_data Igira bushati irakunkumura, +inyamibwa_data Ikuba bukonya irakobanya, +inyamibwa_data Ngo ni mukeba duharikanijwe, +inyamibwa_data Intsinda impinduye inkokore! +inyamibwa_data Ku gasusuruko ibonye ko mpoze, +inyamibwa_data Ubwo yihutira kumpuhura! +inyamibwa_data Ntakira abuguye na Mihunga, +inyamibwa_data Aho nyine banga kuyimparira! +inyamibwa_data Baza bose bahumiriza! +inyamibwa_data Rwaka-migabo rwa koma-bagwe, +inyamibwa_data Intambara izanye izakira soryo! +inyamibwa_data Nti: “Ubwo mutabara muritonde, +inyamibwa_data Mutagwa ku biti, nzayitanwa: +inyamibwa_data Uwayitukiriye yaratanirije!” +inyamibwa_data Bati: “Nimuhe iyo mandwa, +inyamibwa_data Muyihe amavure, muyivurugire: +inyamibwa_data Muyihe amavuta, muyikuze ivubwe, +inyamibwa_data Nivururuka ibavuge neza!” +inyamibwa_data Nzasaba Umututsi wanywereye ku nama, +inyamibwa_data Akaba yarimaze inambu; +inyamibwa_data Nsabe Umuhutu wihaye akiheka, +inyamibwa_data Akihaza iby’isuka: +inyamibwa_data N’umwiru urema ingoma se wa Mahata, +inyamibwa_data Ntasumbwa ku isuku: +inyamibwa_data Agira umwuko ungana ingashya, +inyamibwa_data N’UMUBONANYA ubumbuje5, +inyamibwa_data N’ameza abumbiriye. +inyamibwa_data Nyakiyumbu yakuze akuze6, +inyamibwa_data Yinaga ivure, +inyamibwa_data Azana amakame n’amakamure; +inyamibwa_data Ati: “Nimuhe iyo mandwa, +inyamibwa_data Yikize urukanyu ivanyei rukiga!” +inyamibwa_data Agahutu ncancama, +inyamibwa_data Kambona kagacancama, +inyamibwa_data Kambara gakohoje, +inyamibwa_data Gakora aya bukohore! +inyamibwa_data N’agatutsi nzingiza, +inyamibwa_data Kambona kakazingiza, +inyamibwa_data Kakazura umugara, +inyamibwa_data Kagira ngo ndaza iwe, +inyamibwa_data Kandi u Rwanda ari rugari! +inyamibwa_data Aya manywa bandinda, ni yo bahuraho; +inyamibwa_data Izi nzira ngenda, +inyamibwa_data Izi nzozi ndota, +inyamibwa_data Iyi nzara nshonje, +inyamibwa_data Iyi ngeso ingobotse, +inyamibwa_data Iyi ngano yanjye, +inyamibwa_data Ababona naje nkagenda ubusa, +inyamibwa_data Baragira ngw’iki? +inyamibwa_data Utakurusha incuti ntakurusha ingabo. +inyamibwa_data Utakuzeye ntakuzimurira, +inyamibwa_data Utakurusha umugore ntakurusha urugo; +inyamibwa_data Utagira sange, asanga zihaze: +inyamibwa_data Inda irimo urwango +inyamibwa_data Yima uwa nyina: +inyamibwa_data Nkanswe jyewe! +inyamibwa_data Mbese mwaramutseho? +inyamibwa_data Yego twaramutse!! +inyamibwa_data ! +inyamibwa_data 1. mwaryi : ni isaro ritakibaho. +inyamibwa_data 2. nzamutuka amasaro n’indira bivuga muri iki gihe “nzamukungahaza amacupa n’inigi”. +inyamibwa_data Icupa kera ryitwaga urusaro, bikaba insaro mu bwinshi naho urunigi rukitwa ururira bikaba indira mu bwinshi.Inshinga gutuka ntikibaha, yavugaga gukungahaza. +inyamibwa_data 3. +inyamibwa_data Semugaza wa Kigeli Ndabarasa. +inyamibwa_data I Nyakayaga ni igihugu cya Misiyoni ya Kiziguro. +inyamibwa_data 4. +inyamibwa_data Mitima ya Ruyenzi rwa Semugaza. +inyamibwa_data 5. +inyamibwa_data Umubonanya bivuga umutsima mu rurimi rw’imanda. +inyamibwa_data Iki gisigo cyahimbwe ku ngoma ya Mutara II Rwogera ariko ntawe uzi uwagihimbye. +inyamibwa_data Alexis KAGAME, 1949. +inyamibwa_data WIRIWE NTA RUNGU. +inyamibwa_data Pp.47-54. +inyamibwa_data Kabgayi: Rwanda." +inyamibwa_data "Ndumva impuruza irenga impinga, +inyamibwa_data Impini yaturutse impande zose, +inyamibwa_data Igumya guhorera mu mibande, +inyamibwa_data Imihana yose yayisabitse, +inyamibwa_data Ihasuka inkiko izira imiburo, +inyamibwa_data Ngo rwa ruzi rw’igisaga, +inyamibwa_data Ubu rwisenyuye mu mibande, +inyamibwa_data Rusiba ibymbu ruziba ibyanzu." +inyamibwa_data "Ndumva n’umuyaga nyaruhuha +inyamibwa_data Wirasaze mo nyaruhinda, +inyamibwa_data Inkubi irabira mu bikombe +inyamibwa_data Igakoma aheguka mu micyamu, +inyamibwa_data Ikaza imponda ho inkuru ntazi. +inyamibwa_data Inkuba zirivuga ibicu byose, +inyamibwa_data Imirabyo inyuranya mo mu birere +inyamibwa_data Iracicikana ica amahendo +inyamibwa_data Yo kuducuza iducura ibyanzu." +inyamibwa_data "Ibyambu byagumiye izikuka, +inyamibwa_data Izirusha izindi kuvuza ihembe, +inyamibwa_data Ntizishaka guca amahendo. +inyamibwa_data Zirata izindi kuri gahunda, +inyamibwa_data Zirazihindira aho zihunga, +inyamibwa_data Hamwe umuhengeri wiganje." +inyamibwa_data "Wa musenyi wo mu nkuka +inyamibwa_data Ntugiseruka habe n’inkumbi. +inyamibwa_data Ntaho wabonera n’inkombe, +inyamibwa_data Amazi yihariye ibisiza, +inyamibwa_data Abazi koga ni ugusanza, +inyamibwa_data Imana yabarasana ho bwangu +inyamibwa_data Ikazabegura ahunamuka. +inyamibwa_data Abatitoje iby’iyo nkeke, +inyamibwa_data Bose barasoma nkeri cyane, +inyamibwa_data Iyo batazitswe n’inkengero, +inyamibwa_data Badasogongeye ku muvumba." +inyamibwa_data "Agacu gatendetse mu kirere +inyamibwa_data Kagumirije guca amarenga, +inyamibwa_data Karahatamba gateshaguzwa, +inyamibwa_data Nk’akataye inzira gasanzwe +inyamibwa_data Kagira imbata iyo kadusura. +inyamibwa_data Ubu kantaye umutego mu nda, +inyamibwa_data Umutima urikora ndikanga, +inyamibwa_data Mbunga ngana intebe nditeka, +inyamibwa_data Uwo nateteshaga aranzonga, +inyamibwa_data Nzunga nsetagura ibirenge, +inyamibwa_data Mu rugo hose ndahazerera, +inyamibwa_data Nkuba amakoni nk’uwikanga +inyamibwa_data Intare imukubiye muri Rugege." +inyamibwa_data "Nabikomeje kuzengerezwa, +inyamibwa_data Nsa n’umusinzi zihimuye +inyamibwa_data Umaze gusabwa mo na muzunga. +inyamibwa_data Ikirozi cyanzize mu gituza +inyamibwa_data Umutima uzongwa n’isereri, +inyamibwa_data Nseko y’urwera, sata iwutaha +inyamibwa_data Inkuru imuturuka ho irantonda." +inyamibwa_data "Uri inyuma y’ijuru, juru ryanjye, +inyamibwa_data ijisho ntabwo rimenya aho uri +inyamibwa_data Iyo ryatambamiwe n’impinga +inyamibwa_data Ihashya ibirunga kurenga ibihu." +inyamibwa_data "Jyewe ndose umutavu ucuka, +inyamibwa_data Igicuku kinishye gicumukuruza, +inyamibwa_data Gicura inkumbi icumu rihoga, +inyamibwa_data Imyambi ihorera nk’uruhuri, +inyamibwa_data Cyangwa umuyaga w’ishuheri. +inyamibwa_data Ndose inkota yikubanga, +inyamibwa_data Ndose ubuhiri bunembera +inyamibwa_data , Ndose umutavu uvuka bwangu." +inyamibwa_data "Ngeze aho ndikora mu ntambwe, +inyamibwa_data Ngo nze nywurinde ubutabere, +inyamibwa_data Nsanga ntifite mu nteruro, +inyamibwa_data Ndicara ubutama ndabutunda; +inyamibwa_data Rimwe nditerera ku kiganza, +inyamibwa_data Amaganya ambera ibiganiro, +inyamibwa_data Ngumya gutongana imbere mu nda." +inyamibwa_data "Nayitonganije na Rurema, +inyamibwa_data Yo yandengeje uyu mutaga +inyamibwa_data Itaracyura umutavu mu nzu, +inyamibwa_data Kandi izuba ryica ishashi, +inyamibwa_data Nkanswe inshakirwa kuzisumba +inyamibwa_data Ikigera mu nsi y’iyayibyaye." +inyamibwa_data "Uwansunutsa nk’ahagusanga, +inyamibwa_data Nk’aho utereye uteze kuramya +inyamibwa_data Uwakurangira inzira isumba +inyamibwa_data Iyo kujya kwiroha mu rusuma. +inyamibwa_data Nagusanganirana ubwuzu, +inyamibwa_data Ugashira ubwambure ukizihirwa +inyamibwa_data , Ubwo wankenyera ntube inkeho, +inyamibwa_data Wanyitera ugatega neza, +inyamibwa_data Ibitugu byanze gusetsa iminsi, +inyamibwa_data Dore ko ishungana nk’ishaka +inyamibwa_data Ko tuba inshike z’inshiramaroro." +inyamibwa_data "Uwagutereza mu birere +inyamibwa_data Ngo maze amarebe akunshyikirize. +inyamibwa_data Natega urugohe nkaguheka +inyamibwa_data Ngo ejo udahindagara ku mabuye, +inyamibwa_data Cyangwa ukishita ku mishubi +inyamibwa_data Abanzi bashinze mu mayira. +inyamibwa_data Nagutekerereza ibyiza +inyamibwa_data Ibyago byenda bikarorera. +inyamibwa_data Nagusiga iminwe y’impumdu +inyamibwa_data Iminwa igahunda imivugo hose. +inyamibwa_data Nagusingiza rikarenga, +inyamibwa_data Ijoro rikeya nkiguha inkindi +inyamibwa_data Y’ubasumbye uwo nsanzwe mbona." +inyamibwa_data "Sinkurota urahira cyane +inyamibwa_data Ko icyo cyaha bahamya ababisha +inyamibwa_data Uzira kucyumva uretse kucyiga, +inyamibwa_data Nkanswe yenda kucyigana; +inyamibwa_data Ko mu butoya umutima wawe +inyamibwa_data Warezwe utera uta ku rukundo. +inyamibwa_data Sinkurota uri mu miyonga, +inyamibwa_data Umuyaga usanza umusatsi wawe, +inyamibwa_data Wegamiye ibuye ry’umukomba +inyamibwa_data Ryimye inkongi urukoba rwaryo." +inyamibwa_data "Sinkurota uririra hirya +inyamibwa_data Mu nsi y’igiti cy’umubirizi +inyamibwa_data Ibi by’abakobwa bihishira +inyamibwa_data Ngo ababashunga batishima, +inyamibwa_data Babona ukuntu ishavu ribica." +inyamibwa_data "Sinkurota urora mu cyoko, +inyamibwa_data Ugira ngo cyezamitima cyawe +inyamibwa_data Yaza ari inkuba y’amarere, +inyamibwa_data Abanzi ukabata mu nkubara +inyamibwa_data Ngo ubone inkunga yo kumusanga. +inyamibwa_data Sinkurota uranga impinga, +inyamibwa_data Impini yaciye igikuba hepfo +inyamibwa_data Ngo nibatange Musaninyange, +inyamibwa_data Nk’aho wigeze uba inyamaswa +inyamibwa_data Yo gukskubwa mu mu muhigo!" +inyamibwa_data "Mana ihanga abahunze umucyo, +inyamibwa_data Igituma utererana abo utoye, +inyamibwa_data Ukabata mu ngeri y’ikirenga, +inyamibwa_data Utaretse byibura ngo ruhokwe +inyamibwa_data Bavogere bace umuvumba!" +inyamibwa_data "Reba rembo riseka neza, +inyamibwa_data Imbere ritatse urusaro cyane, +inyamibwa_data Inyuma ritembwa ho n’amasimbi, +inyamibwa_data Narigutuye ryisukuye +inyamibwa_data Kuko musigiye mu buranga. +inyamibwa_data Mbwrra icyatumye urita hirya +inyamibwa_data Nturihingutse ngo ndirebe +inyamibwa_data Turamye twembi inzira iduhuje! +inyamibwa_data Mbwira icyatumye ucurika ingohe +inyamibwa_data Ari mu rugomba amaboko yawe! +inyamibwa_data Mpa igihumurizo se ahubwo, +inyamibwa_data Uti : Ari mu cyambu cyomokera ino!" +inyamibwa_data "Niba ushaka kumpuzenza, +inyamibwa_data Ngo uzantunguze impuhwe zawe, +inyamibwa_data Zimpe none ndamye iyo neza, +inyamibwa_data Uzaba untunguza indi migambi. +inyamibwa_data Wibitinza ngitaka cyane, +inyamibwa_data Ejo ntiterera mu rusuma +inyamibwa_data Nabuze isimbi wandasaze." +inyamibwa_data "Aho uri hose muhoza mwiza, +inyamibwa_data Ahubwo mpoze ibyo wampaye, +inyamibwa_data Ngo ujye umuhorana ari mu ruhando, +inyamibwa_data Kuko uruhanga rwe rugukwiye, +inyamibwa_data Rutarota rurora ahandi +inyamibwa_data Hatari mu ndiri y’urukundo. +inyamibwa_data Iyi nkongoro ntayicuke, +inyamibwa_data Nayimucenjemo bushumba +inyamibwa_data Nawe ubwe arerura ati : ndashimye." +inyamibwa_data Umutwarekazi Nyirakigwene ni mwene Mpabuka wa Ntembe rya Rutinywa rwa Sengenge rya Gahaya ka Segisengo cya Nzuki. +inyamibwa_data "Unyuze ku muzi wa Se, ni Umunyiginya-kazi wo mu nzu y’Abaganzu." +inyamibwa_data Abaganzu bakomoka kuri Nzuki za Mutara I Semugeshi wa Ruganzu Ndoli. +inyamibwa_data "Mu myaka ya za 1980 – 1990, mu bushakashatsi bwakozwe na Professeur Nyagahene Antoine, Imiryango y’ Abaganzu wasangaga yiganje mu cyahoze ari Butare ku misozi ya Mbazi,Muganza,Nyaruhengeri. +inyamibwa_data Naho mu cyahoze ari Kibuye bari ku misozi nka Gishyita,Rwamatamu na Kivumu." +inyamibwa_data Muri Gitarama wabasangaga ahitwa i Masango. +inyamibwa_data " Umutwarekazi Nyirakigwene, mu mabyiruka ye yashyingiwe Umuhungu wa Kabare ka Rwakagara witwa Nyantabana watwaraga i Mbuye mu Nduga." +inyamibwa_data Umutware Nyantabana yabyaranye na Nyirakigwene Umwana w’umuhungu bamwita Bangambiki. +inyamibwa_data "Uyu Nyantabana yaje gutabaruka, bivugwa ko yari muto cyane." +inyamibwa_data "Nk’uko bari bisanzwe umwana yazunguraga se, ariko kubera ko Bangambiki yari muto ntibyari gushoboka." +inyamibwa_data "Nyirakigwene akimara kuba umupfakazi, yasabye Umwami Yuhi V Musinga ko yasimbura umugabo we ku butware kuko umwana wabo yari muto." +inyamibwa_data "Ibintu bitari bisanzwe muri icyo gihe ko umugore yatinyuka no kubisaba Umwami, gusa Umwami Yuhi V Musinga yarabimwemereye cyane ko no mu mategeko mashya y’ubutegetsi bw’abakoloni imigenzo imwe n’imwe yari yaravuguruwe, Umwami yanabyumvikanyeho na n’uwari uhagarariye abakoloni , Sandraert bemeza ko mu gihe Bagambiki akiri muto,nyina yakomeza gutwara aho umugabo we yatwaraga kugeza igihe umuhungu we azuzuriza imyaka y’ubukure yamwemerera kuba umutware. " +inyamibwa_data "Nuko Nyirakigwene aba abaye Umutwarekazi atwara i Mbuye mu Nduga(muri Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga) " +inyamibwa_data "Nk’umutwarekazi, Nyirakigwene azwi cyane kuba yari umuyobozi w’igitinyiro cyinshi kandi wanga akarengane n’ubusumbane mubo yayoboraga. " +inyamibwa_data "Havugwa ko yari afite uburanga bwakururaga benshi. +inyamibwa_data Abahanzi n’abasizi baramusingije baramutaka biratinda mu ndirimbo no mu bisigo. +inyamibwa_data Inanga y’igisingizo izwi cyane kandi yanaririmbwaga ibwami ni iyitwa “Garuka” aho abasizi n’abahanzi bamutakaga bati: “Ugaruke ikibungege, Ugaruke ikibuzabwenge, Ugaruke inziraguhunga maze ugaruke shenge Nyirakigwene ” " +inyamibwa_data "Umutwarekazi Nyirakigwene avukana n’abatware batwaye imisozi itandukanye mu Rwanda ari bo: Rugigana ( Uyu watwaye i Maza mu Busanza bwa ruguru) , Kanuma na Sekanyambo ." +inyamibwa_data "Muri aba hiyongeraho Nyiramasuka, umugore wa Furumba Symphorien w’Umuryinyonza watwaye i Kirengo mu Nduga." +inyamibwa_data Umutware Butera Frederic ni mwene bwa Nturo watwaye i Kabagali muri Nyanza n’Umutarekazi Angeline Kampororo. +inyamibwa_data "Unyuze ku muzi wa Se, akomoka mu muryango mugari w’Abanana, naho nyina umubyara akomoka kuri Cyigenza cya Rwakagara." +inyamibwa_data Abanana bakomoka kuri Munana wa Gihana cya Cyilima II Rujugira. +inyamibwa_data Umuryango w’Abanana wakomotsemo ibihangange byagiye bigaragira ingoma. +inyamibwa_data Se umubyara ni mwene Nyirimigabo ya Marara ya Munana wa Gihana Nyamihana cya Cyilima II Rujugira. +inyamibwa_data Uyu Gihana Nyamihana ni umwana w’imfura w’Umwami Cyilima Rujugira ndetse akaba Umutabazi w’umucengeri watabariye mu gihugu cy’i Burundi. +inyamibwa_data Umutware Butera Frederic mu mabyiruka ye yabaye intore mu itorero ryitwaga “ Intaganza “ ry’i Kabagali aho Se Umutware Nturo yatwaraga. +inyamibwa_data "Amaze kuba mukuru bihagije, yatwaye i Mukingo ya Nyanza y’i Nduga." +inyamibwa_data "Umutware Butera yatwaraga itorero “ Indashyikirwa “ ryabarizwagamo intore z’ikirenga nka Sayinzoga Gallican (Uyu akaba sekuru w’intore Yvan Burabyo uzwi nka Yvan Buravan) , Sentore Athanase, Munyezamu Inkumburwa,Mudakikwa wa Rwatangabo (uyu akaba sekuru w’Intore Ngarukiye Daniel), Safari wari uzwi nka Rutem’ikirere na Gakuba Rutishingwa (Uyu akaba sekuru w’intore Rumata Joel uzwi nka Ruti Joel)." +inyamibwa_data Izi ntore z’ikirenga zigarukwaho mu nkuru y’abahungu bagiye gutaramira abashyitsi bitabiriye ibirori byo ku murika ikirango cyitwa Atomium mu cyiswe Expo 58 cyangwa se Exposition Universelle de 1958. +inyamibwa_data "Tariki 21, werurwe 1958 nibwo Umwami Mutara III UDAHIGWA yatumijeho muramu we ndetse akaba Umutware Deogratias Bijwara ngo hatangire imyiteguro y’iryo murika." +inyamibwa_data "Expo 58 yatangiye tariki 17, mata uw’i 1958 kugeza 19, Ukuboza muri uwo mwaka ndetse yitabirirwa n’ibihugu 44 mu byo ku migabane itadukanye y’isi." +inyamibwa_data "Intore z’i Rwanda zahaserutse neza zihagarariwe na Butera bwa Nturo, n’uko Inkuru y’abahungu ivuka ityo." +inyamibwa_data "Butera yari intore y’igihangange dore ko benshi mu ndashyikirwa zamwirahiraga, by’akarusho Intore y’Ikirenga Sentore Athanase wa Munzenze waje kwita izina Umwana we w’Umuhungu Butera Alphonse benshi muzi nka Massamba Intore." +inyamibwa_data "Umutware Butera niwe umunyabigwi Cecile Kayirebwa yaririmbye mu indirimbo “Tarihinda “, amusingiza agira ati: “Arabarusha Butera Urya mwana wa Nturo Hinda Mama “" +inyamibwa_data "Ubu buhanga bwe, bwatumye Ubwami bw’ububiligi bufata umwanzuro wo ku mushyira ku noti yakoreshwaga mu kongo mbiligi ndetse na Ruanda-Urundi." +inyamibwa_data "Ikindi nanone, uyu mutware agaragara muri filimi yitwa “ Les mines du roi Salomon “ igaragaramo abandi batware nka Mwikarago Vincent (uyu yatwaye I Mushishiro), Igikomangoma Baziga mwene Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro, Benempiga claver (Umubyeyi wa Padiri Byusa Eustache), Umucamanza Iyarwemwa Francisco , Igikomangoma Gahondogo umuhungu wa Nzirabatinya mwene Nyamashara wa " +inyamibwa_data "Amwe mu mashusho agize iyi filimi, aherekanwa u Rwanda bayakiniye I Rusatira mu kwezi kwa Mutarama kugeza Gashyantare muw’i 1950, nuko isohoka kwezi k’Ugushyingo muri uwo mwaka." +inyamibwa_data "Iyi filimi irimo amashusho Umutware Butera bwa Nturo ahamiriza neza cyane binogeye amaso, benshi mu rubyiruko rw’ubu bakunze kwifashisha ngo bavome ubuhanga bwe." +inyamibwa_data " Umutware Butera ni Umuvandimwe w’abatware bane bamenyekanye cyane ari bo : Umutware Bwanakweli Prosper (washinze ishyaka RADER), Umutware Nkuranga Oswald, Umutware Nkusi Alphonse, Augustin Muhikira ndetse n’Umutware Higiro Themistocles. " +inyamibwa_data "Akaba mwene-se w’umutware Kamuzinzi Godefroid wamenyekanye cyane nka Rutemangusho, Intare y’Akanwa ndetse akaba mubyara w’abami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa, hiyongeraho Lazare Ndazaro " +inyamibwa_data "Ikindi nanone, akaba umwishywa w’umutware w’ikirangirire Rwubusisi Joseph, Kampayana (Sogokuru w’umukuru w’Inganji y’u Rwanda Paul KAGAME) ndetse n’abandi batware bo mu muryango mugari w’Abakagara." +inyamibwa_data "Hifashishijwe: – Prosper Bwanakweli, Dantes SINGIZA" +inyamibwa_data Ikiganiro na Rumata Joel (Umwuzukuru w’intore Gakuba Rutishingwa +inyamibwa_data Inyandiko ndetse n’ikiganiro kuri Facebook (Imfura Loic +inyamibwa_data "Umutware Nyantabana umuhungu wa Kabare, akaba yaravutse mu mpera z’ikinyejana cya cumi n’icyenda ." +inyamibwa_data "Uyu Rwakagara ni umugabo wahamije imyato mu Rwanda, akaba mwene Gaga rya Mutazintare, akaba ari uwo mu muryango mugari w’Abega bo mu nzu y’Abagaga." +inyamibwa_data "Ni umwe mu Bega babayeho neza, bagira n’ibikorwa bikomeye mu Rwanda, maze agira n’amavugwa y’ikirenga, akomora ku kuba yarabyaye abana benshi kandi bakaba ibihangange ku ngoma z’abami b’u Rwanda nka Rwabugiri, Rutalindwa, Musinga, Rudahigwa na Ndahindurwa." +inyamibwa_data "Rwakagara yabayeho ku ngoma ya Gahindiro, iya Rwogera n’iya Rwabugiri, amateka akaba agaragaza ko ibisigisigi by’abo mu muryango we bikiri no mu buyobozi bwo mu Rwanda rwa vuba aha ubwo aya mateka yandikwaga." +inyamibwa_data "Umuryango we wagize ibigwi byinshi no mu mateka ya vuba aha, cyane mu guhangana n’Abakoloni b’Ababiligi no mu ibohorwa ry’u Rwanda." +inyamibwa_data "Rwakagara yabaye Umugaba w’Ingabo z’imitwe ibiri y’Uruyange n’Ingeyo, yombi yo ku ngoma ya Yuhi Gahindiro. +inyamibwa_data Yanabaye Umugaba w’Ingabo w’imitwe y’Ingeyo, Abasoni n’Inkotanyi ku ngoma ya Kigeli Rwabugiri." +inyamibwa_data "Burya nta mugayo n’ubundi “Amavugwa agira aho avuka n’aho avomwa.’’ Rwakagara yari musaza wa Nyiramavugo Nyiramongi wari umugore wa Gahindiro, aza no kuba Umugabekazi w’umuhungu we Mutara Rwogera. +inyamibwa_data Ni ukuvuga ko yari muramu w’Umwami Yuhi Gahindiro, akaba nyirarume w’Umwami Mutara Rwogera." +inyamibwa_data "Abakagara bakaba baragaragiye inganji karinga aho bamwe babaye ibibanda, abatware batwaye imisozi itandukanye i Rwanda ndetse bakaba mu mutwe w’ingabo z’ingangurarugo." +inyamibwa_data "Mu bihe by’ingoma ya Kigeli Rwabugiri, benshi mu bahungu ba Rwakagara, bari abagaba b’imitwe y’ingabo itandukanye yafashije Rwabugiri koromya amahanga no kuyagusha ruhabo." +inyamibwa_data Bamwe muri bo twavuga nka: +inyamibwa_data 1. +inyamibwa_data Nyamushanja watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Uruyange +inyamibwa_data 2. +inyamibwa_data Kabare watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Indinda +inyamibwa_data 3. +inyamibwa_data Ruhinankiko watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Abadaraza +inyamibwa_data 4. +inyamibwa_data Giharamagara watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Abasozi n’ Inkotanyi afatanyije na se Rwakagara +inyamibwa_data 5. +inyamibwa_data Cyigenza watwaraga Umutwe w’Ingabo z’i Nyantango +inyamibwa_data Umutware Nyantabana avukana n’umutware Rwabutogo watwaye u Buganza bwa Ruguru. +inyamibwa_data "Amaze kugira imyaka y’ubukure, yarongoye Nyirakigwene Dancille Umukobwa wa Mpabuka mwene Ntembe ya Rutinywa rwa Sengenge wa Gahaya ka Segisengo cya Nzuki za Mutara I Semugeshi." +inyamibwa_data Aba bombi babyaranye umwana w’umuhungu bamwita Bangambiki. +inyamibwa_data "Umutware Nyantabana yatwaye i Mbuye mu Nduga (yaje kuba Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga) yitabye Imana akiri muto mu myaka kuko yitahiye afite imyaka 22 gusa." +inyamibwa_data "Nk’uko byari bisanzwe muri kiriya gihe iyo umutware yapfaga, byabaga ngombwa ko azungurwa n’umuhungu we mukuru." +inyamibwa_data Ku mutware Nyantabana byabaye ngombwa ko azungurwa n’umugore we Nyirakigwene kuko Bangambiki yari akiri muto. +inyamibwa_data "" +inyamibwa_data "" +inyamibwa_data "Yavutse ku ngoma y’Umwami Mutara II Rwogera, abyiruka ku ngoma y’ingoma Kigeli V Rwabugiri." +inyamibwa_data "Umutware Albert Mpiga, ni mwene Sharamanzi, akaba yaratwaye i Migongo mu Gisaka cy’Abazirankende." +inyamibwa_data "Gisaka y’abazirankende yari igizwe n’impugu eshatu ari zo Migongo y’I Burasirazuba(Komini Rukira na Rusumo ho muri Kibungo)," +inyamibwa_data "Ubu ni mu Karere ka Kirehe ; Gihunya rwagati(Komini Kigarama, Kabarondo na Birenga ho muri Kibungo) ubu ni mu Karere ka Kayonza n’igice cy’Akarere ka Ngoma ; Mirenge y’i Burengerazuba(Komini Sake na Mugesera ho muri Kibungo), ubu ni mu Karere ka Ngoma." +inyamibwa_data "Unyuze ku muzi wa Se, Umutware Albert Mpiga akomoka mu muryango mugari w’Abajembe mu bwoko bw’Abashambo." +inyamibwa_data "Abashambo bakomoka kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sarugabo, barazwe igihugu cya Ndorwa, ingoma-ngabe yabo ikitwa Murorwa." +inyamibwa_data Se w’umutware Albert Mpiga ni mwene Jembe rya Mushongore wa Nyagacuzi ka Gahaya ka Murari. +inyamibwa_data "Uyu Gahaya akaba Umwami wa nyuma w’ingoma ya Ndorwa y’Abashambo, uyu akaba yaratanze Akaba ari nawe waguye ku rugamba ubwo umwami w’u Rwanda rwa Gasabo Cyirima II Rujugira yoherezaga umuhungu we w’Igikomangoma waje kwima ingoma nka Kigeli Ndabarasa gutera Ndorwa. +inyamibwa_data Umutware Albert Mpiga yavutse mu mwaka w’i 1853 mbere y’uko u Rwanda rwa Gasabo rwigarurira i Gisaka, yabyirutse Se umubyara ari umutware w’umusigire (Chef par Interim) wa Migongo mu mwaka w’i 1875 ubwo Umwami Kigeli IV Rwabugiri yigaruriraga i Gisaka akacyomeka ku Rwanda." +inyamibwa_data "Kubera ubushishozi n’ubushobozi bw’umutware Mpiga, yahawe inshingano zo gutwara i Migongo muw’i 1916 nk’umutware w’umusigire n’uko 1931 aba umutware mu buryo busesuye kugeza asimbuwe n’umuhungu we Antoinne Kanyangira mu w’i 1947." +inyamibwa_data "Mu w’i 1959, ubwo mu Rwanda habaga imyivurumbagatanyo Abatutsi benshi bakameneshwa, Umutware Mpiga yahungiye mu gihugu cy’u Buganda. +inyamibwa_data Mu buhungiro, yabayeho ubuzima butoroshye, mu mwaka 1964 ku myaka 111 ataha mu inkuba kwa Shyerezo." +inyamibwa_data Umutware Muterahejuru Deogratias ni umuhungu w’umutware Ruzige. +inyamibwa_data "Unyuze ku muzi wa Se, Muterahejuru akomoka mu muryango mugari w’Abagunga." +inyamibwa_data "Abagunga bafite inkomoko kwa Mugunga wa Ndoba, Se w’uyu mutware ni mwene Kavutse ka Byabagabo bya Ruyenzi rwa Mutaga wa Rutamu rwa Nyiramakende ya Mugunga wa Kibogo cya Ndahiro II Cyamatare,Umwami w’u Rwanda." +inyamibwa_data "Umutware Muterahejuru Deogratias ni Umukwe w’Umwami Yuhi V Musinga, akaba muramu w’Abami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa ndetse n’Igikomangoma akaba ndetse Umutware Rwigemera Etienne, n’ibindi bikomangoma." +inyamibwa_data "Uyu mutware yashakanye n’igikomangoma Musheshambugu Gertrude, Umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga yabyaranye na Kanyange." +inyamibwa_data Aba bombi babyaranye umwana w’umukobwa bamwita Mukabagorora Gaudence. +inyamibwa_data "Tariki 17 Kamena 1940, yahawe gutwara i Nyantango asimbuye Umutware Projet Fundi w’Umwakagara." +inyamibwa_data Icyivugo cye yagiraga ati: ” Ndi Semwaga mu binani by’Inshongore inshogozabahizi “ +inyamibwa_data "Umutware RWIGEMERA Gerard ni mwene Igikomangoma ndetse Umutware RWIGEMERA Etienne na KANTARAMA Eulalie, Akaba imfura mu bana bibarutse." +inyamibwa_data "Yavutse mu w’i 1932, Umwaka umwe nyuma yaho Ababiligi birukanye Umwami Yuhi V Musinga ku ntebe y’Ubwami bamuciriye i Shangi mu kinyaga." +inyamibwa_data "Unyuze ku muzi wa Se, Umutware Rwigemera akomoka mu muryango mugari w’Abahindiro, ni ukuvuga abakomoka ku Mwami Yuhi IV Gahindiro." +inyamibwa_data Nyina umubyara akaba Umwega wo mu muryango mugari w’Abahenda. +inyamibwa_data Umutware Rwigemera Gerard ni musaza w’umuhanzikazi w’umunyabigwi ndetse igikomangoma Uwera Rwigemera Florida. +inyamibwa_data Kandi akaba umuhungu w’Abami Nyir’icyubahiro Umwami Mutara III RUDAHIGWA ndetse na Nyir’icyubahiro Umwami Kigeli V NDAHINDURWA. +inyamibwa_data "Akaba umwuzukuru w’umwami w’u Rwanda Yuhi V MUSINGA ndetse na NYIRAKABUGA Therese, bikamugira umwuzukuruza w’Umwami Kigeli IV RWABUGIRI n’Umugabekazi Nyirayuhi V KANJOGERA." +inyamibwa_data Umutware RWIGEMERA Gerard yabaye igisonga cy’umutware atwara i Karama mu w’i 1957 kugeza 1959. +inyamibwa_data "Muri Gashyantare 1960, yahawe kuyobora u Rukiga abigororewe na Se umubyara ( Igikomangoma RWIGEMERA Etienne) kugeza mu w’i 1961." +inyamibwa_data "Nyuma y’aho u Rwanda rubonye ubwigenge mu w’i 1962, Umutware Rwigemera yagiye kuba hanze y’igihugu, aho yabaye mu bihugu bitandukanye nk’u Burundi, Kenya ndetse na Norvege." +inyamibwa_data "Tariki 18 Mutarama 2019, Ku myaka 87, Umutware Rwigemera Gerard yatashye mu inkuba kwa Gasani na Shyerezo" +inyamibwa_data "" +inyamibwa_data "Umutware Francois RWABUTOGO yavutse muw’i 1907, ni mwene KABARE akamubera ubuheta." +inyamibwa_data "Se umubyarara akomoka kuri Rwakagara, wakahamije imyato i Rwanda akaba igihangange ahagana mu kinyejana cya cumi n’umunani." +inyamibwa_data "Abamukomokaho bose babita Abakagara, bakaba baragaragiye inganji karinga aho bamwe babaye ibibanda, abatware bayoboye imisozi itandukanye y’i Rwanda ndetse n’umutwe w’ingabo z’ingangurarugo." +inyamibwa_data "Rwabutogo yize mu ishuri ry’abana b’abatware ry’i Nyanza,benshi bamuziho kuba yari umuhanga cyane,agakunda kwiga cyane kandi akanakunda gukora imyitozo ngororamubiri." +inyamibwa_data "Umwami Musinga yamugize umutware w’u Buganza agirwa n’ umutware w���Uruyange, ingabo zaremwe na Rugaju rwa Mutimbo ku ngoma y’umwami Yuhi IV Gahindiro." +inyamibwa_data "Ni we wa mbere wabatijwe mu bakomoka mu Bega, abatirizwa rimwe n’Umutware watwaraga mu mvejuru witwaga Semutwa wa Cyitatire cya Rwabugiri nawe wabaye uwa mbere mu babatijwe b’Abanyiginya." +inyamibwa_data "Amaze kubatizwa no gukura, Umutware Rwabutogo yigishirizaga gatigisimu rwihishwa iwe. +inyamibwa_data Mu bo yigishije harimo abana b’umwami Yuhi V Musinga barimo Igikomangoma Rudahigwa n’Igikomangoma Rwigemera." +inyamibwa_data Rwabutogo ari mu bagize uruhare rukomeye mu buzima bw’umwami Mutara III Rudahigwa cyane igihe Rudahigwa na nyina Kankazi babaga ku Rwesero babayeho mu buzima butari bwiza. +inyamibwa_data Rwabutogo icyo gihe yegereye umwami Musinga amusaba kumwemerera kugaba inka yari yaramuhaye maze Umwami Musinga arabimwemera. +inyamibwa_data Ubwo Rwabutogo yahise agabira Rudahigwa inka 80 bityo we na nyina Kankazi bongera kubona amata. +inyamibwa_data Kuva icyo gihe Rudahigwa yirahiraga Rwabutogo agira ati “Yampaye inka Rwabutogo!” . +inyamibwa_data Umutware Rwabutogo yabaye nk’umubyeyi n’umujyanama mukuru w’umwami Rudahigwa. +inyamibwa_data "Nyuma y’aho ababiligi bafatiye icyemezo cyo gukura Umwami Musinga ku ngoma bakamusimbuza umwana we, bivugwa y’uko Kayondo, Rwabutogo na Rwubusisi ari bo batware bakuru bagishijwe inama maze bose uko ari batatu ngo bahitamo Rudahigwa washakwaga cyane n’abapadiri, mu gihe Rwigemera we yashakwaga n’abakoloni bari barakoranye nawe kuva kera ari umunyamabanga wabo." +inyamibwa_data "Rwabutogo na Rwubusisi ni nabo kandi baherekeje Rudahigwa amaze kwima ingoma, ubwo yasangaga se i Kamembe kugira ngo amuhe umugisha w’imitsindo y’Imana y’i Rwanda." +inyamibwa_data "Rwabutogo yabaye nk’umubyeyi n’umujyanama mukuru wa Rudahigwa. +inyamibwa_data Rudahigwa ngo yagiye gusura Rwabutogo iwe mu Buganza. +inyamibwa_data Yageze kwa Rwabutogo asanga ngo yagiye gusenga. +inyamibwa_data Yamutumyeho incuro eshatu amumenyesha ko amutegereje. +inyamibwa_data Ku ncuro ya gatatu nibwo Rwabutogo yaje, abwira umwami ko atabashije kuza mbere kubera ko ngo yari ari gusenga Umwami w’isi yose. +inyamibwa_data Mu kiganiro bagiranye Rwabutogo yagiriye Rudahigwa inama yo gutura u Rwanda Kristu umwami. +inyamibwa_data Iyo nama ya Rwabutogo Rudahigwa yarayizirikanye, kuko yaje kubikora mu mwaka wakurikiye itahuka kwa Rurema rya Rwabutogo" +inyamibwa_data "Rwabutogo niwe wagiriye Umwami Mutara III Rudahigwa inama yo gutura u Rwanda Kristu umwami. +inyamibwa_data Iyo nama ya Rwabutogo,Rudahigwa yarayizirikanye kuko yaje nyuma kubikora mu kwezi k’ Ukwakira mu mwaka w’1946" +inyamibwa_data Rwabutogo yagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya kiliziya y’ Rwamagana Ubwo yabwiye ingabo ze n’abaturage ngo bamufashe kuyubaka gusa barabyanga ngo ntibashobora kwikorera amabuye cyangwa amatafari no kwisiga ibyondo n’imikungugu. +inyamibwa_data "Rwabutogo abyumvise yafashe ingata ashyira ku masunzu ye ku mutwe yikorera amatafari,abari babisuzuguye bagira isoni babona ko ishyano riguye maze barakenyera batunda amabuye n’amatafari kugeza inyubako ya kiliziya yuzuye." +inyamibwa_data "Rwabutogo azwi kandi kuba yaraherezaga mu Misa y’iminsi Mikuru nka Noheli, Pasika n’umunsi w’Isakaramentu." +inyamibwa_data "Mu buhereza bwe yayoboraga abatwara amatara mu gihe cya . +inyamibwa_data Yabaga ari Cérémoniaire, agafatanya n’ibisonga bye byarimo uwitwa Ruhorahoza Gérard wari Sous shefu w’i Nyarusange,Rugumire Antoine wari sous shefu wa Nyarubuye ndetse na Mutsinzi Michel wari sous shefu wa Nkomangwa." +inyamibwa_data "Nk’uko Musenyeti Antoine Kambanda abigarukaho, bivugwa ko ahagana muw’i 1938, Umutware Francois RWABUTOGO kandi yanditse igitabo ku Isakaramentu ry’ugushyingirwa kitwa Ugushyingirwa Gutagatifu,gikubiyemo Inama zerekeye abasore n’abakobwa bashaka guhabwa Isakaramentu ry’Ugushyingirwa." +inyamibwa_data Rwabutogo yari umutware wakunzwe cyane n’abaturage kuko yanze gukoresha ikiboko ngo abaturage be bahinge.ibi byarakaje abakoloni binamuviramo kunyagwa inka ze nyinshi kubera ko yabasuzuguye gusa aremera arazihara ibi byatumye akundwa anubahwa cyane na rubanda rugufi +inyamibwa_data "Mu rwego rwo kumushimira uruhare rw’indashyikirwa yagaragaje mu kurwanira ishyaka Kiliziya, Papa Piyo wa XII yamushyize mu rugaga rw’abalayiki b’imena baba baragize uruhare muri Kiliziya mu kuyirwanira ishyaka, mu kuyirengera no mu bindi bikorwa by’indashyikirwa mu bihugu byabo, urwo rugaga rwitwa: +inyamibwa_data « Chevalier de l’Ordre Pontifical de Saint Sylvestre »." +inyamibwa_data Yahawe Umudari w’ishimwe waherekejwe no kumushyira muri urwo rwego awambikwa ku mugaragaro ku itariki ya 30 Kamena 1940 i Rwamagana ari ku Cyumweru. +inyamibwa_data "Umutware Rwabutogo yashakanye n’igikomangoma MUKAMAZIMPAKA Scholastique, umukobwa w’umutware KAVUMVURI ka Rwalinda rwa Rubega mwene Yuhi IV GAHINDIRO." +inyamibwa_data Aba bombi babyaranye abana 18 harimo Odette RWABUTOGO (Umuhererezi ndetse ukiriho) n’umutware Umutware HITIYISE Pierre watwaye u Buganza bw���epfo kuva 1945 kugeza 1954. +inyamibwa_data Umutware Rwabutogo yitabye Imana mu kwezi kw’ukuboza mu 1945. +inyamibwa_data Paruwasi Gatulika ya Rwamagana yashyizeho umunsi wo kumwibuka tariki ya 26 Ukuboza buri mwaka +inyamibwa_data "" +inyamibwa_data Hifashishijwe: +inyamibwa_data "-Genealogies de la Noblesse , Leon Delmas 1950" +inyamibwa_data "-L’histoire du Rwanda sous la colonisation, Bernadin MUZUNGU" +inyamibwa_data "–Catholic Church hails the late Chief Rwabutogo as Rwamagana parish turns 100, Jean de Dieu NSABIMANA Newstimes" +inyamibwa_data Umutware Butera Frederic ni mwene bwa Nturo watwaye i Kabagali muri Nyanza n’Umutarekazi Angeline Kampororo. +inyamibwa_data "Unyuze ku muzi wa Se, akomoka mu muryango mugari w’Abanana, naho nyina umubyara akomoka kuri Cyigenza cya Rwakagara." +inyamibwa_data Abanana bakomoka kuri Munana wa Gihana cya Cyilima II Rujugira. +inyamibwa_data Umuryango w’Abanana wakomotsemo ibihangange byagiye bigaragira ingoma. +inyamibwa_data Se umubyara ni mwene Nyirimigabo ya Marara ya Munana wa Gihana Nyamihana cya Cyilima II Rujugira. +inyamibwa_data Uyu Gihana Nyamihana ni umwana w’imfura w’Umwami Cyilima Rujugira ndetse akaba Umutabazi w’umucengeri watabariye mu gihugu cy’i Burundi. +inyamibwa_data Umutware Butera Frederic mu mabyiruka ye yabaye intore mu itorero ryitwaga “ Intaganza “ ry’i Kabagali aho Se Umutware Nturo yatwaraga. +inyamibwa_data "Amaze kuba mukuru bihagije, yatwaye i Mukingo ya Nyanza y’i Nduga." +inyamibwa_data "Umutware Butera yatwaraga itorero “ Indashyikirwa “ ryabarizwagamo intore z’ikirenga nka Sayinzoga Gallican (Uyu akaba sekuru w’intore Yvan Burabyo uzwi nka Yvan Buravan) , Sentore Athanase, Munyezamu Inkumburwa,Mudakikwa wa Rwatangabo (uyu akaba sekuru w’Intore Ngarukiye Daniel), Safari wari uzwi nka Rutem’ikirere na Gakuba Rutishingwa (Uyu akaba sekuru w’intore Rumata Joel uzwi nka Ruti Joel)." +inyamibwa_data Izi ntore z’ikirenga zigarukwaho mu nkuru y’abahungu bagiye gutaramira abashyitsi bitabiriye ibirori byo ku murika ikirango cyitwa Atomium mu cyiswe Expo 58 cyangwa se Exposition Universelle de 1958. +inyamibwa_data "Tariki 21, werurwe 1958 nibwo Umwami Mutara III UDAHIGWA yatumijeho muramu we ndetse akaba Umutware Deogratias Bijwara ngo hatangire imyiteguro y’iryo murika." +inyamibwa_data "Expo 58 yatangiye tariki 17, mata uw’i 1958 kugeza 19, Ukuboza muri uwo mwaka ndetse yitabirirwa n’ibihugu 44 mu byo ku migabane itadukanye y’isi." +inyamibwa_data "Intore z’i Rwanda zahaserutse neza zihagarariwe na Butera bwa Nturo, n’uko Inkuru y’abahungu ivuka ityo." +inyamibwa_data "Butera yari intore y’igihangange dore ko benshi mu ndashyikirwa zamwirahiraga, by’akarusho Intore y’Ikirenga Sentore Athanase wa Munzenze waje kwita izina Umwana we w’Umuhungu Butera Alphonse benshi muzi nka Massamba Intore." +inyamibwa_data "Umutware Butera niwe umunyabigwi Cecile Kayirebwa yaririmbye mu indirimbo “Tarihinda “, amusingiza agira ati: “Arabarusha Butera Urya mwana wa Nturo Hinda Mama “" +inyamibwa_data "Ubu buhanga bwe, bwatumye Ubwami bw’ububiligi bufata umwanzuro wo ku mushyira ku noti yakoreshwaga mu kongo mbiligi ndetse na Ruanda-Urundi." +inyamibwa_data "Ikindi nanone, uyu mutware agaragara muri filimi yitwa “ Les mines du roi Salomon “ igaragaramo abandi batware nka Mwikarago Vincent (uyu yatwaye I Mushishiro), Igikomangoma Baziga mwene Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro, Benempiga claver (Umubyeyi wa Padiri Byusa Eustache), Umucamanza Iyarwemwa Francisco , Igikomangoma Gahondogo umuhungu wa Nzirabatinya mwene Nyamashara wa " +inyamibwa_data "Amwe mu mashusho agize iyi filimi, aherekanwa u Rwanda bayakiniye I Rusatira mu kwezi kwa Mutarama kugeza Gashyantare muw’i 1950, nuko isohoka kwezi k’Ugushyingo muri uwo mwaka." +inyamibwa_data "Iyi filimi irimo amashusho Umutware Butera bwa Nturo ahamiriza neza cyane binogeye amaso, benshi mu rubyiruko rw’ubu bakunze kwifashisha ngo bavome ubuhanga bwe." +inyamibwa_data " Umutware Butera ni Umuvandimwe w’abatware bane bamenyekanye cyane ari bo : Umutware Bwanakweli Prosper (washinze ishyaka RADER), Umutware Nkuranga Oswald, Umutware Nkusi Alphonse, Augustin Muhikira ndetse n’Umutware Higiro Themistocles. " +inyamibwa_data "Akaba mwene-se w’umutware Kamuzinzi Godefroid wamenyekanye cyane nka Rutemangusho, Intare y’Akanwa ndetse akaba mubyara w’abami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa, hiyongeraho Lazare Ndazaro " +inyamibwa_data "Ikindi nanone, akaba umwishywa w’umutware w’ikirangirire Rwubusisi Joseph, Kampayana (Sogokuru w’umukuru w’Inganji y’u Rwanda Paul KAGAME) ndetse n’abandi batware bo mu muryango mugari w’Abakagara." +inyamibwa_data "Hifashishijwe: – Prosper Bwanakweli, Dantes SINGIZA" +inyamibwa_data Ikiganiro na Rumata Joel (Umwuzukuru w’intore Gakuba Rutishingwa +inyamibwa_data Inyandiko ndetse n’ikiganiro kuri Facebook (Imfura Loic +inyamibwa_data "Umuhungu wabyirukiye i Nyamirambo, Impirimbanyi ya Hip Hop mu Rwanda, Ibiyaga bigari ndetse na Afurika yose." +inyamibwa_data "Uyu ntawundi ni Nsabimana Jean Bernard waje guhindura amazina akitwa Nsabimana Abdul Aziz wari ufite akabyiririro ka DJ Berry cyangwa se Big Brother. +inyamibwa_data Yamenyekanye kubera gukorera ibitangazamakuru nka Radio Rwanda ndetse na Capital FM i Kampala mu gihugu cya Uganda." +inyamibwa_data "Yabaye DJ mu tubyiriro nka Cosmos na Kigali Night i Nyamirambo mu mpera ya za 80 , kubera gucuranga indirimbo za Hip Hop byamuviriyemo kudafatwa neza na Leta y’icyo gihe kubera kwishisha abavuga urwongereza ” Les Anglophones”" +inyamibwa_data "Byatumye Dj Berry ahungira mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Congo, nyuma yaho ajya kuba mu budage, aho yaje gutyaza ubumenyi ku bwo yari asanzwe afite ibintu bigera ku rwego rwisumbuye." +inyamibwa_data "Mu mwaka wa 1990, DJ Berry yagarutse ku mugabane wa Afurika ajya gutura mu mujyi wa Kampala aho yakoraga mu b kabyiniro kitwa Tropicana 110, ndetse aba umu DJ wa mbere watangiranye na Capital FM yavugiraga ku muyoboro wa 91.3." +inyamibwa_data "Nyuma y’imyaka ibiri uyu muhanzi yaje guhura n’ibyago yandura agakoko gatera SIDA (HIV/AIDS), muri uwo mwaka wa 1992 nibwo yanze guheranwa n’agahinda akora indirimbo yitwa ” Hey You” ikangurira abantu kwirinda aka gakoko kari kamugeze aharindimuka." +inyamibwa_data "Nyiramavugo III Kankazi, ni mwene Mbanzabigwi bya Rwakagara na Nyiranteko, akaba Umwega w’Umwakagara." +inyamibwa_data "Se umubyara Mbanzabigwi akomoka kuri Rwakagara, ukomokaho ibihangange bizwi mu mateka y’u Rwanda nk’Abega b’Abakagara." +inyamibwa_data "Nyina Umubyara Nyiranteko, ni Umukobwa wa Nzagura bakaba bafite inkomoko mu Bashambo." +inyamibwa_data "Unyuze ku muzi wa se, Kankazi akomoka mu muryango w’Abega b’Abakagara, mu yandi magambo ni ukuvuga abakomoka kuri Rwakagara, se wa Mbanzabigwi." +inyamibwa_data "Mu mpera z’ikinyejana cya 19 no mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, umuryango w’Abakagara, nta gushidikanya, ni wo wari muryango ukomeye cyane mu Rwanda." +inyamibwa_data "Muri icyo gihe bari abantu bari bafite amaboko y’igihugu mu biganza byabo: Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera ni umukobwa wa Rwakagara, abatware Kabare na Ruhinankiko bagaragiye bo ubwami mu gihe Umwami Musinga yari muto, ni abavandimwe ba Kanjogera, umwami Yuhi V Musinga ubwe ni umwuzukuru wa Rwakagara, akaba mubyara, wa Kankazi." +inyamibwa_data "Abavandimwe ba Kankazi ni: Kayondo (nyuma yaje kuba umutware ukomeye w’u Rwanda), Munyakigeli, Kabanyana, Mukankanza na Mukanyonga." +inyamibwa_data "Amaze kuba ingimbi, Kankazi ahabwa mubyara we, Umwami Yuhi V Musinga, nk’umugore." +inyamibwa_data "Muri Werurwe 1911, yibarutse umuhungu wabo, Rudahigwa, umwana we w’ikinege. +inyamibwa_data Kankazi na Rudahigwa noneho baba i Rwesero, muri Nyanza, ahateganye n’umusozi wa Mwima ahari ingoro y’ibwami ya Musinga." +inyamibwa_data "Muri Gashyantare 1923, Umwami Yuhi V Musinga yanze abagore be bose bo mu muryango w’Abega b’Abakagara." +inyamibwa_data "Kankazi nk’umwe mu bagore be bakomoka mu muryango mugari w’Abakagara , yavuye i Rwesero, muri Nyanza, maze yerekeza i Busanza, arinzwe na musaza we Kayondo. +inyamibwa_data Ugomba rero guha mushiki we ibyo akeneye kandi akita ku mwishywa we Rudahigwa uguma i Nyanza igihe gito." +inyamibwa_data "Nyuma yo kutumvikana hagati ya Rudahigwa na Kayondo, nyuma y’aha Kayondo yahagaritse ibyo yageneraga Rudahigwa byaje gutuma ava i Nyanza." +inyamibwa_data Ibi byatumye Kankazi na Rudahigwa bajya gutura by’agateganyo mu burasirazuba bw’u Rwanda. +inyamibwa_data Noneho basubira i Nyanza igihe Rudahigwa abaye umunyamabanga wa se. +inyamibwa_data "Muri Nyakanga 1929, Kankazi yakurikiranye umuhungu we yerekeza mu Rwanda rwagati igihe yagirwaga Umutware wo mu ma Marangara." +inyamibwa_data "Tariki 12 Ugushyingo 1931, Umwami Yuhi Musinga yaciwe ku bwami n’ubuyobozi bw’ababiligi biteganijwe maze asimburwa, nyuma y’iminsi ine, n’umuhungu we Rudahigwa. +inyamibwa_data Yaje kwimikwa ku izina rya cyami rya Mutara III." +inyamibwa_data Hubahirijwe ubwiru rw’u Rwanda Kankazi yimitswe nk’umugabekazi ku izina rya Nyiramavugo III. +inyamibwa_data "Nyuma y’itegeko ry’ubuyobozi bw’Ababiligi, Umugabekazi Nyiramavugo III Kankazi yimukiye i Shyogwe, ku birometero birenga 50 uvuye i Nyanza aho umuhungu we, Umwami Mutara III Rudahigwa yari atuye." +inyamibwa_data "Ibi rero byakozwe n’abayobozi b’Ababiligi kugira ngo Kankazi atandukane n’umuhungu we, bityo birinde gusubiramo uburambe ku ngoma yabanjirije igihe Umwami Yuhi V Musinga yari ayobowe na nyina, Nyirayuhi V Kanjogera." +inyamibwa_data "Mu mwaka w’i 1933, ubuyobozi bw’Ububiligi bwarangije kubaka Ingoro ya cyami ya Shyogwe yubatswe mu matafari n’ amabati." +inyamibwa_data Umugabekazi Nyiramavugo Kankazi yimukiyeyo ako kanya. +inyamibwa_data Aturayo hamwe n’umuvandimwe we muto Immaculée Kabanyana hamwe n’abakozi babo. +inyamibwa_data "Uko myaka yashize, yari afite iwe imbuga nini ahatorezwaga abana imikino ndetse n’imbyino gakondo. +inyamibwa_data Kubabazwa cyane no kutamenya byimazeyo ubuyobozi bw’ububiligi, Nyiramavugo Kankazi yagize uruhare runini ku muhungu we. +inyamibwa_data Amugira inama abigiranye ubushishozi ku miyoborere y’igihugu. +inyamibwa_data Mu mwaka w’i 1941, aho yamufashije guhitamo umugore we mushya mu bakobwa beza cyane." +inyamibwa_data "Ku ya 17 Ukwakira 1943, yarabatijwe, hamwe n’umuhungu we, i Kabgayi maze ahabwa izina rya Radegonde." +inyamibwa_data "Usibye gusangira igitekerezo cye ku micungire y’u Rwanda, Radegonde Nyiramavugo III Kankazi yitabira ibirori byose ndetse n’izindi ngendo mu mahanga. +inyamibwa_data Mu 1958, yaherekeje umuhungu we mu imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye i Buruseli." +inyamibwa_data "Ku ya 25 Nyakanga 1959, Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze mu buryo butunguranye i Bujumbura." +inyamibwa_data "Bukeye, Umugabekazi Nyiramavugo Kankazi yagiye mu murwa mukuru w’u Burundi gucyura umugogo w’umwami mu gihugu cye." +inyamibwa_data Amakuru y’urupfu rutunguranye rwa Mutara III yateje impagarara mu Rwanda. +inyamibwa_data Abanyarwanda benshi banze amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Ababiligi bavuga ko urushinge yatewe ari yo mbarutso y’itanga rye. +inyamibwa_data "Ku rundi ruhande, berekana ubuyobozi bw’Ababiligi n’ububasha bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda nk’abashishikarije cyangwa n’abanditsi b’iri suzuma." +inyamibwa_data "Mu bitekerezo rusange by’u Rwanda nko mu nzego za politiki zo mu gihugu, havuka ibintu bibiri byihuse bifitanye isano n’ibyifuzo bibiri bivuguruzanya: Abanyarwanda bamwe basaba ko hakorwa isuzuma ry’umugogo wa Mutara mu gihe abandi babona ko bidafite akamaro kandi bitesha agaciro." +inyamibwa_data "Umugabekazi, nyina w’umwami Kankazi yari agize itsinda rya kabiri; yanze yivuye inyuma ko bishoboka ko hasuzumwa umugogo wa Mutara. +inyamibwa_data Bishimangirwa muri iki cyemezo no kwangwa na benshi mu bagize Inama Nkuru y’igihugu." +inyamibwa_data "Ku ya 28 Nyakanga 1959, Mutara Rudahigwa yatabarijwe i Mwima hataramenyekana impamvu nyayo y’itanga rye." +inyamibwa_data "Murumuna we, igikomangoma Jean-Baptiste Ndahindurwa, yimye ingoma ku izina rya Kigeli V." +inyamibwa_data "Nyina, Bernadette Mukashema, yimitswe nk’umugabekazi mushya ku izina rya Mukakigeli V." +inyamibwa_data "Nyuma y’ibibazo byo mu Gushyingo 1959 hamwe n’ubwicanyi bwakurikiyeho bwakorewe Abatutsi, Abanyarwanda benshi, Abatutsi benshi, bahunze igihugu cyabo bahungira mu bihugu bituranye nka Tanzaniya, Uganda, Kongo (yaje kuba Zaire) n’Uburundi." +inyamibwa_data "Kubera gutinya ubuzima bwe, Radegonde Kankazi yagiye mu buhungiro mu mwaka w’i 1961, abanza gutura muri Kongo. +inyamibwa_data Nyuma yaho, yimukiye mu Burundi atura i Bujumbura aho yari atuye mu bihe byoroheje." +inyamibwa_data "Mu mwaka w’i 1973 yaje gutaha mu inkuba kwa Shyerezo, atongeye gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda." +inyamibwa_data "Marebe atembaho amaribori +inyamibwa_data Naramubonye agorora ikimero, +inyamibwa_data Akebutse andetse ndoye icyo kibibi +inyamibwa_data Cyamubimbuye mu buranga, +inyamibwa_data Kikamurangiza mu gituza, +inyamibwa_data Kikamutembera mu mukondo, +inyamibwa_data Numva inkongi indemyemo ikome, +inyamibwa_data Ikibatsi kimpama mu gihumbi +inyamibwa_data Umutima uturagaramo igitutu. +inyamibwa_data Nuko nterura ntazi iyo ndi +inyamibwa_data Nti : Iyaguhanze ni yo izi kurema +inyamibwa_data Ntiyaguciye umucuba na hato +inyamibwa_data Ntiyahaho undi." +inyamibwa_data "Ni igicumbi gicuna ituze, +inyamibwa_data Ni igicaniro cy’urukundo +inyamibwa_data Yarugukwiza ho rukakotsa +inyamibwa_data Ntunagakuke ngo urwikure, +inyamibwa_data Ukarwitegereza ngo urwikure. +inyamibwa_data Ukarwitegereza rugatwika, +inyamibwa_data Uko umuririmba ugashya ururimbi, +inyamibwa_data Ijuru rikimuka ukimurata." +inyamibwa_data "Uwavuga iby’urukundo +inyamibwa_data Yamara icyumweru +inyamibwa_data Atenze ho n’intango." +inyamibwa_data "Iyo aje agana uwo akunze, +inyamibwa_data Ntukura ibirenge, +inyamibwa_data Ushima mubiri ukeye +inyamibwa_data Ntushirwe kumureba." +inyamibwa_data "Ntangira kumurabukwa +inyamibwa_data Yaje akenyeye urwera, +inyamibwa_data Kandi ubwe ari urwego, +inyamibwa_data Nti : mureke iby’urwenya, +inyamibwa_data Nogeze urwererane, +inyamibwa_data Rwoga ijuru ry’u Rwanda." +inyamibwa_data "Impuha nizijure, +inyamibwa_data Nta mpaka bangisha +inyamibwa_data Impamvu ni ngo urebe!" +inyamibwa_data "Si ikabya ryo guhimba +inyamibwa_data Ni ihame ry’uwarebye +inyamibwa_data Akishirira agahinda." +inyamibwa_data "Nguwo rugore rwera, +inyamibwa_data Nguwo sata ibasumba, +inyamibwa_data Nguwo umwari w’ishya, +inyamibwa_data Nguwo uw’ishyoro ryaka." +inyamibwa_data "Ni ingeri y’amarere +inyamibwa_data Ntagira amariburira, +inyamibwa_data Nka bamwe bo mu gashungo +inyamibwa_data Bamazwe n’amashamba, +inyamibwa_data Bagumirwa n’ishaka +inyamibwa_data Isharankima zigatoha." +inyamibwa_data "Ntasa n’abacubutse +inyamibwa_data Bemeye ibyo gucudika +inyamibwa_data Mu ngeso zo gucumura." +inyamibwa_data "Ntasa n’abishunga +inyamibwa_data Bamazwe no gushinyika +inyamibwa_data Nta shinya bigirira." +inyamibwa_data "Ntasa n’aba none +inyamibwa_data Bamazwe n’indoto +inyamibwa_data Nta ndoro bigirira." +inyamibwa_data "Ntasa n’intabire +inyamibwa_data Zakuze zangirira. +inyamibwa_data Ni uruti rw’umutarati +inyamibwa_data Rwameze mu mutuzo +inyamibwa_data Rwuhirwa n’umutozo." +inyamibwa_data "Ni ishami ry’umushibuko +inyamibwa_data Ryera i Gashirabwoba +inyamibwa_data Ryatonnye indasigariza +inyamibwa_data Itoto rigwa umusubizo." +inyamibwa_data "Nta mpaka ntabira +inyamibwa_data Uwabona anyijana +inyamibwa_data Akangaya mu ijambo +inyamibwa_data Yambaza iby’imvaho +inyamibwa_data Navuga mvanguye +inyamibwa_data Ibindi akivirira." +inyamibwa_data "Nziturira i Rwanda +inyamibwa_data Aho amabega y’urwera +inyamibwa_data Atumbagiza umurimbo +inyamibwa_data Mu ijuru ry’umurere." +inyamibwa_data "Uwashinga ibyo yabonye +inyamibwa_data Ku mushibuka utishanya +inyamibwa_data Yasaza atabishoje." +inyamibwa_data "Ni indamutsa y’urukeye +inyamibwa_data Ibambura urukerereza." +inyamibwa_data "Ni ishako y’urwamo +inyamibwa_data Isuka impundu urwanaga." +inyamibwa_data "Ni ingoro y’urwererane +inyamibwa_data Ndora isigiye n’u Rwanda." +inyamibwa_data "Ni inyanja ibumbiriye, +inyamibwa_data Nta ngimbi iyigimba." +inyamibwa_data "Ni uruzi rw’igisaga +inyamibwa_data Ntiruhungirwa n’isuri." +inyamibwa_data "Ni ishyoro rizira impiza +inyamibwa_data Ryacuzwe n’impingane." +inyamibwa_data "Ni rushorezo rw’inyambo +inyamibwa_data Ni inyange izira icyasha." +inyamibwa_data "Ni umugutu w’uruhira +inyamibwa_data Uhimbaza inumbiri." +inyamibwa_data "Ni impundu z’umurangi +inyamibwa_data Zikiranya n’insengo +inyamibwa_data Zasobetse n’urugunda." +inyamibwa_data "Ni impinga izira impiza +inyamibwa_data Ni ijuru rihizuye +inyamibwa_data Asa n’impeshyi ihinduye." +inyamibwa_data "Ntakangwa n’ibihinda +inyamibwa_data Yabihariye abahabuwe +inyamibwa_data No guhaha ibyabahoza." +inyamibwa_data "Ni inanga izira inenge +inyamibwa_data Igacurangwa ho ineza +inyamibwa_data Mu nama z’urukundo." +inyamibwa_data "Ni impanzi y’urwego +inyamibwa_data Nta rwango agira mu nda." +inyamibwa_data "Ni urudodo nararurazwe +inyamibwa_data Ngo rurande ahaturitse +inyamibwa_data Igihe ndwana n’amatiku +inyamibwa_data Y’ibishaka kuntabika." +inyamibwa_data "Ni ishami ry’umutari +inyamibwa_data Ryameze ku mutaba +inyamibwa_data Rirakura riragara." +inyamibwa_data "Asa n’ingoma z’umugendo +inyamibwa_data Zikiranya urugera +inyamibwa_data Mu rugero rw’abasengo." +inyamibwa_data "Niba ari ku ruhimbi +inyamibwa_data Ntuhuge kumureba +inyamibwa_data Atonganya uwo mutozo +inyamibwa_data Uranga ishya mu batunzi." +inyamibwa_data "Niba ari mu murere +inyamibwa_data Umureke agumye aribore +inyamibwa_data Yizihirwe n’iraba, +inyamibwa_data Wogeze ururirimbo +inyamibwa_data Wenda urenze umunsi +inyamibwa_data Uzaba usukiwe mu rubu." +inyamibwa_data "Uwankiranura n’ibihinda, +inyamibwa_data Akampa umwanya wo kumuhimba, +inyamibwa_data Namuhera bugihumura, +inyamibwa_data Umunsi ukira nkimuhugiye ho." +inyamibwa_data "Naramubonye avuga umurimbo +inyamibwa_data Andabutswe atangira akaririmbo, +inyamibwa_data Nsanze ari ihogoza ndatuza +inyamibwa_data Nkomeza kumva umuhogo atunze. +inyamibwa_data Uko nakarangamiye ibyo byiza, +inyamibwa_data Nsuma wese mugwa mu byano, +inyamibwa_data Nsanze ari ijuru ry’umwezi +inyamibwa_data Nanjye mpimbira ho umwato +inyamibwa_data Ni ko kumwita umwangakurutwa. +inyamibwa_data Nsubiye mwita Marebe yera +inyamibwa_data Kandi atemba ho amaribori." +inyamibwa_data "Ni umutako w’urutanisha +inyamibwa_data Ni ubutijima bw’urukundo, +inyamibwa_data Ni urukenyerero rw’inkindi, +inyamibwa_data Nkunda inkesha ze z’umukwira." +inyamibwa_data "Ni uruhimbiro rw’abahanga +inyamibwa_data Niba uhutiye ho agashungo +inyamibwa_data Utazi inganzo irera amakombe +inyamibwa_data Ntumukandire ho utamwica. +inyamibwa_data Banza wirere ushyire kera, +inyamibwa_data Ukeshe mu mvugo unoze cyane." +inyamibwa_data "Niba akinje iyo mu gikari +inyamibwa_data Ntuhakandire utamukanga. +inyamibwa_data Umureke acunde ubusoro kera +inyamibwa_data Mu nda y’ibicuba by’Amagaju." +inyamibwa_data "Niba haruguru baguheje +inyamibwa_data Ni uko asukiranya ibisabo. +inyamibwa_data Utuze wumve uwo mususuruko +inyamibwa_data Ukesheje urugo umusesure. +inyamibwa_data Ntasa n’inshoberamahanga +inyamibwa_data Zimwe zitabuze kuba inshibwa +inyamibwa_data N’ubwo ari inshabizamudiho." +inyamibwa_data "Naramubonye nshira agahinda +inyamibwa_data Umutima utangira kuvumera +inyamibwa_data Ari urukundo ruwuvugisha. +inyamibwa_data Mbonye akabije kuba urugwiro +inyamibwa_data Igihe rihundagaye rirenze +inyamibwa_data Nanjye nigaba mu nganzo +inyamibwa_data Nkabya umugambi wo kumuhimba. +inyamibwa_data Maze muhera ku mutwe iheru +inyamibwa_data Ngira ngo ndengure ku birenge. +inyamibwa_data Umusatsi wose ni umusana, +inyamibwa_data Ni urugege ruzira ingingo +inyamibwa_data Ni urugeregere rw’uburanga, +inyamibwa_data Ni igisingizo cy’umudasumbwa." +inyamibwa_data "Agira uruhanga rw’uruhebuza, +inyamibwa_data Nturuhanga ngo urashye uhumbya +inyamibwa_data N’iyo uhungiwe n’amahindu +inyamibwa_data Ahubwo uremera akaguhonda." +inyamibwa_data "Ingohe ze ni irangamutuzo, +inyamibwa_data Ni uruterero rw’abatoya. +inyamibwa_data Amaso ni urubera rw’inkesha, +inyamibwa_data Kandi yuzuyemo ibinyonga +inyamibwa_data Akarusha ay’inyana urunyenyeri." +inyamibwa_data "Izuru ni imbuga y’urutonde, +inyamibwa_data Amatama yose itoto riragwa. +inyamibwa_data Inseko ikeye umusanganya +inyamibwa_data Ubonye ukwezi kubanduye. +inyamibwa_data Naho urusizi rw’umususuruko +inyamibwa_data Rusesuye imisaya yose." +inyamibwa_data "Amenyo ni inono izira inenge +inyamibwa_data Ni amasimbi y’urubugurizo, +inyamibwa_data Indoro ye ni uruhogozambyeyi, +inyamibwa_data Imvugo ye ni umurebe w’impundu, +inyamibwa_data Ingendo ni urugororangingo, +inyamibwa_data Indeshyo ni ijuru ry’umurere, +inyamibwa_data Umubiri wose ni ndebunyurwe." +inyamibwa_data "Amaboko yose ni imibanga +inyamibwa_data Agira ibizigira by’ubukombe, +inyamibwa_data Urutoki rwose ni urutunda +inyamibwa_data Naho igituza cy’umutabonda +inyamibwa_data Kiri mo urwogere rw’imitari." +inyamibwa_data "Imbavu ze ni imbandagihumbi, +inyamibwa_data Ni imitende itatse indinda. +inyamibwa_data Mu nda ni urutembanshyushyu +inyamibwa_data Ni umurere warezwe n’inka +inyamibwa_data Hose yitwa umwogabyano." +inyamibwa_data "Nahoze nkumbuye iby’urukundo, +inyamibwa_data Nsanze ari ikome ry’urwunge, +inyamibwa_data Nuko nitsa agatima mu nda." +inyamibwa_data "Inyange yariboye umusubizo +inyamibwa_data Mu rukenyero imbibi ziraka +inyamibwa_data Kandi ingondo zimugonyeye ho +inyamibwa_data Zamurangije mu ngingo." +inyamibwa_data "Asa n’akabande ko mu mpeshyi +inyamibwa_data Imbyeyi ishima igashira icyusa, +inyamibwa_data Asa n’amarembo ataha amariza, +inyamibwa_data Yakebye imongi ziramukwira +inyamibwa_data Imbugu zitemba mu rwambariro. +inyamibwa_data Shima umurerwa amaso ataruha. +inyamibwa_data Asa na kiberinka y’umukwira +inyamibwa_data Izuba ryinaze rijya mu gicu." +inyamibwa_data "Iyo wamubonye ukamuca iryera +inyamibwa_data Uramuririmba ukarenza amanywa. +inyamibwa_data Imbugu zitemba ibitugu byose +inyamibwa_data Zamuteye ishya mu gituza +inyamibwa_data Zigeze mu nda zirohoshya." +inyamibwa_data KARINGA ni igitabo cyanditswe na Musenyeri Alexis KAGAME kiza ku murikwa mu w’i igihumbi magana cyenda mirongo ine na gatatu (1943). +inyamibwa_data "Ni igitabo cyiza cyane cyanditse mu Runyarwanda (Ururimi nyarwanda), kivuga ku ngabe zaranze ingoma zabayeho i Rwanda yibanda cyane ku ingoma ngabe KARINGA." +inyamibwa_data "Basomyi, iki gitabo cyiswe INGANJI KARINGA, kije mu murongo wo kuva i muzi iby’Ingoma ngabe zaranze ubwami bw’igihugu cyacu ndetse n’amateka yaranze ubuzima bw’abagaragiye izi ngoma." +inyamibwa_data "Ingoma y’ingabe ni ukuvuga ingoma yerekana ubwami bw’igihugu. +inyamibwa_data iz’i Rwanda ni enye: Ingabe ihatse u Rwanda, ikagaragaza umwami yonyine ni Karinga." +inyamibwa_data "Ingabekazi yayo ikaba Cyim’Umugizi. +inyamibwa_data Ijambo Cyim’umugizi risobanura risobanura “Igihugu cyima Umwami ukigira, akakirema,akakibamo Nyamugira-ubutangwa”." +inyamibwa_data "Mbere y’uko habaho Karinga, Ingabe y’u Rwanda yitwaga RWOGA, yaremwe na GIHANGA NGOMIJANA, iza kunyagwa n’abanyabungo, igihe Umwami w’u Rwanda NDAHIRO II CYAMATARE yatanze i Rubi rw’i Nyundo." +inyamibwa_data "Muri iki gitabo, muzasangamo imibare izwi nkiy’ururimi rw’ikilatini ikurikiye izina ry’Umwami yerekana uko abami bitiranwa bagiye bakurikirana." +inyamibwa_data "Abami ndetse n’abapapa bo muri kiliziya gatolika bandikwaho bene iyo mibare, kuko mbere yo kwima baba barahoranye izina ryabo rya rubanda, bamara kwima rero bakagira irindi zina rishya, riba ryaragizwe n’abandi mbere ye." +inyamibwa_data Igitabo INGANJI KARINGA nicyo gifatwa nk’urufatiro cyangwa intango y’Amateka y’igihugu cy’u Rwanda. +inyamibwa_data "Kugira ngo Musenyeri Alegisi KAGAME ashobore kucyandika, byatewe n’uko Umwami MUTARA III RWUDAHIGWA yamuhaye uburenganzira bwo kuganira n’abiru bari bagaragiye ingoma, baka musobanurira ibyo yanditse muri iki gitabo, aha niho yahangiye itorero yise ” Les editions royales ” ryari rigamije gushyigikira no gutera inkunga imishinga yose yo gushyira amateka y’u Rwanda mu bitabo." +inyamibwa_data "Twizera ko iki gitabo kizagirira akamaro imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda, kuko ari ivomo rya bose mu nzego zose." +inyamibwa_data Nta gushidikanya ko kizabera abakuru urwibutso rw’amageza n’amizigure ya naka na nyiranaka ba baboneye izuba; abarezi n’urubyiruko bi ka za babera isoko y’umurage musekuruza n’intango idakama. +inyamibwa_data "Nk’uko umuhanga, inararibonye Musenyeri Alegisi KAGAME yabivugaga ” Basomyi ni mugwire “" +inyamibwa_data IKI GITABO UNYUZE HANO +inyamibwa_data Byanditswe na Prof. NYAGAHENE Antoine +inyamibwa_data "Mu myumvire y’Abakurambere bacu ba mbere, “Isi” yose (=Cosmos) yari u-Rwanda. +inyamibwa_data Iyo myumvire kandi, twakwita “imyumvire y’umwimerere” w’Abanyarwanda, tuyisanga mw’isesengura ry’umurage w’imigani n’ibitekerezo Abakurambere bacu badusigiye. +inyamibwa_data Kimwe muri byo ni “igitekerezo cy’IBIRARI” kitugezaho amavu n’amavuko y’imiryango n’amoko yose, kitwereka ukuntu amwe muri ayo moko yakomotse kw’i-Juru (=ay’Ibimanuka-), andi agakomoka -Ha-Si- ku butaka bw’iyi “Si” (= ay’Abasangwabutaka), ndetse ngo hari n’andi yaba yaravuye mu “kuzimu”, kwa NYAMUZINDA, ariho rimwe na rimwe bita i-Butumbi. +inyamibwa_data Ariko kutumva imvugo ihanitse yakoreshejwe mw’iyo migani no muri ibyo bitekerezo niho havuye intandaro yo kugoreka amateka y’uru Rwanda rwacu. +inyamibwa_data Ababanje kubyumva nabi bagira ngo bandike ayo mateka ni Abazungu, ibiramambo ariko nuko n’Abanyarwanda ubwabo byaje kubabera ingorabahizi. +inyamibwa_data Nizeye ko nibura iyi nyandiko yatuma natwe ubwacu twumva ururimi n’imvugo bikubiyemo ubuhanga bwinshi bwuje Ubwiru n’Ubucurabwenge Abakurambere bacu bakoresheje kugira ngo batugezeho kandi batwumvishe uko inkomoko zacu ziteye bitandukanye cyane n’iby’Abazungu b’Abakoloni cyangwa b’Abamisiyoneri baduhimbiye cyangwa bazanye bakabidutwerera." +inyamibwa_data I/ Imyumvire y’Abakurambere bacu ku miterere y’Isi n’inkomoko y’abantu nay’ibintu (=The Traditional Rwandan Cosmogony=). +inyamibwa_data "Mbere y’umwaduko w’Abazungu mu Rwanda, Abanyarwanda ba mbere na mbere, aribo Bakurambere bacu, hakurikijwe ubumenyi n’ubuhanga bari bagezeho, bari bifitiye ubwabo uko bumva kandi basobanura ubuzima bwabo n’amateka yabo, inkomoko y’ibintu n’iy’Abantu, ndetse n’imiterere y’igihugu cyabo cy’U Rwanda. +inyamibwa_data Birumvikana ko iyo myumvire yari itandukanye cyane n’iyo Abazungu badushoyemo, bakanayishyira mu nyandiko, bakanayigisha no mu mashuri, bikazagera n’aho ituma dusubiranamo kandi mu nkomoko twari abavandimwe." +inyamibwa_data "Mu ntekerezo z’Abakurambere rero, iyi “Si” dutuye yari igizwe n’ibice bitatu. +inyamibwa_data Igice cya mbere kigizwe n’I-Juru, icya kabiri kigizwe n’iyi “Si” yo ku butaka dukandagiyeho, naho icya gatatu kigizwe n’i-Kuzimu kwa Nyamuzinda. +inyamibwa_data Kandi koko buri gice cyari cyifitiye abayobozi bakigenga n’imana zaho. +inyamibwa_data Mu gihugu cyo kw’i-Juru, hategekwaga n’imana yaho, ariyo NKUBA cyangwa Shyerezo, mu Kuzimu hatuwe n’abazimu hategekwaga n’imana yaho, ariyo Nyamuzinda, naho muri iki gihugu cyo munsi y’ijuru, gituwe n’abazima, hagategekwa n’imana nkuru, ariyo yaje kuba Imana y’i Rwanda." +inyamibwa_data "Izo mpugu zose uko ari eshatu zigize “Isi” (ariyo Rwanda, kuko nubundi Isi yose ari u- Rwanda) zifatanijwe n’inkingi ziri mu mpera y’aho zihurira, ari naho bita “iyo igihugu giterwa inkingi”, cyangwa “iyo gihera”, cyangwa se “iyo bigwa”." +inyamibwa_data "Abantu bose n’ibintu byose bikomoka muri izo mpugu uko ari eshatu zigize “Isi”. +inyamibwa_data Abakurambere bacu bamaze kubyibazaho n’uko bashoboye kubibonera igisubizo. +inyamibwa_data Ubwo buhanga bwabo, n’iyo myumvire (ari byo twakwita “the Traditional Rwandan Cosmogony” mu cyongereza cyangwa “La cosmogonie traditionnelle rwandaise” mu gifaransa), babidusigiye mu migani no mu bitekerezo kugira ngo dushobore kubyumva no kubisigira urubyaro rwacu, bityo bikaba byarahindutse umurage w’uruhererekane uko ibihe byagiye bisimburana." +inyamibwa_data "Iyo myumvire gakondo y’Abanyarwanda ikaba inyuranye rwose n’ibyo Abazungu b’Abakoloni (kimwe n’abandi banditsi babakurikije) baje kwandika nyuma bavuga ko hari Abanyarwanda bavuye muri za Misri (Egypte), za Abisiniya (Ethiopia), za Kameruni, za Cadi, n’ahandi, n’ahandi… Ibyo kandi bikaba byaratewe n’uko batashoboye gusesengura neza ayo mateka bakurikije ibitekerezo gakondo by’Abanyarwanda, ahubwo bagakurikiza ibyo bavanye iwabo mu ntekerezo zabo." +inyamibwa_data "Nkuko Abanyarwanda batekerezaga imiterere y’Isi n’inkomoko yayo, ninako bari bazi n’ibyerekezo bya ngombwa (= “orientations”) byubatse u Rwanda uko biteye n’ikibiranga, bikaba ari nabyo bakurikizaga mu mihango yabo, ari imihango isanzwe ya buri munsi, ari no mu mihango y’ubwiru bw’i-Bwami." +inyamibwa_data "Iyo bagenekerezaga rero muri bya bitekerezo byabo, bavugaga ko ibyo byerekezo by’Isi (=u-Rwanda) biteye bitya (= ibi twabyita “Science géographique traditionnelle cyagwa “Géograhie sacrée du Rwanda” mu gifaransa) :" +inyamibwa_data "Hari i-Burasirazuba ari ho izuba rirasira mu gitondo rivuye i-Butumbi kwa Nyamuzinda, ari naho bitaga kandi i-Buragurabana hakaba herekeza muri za Ndorwa na Karagwe, na za Bushubi, na za Bushingo, …. +inyamibwa_data Aha niho tubona hakomotse ubukara bwo kwa Nkara ya Kazigaba, cyangwa se Runukamishyo w’umusinga bari bazi kuragura cyane. +inyamibwa_data Ninaho hakomoka Abashambo b’i-Butumbi, n’abandi n’abandi." +inyamibwa_data "Hakaba kandi i-Burengerazuba ariho izuba rirengera nimugoroba, ari naho bitaga i- Buryabantu cyangwa mu-Buryoko kuko hari hatuwe n’Abaryoko. +inyamibwa_data Aho mu Baryoko, bakundaga inyama cyane ku buryo n’izuba ryaharengeraga bakaribaga bakarirya. +inyamibwa_data Ariko ntabwo bibagirwaga na rimwe gusiga akagufa karyo, bakagaterera kw’ijuru, kakajya kugwa i- Burasirazuba, kakaba ariko gahinduka izuba rishya rizongera kurasa mu gitondo gikurikiyeho. +inyamibwa_data Aho i-Burengerazuba ni mu nce z’u-Bunyabungo, u-Bushi, u-Buhavu n’u-Burega." +inyamibwa_data "Uretse i-Burasirazuba n’i-Burengerazuba, u-Rwanda rwari rufite kandi amajyepfo n’amajyaruguru yarwo. +inyamibwa_data Amajyaruguru yarangwaga n’ibirunga cyane cyane Karisimbi na Muhabura ndetse na Nyiragongo. +inyamibwa_data Abanyarwanda kandi bemeraga ko muri Muhabura haturaga cyangwa se hajyagayo abantu bapfuye barakoze neza mu buzima bwabo cyane cyane “ababanzwe” (=imandwa), naho muri Nyiragongo, ihora yaka, hakajyayo abagizibanabi cyane cyane “abatarabanzwe” (=inzigo)." +inyamibwa_data 6 +inyamibwa_data "Mu Majyepfo, ariho amazi atemba agana mu Kanyaru no mu Kagera tukahasanga u- Burundi n’u-Buha." +inyamibwa_data "Naho mu Rwanda rwagati, uruzi rwa Nyabarongo rwunganiwe na Mukungwa, Base na Nyabugogo ya Muhazi, rwari nk’umutsi nyamukuru utembereza amaraso yose y’umutima w’u-Rwanda cyangwa se urutirigongo rw’u-Rwanda. +inyamibwa_data Nyabarongo niyo yagabanyaga ibyerekezo bibiri nyamukuru by’igihugu cyacu, aribyo Padri A. Kagame yise mu gitabo yanditse mu gifaransa “Première et Deuxième Moitié Sacrées” (hakurya no Hakuno ya Nyabarongo): Hakuno ya Nyabarongo hari u-Buganza n’u-Bwanacyambwe naho hakurya ya Nyabarongo hakaba mu Nduga-Marangara-Rukoma, ndetse byakomeza bikaba Nduga-Ngari yashoboraga gukomeza ikagera no ku ruzi rwa Mwogo. +inyamibwa_data Aha mu Nduga-Ngari tuhasanga kandi n’ibisi bizwi bigizwe n’imisozi miremire cyane cyane nka Ndiza cyangwa Ibisi bya Huye (mu mvugo bakunda kuvuga bati : “imbere n’inyuma ya Huye”; “imbere n’inyuma ya Ndiza” nka ya hene yo mu migani yarenze Ndiza iti : hehe n’u-Rwanda cyangwa wa mugani wundi wo ‘guta inyuma ya Huye’ iyo babwira intumva) ; naho hakuno ya Nyabarongo (mu Bwanacyambwe, Buganza, Rukaryi, Mutara) tukahasanga Ibyanya (nk’ibyanya by’umuhiigo) kimwe n’imirambi (cyane cyane imirambi y’inyambo). +inyamibwa_data Ibyo bice byombi bigahurira ku musozi wa Kigali, usa nk’aho ariwo mutima w’u-Rwanda (cyangwa “Umurwa Mukuru” w’Abami) ufata hakurya no hakuno ya Nyabarongo ariwo Kigali cya Nyarugenge na Kigali cya Nyamweru. +inyamibwa_data Aha ninaho dusanga amwe mu mariba makuru y’u-Rwanda nka Rwezangoro. +inyamibwa_data Wa mudage Richard Kandt wahashyize Capitale y’u-Rwanda wagira ngo yari yavugiwemo n’Imana y’i-Rwanda." +inyamibwa_data "Uretse ibyo byerekezo bibiri bikuru, hari n’ibindi bito bito byakurikiragaho kandi bizwi hakurikijwe izo nzuuzi zindi. +inyamibwa_data Aha twavuga nko “hakurya no hakuno ya Base”, “hakurya no hakuno ya Mukungwa”, “hakurya no hakuno ya Mwogo”, “hakurya no hakuno y’Akanyaru”, “hakurya no hakuno y’Akagera”, bityo bityo." +inyamibwa_data "Ibyo byerekezo byose niko byakurikizwaga mu mihango yose y’Abanyarwanda, cyane cyane iy’Ubwiru bw’i-Bwami. +inyamibwa_data Aha twakwibutsa nko mu bwiru, imihango y’inzira y’ishora, iy’inzira y’ubwimika, iy’inzira y’umuriro, iy’inzira y’ubwihisho, imihango yo gutabariza imigogo (imirambo y’abami) cyane cyane iya Cyilima na Mutara ijyana n’imihango ya nyuma y’ibyiciro bine by’ibisekuru, no mu yindi mihango yose y’ubwiru." +inyamibwa_data "Ku kigero cy’umuntu ku giti cye, aho ahagaze cyangwa atuye, hari ibyerekezo bizwi kandi bifite icyo bivuze mu mihango. +inyamibwa_data Hari “imbere n’inyuma” (mu ruhanga, mu gituza, ku mukondo, mu mugongo no mw’irugu) ; hari “iburyo n’ibumoso” (muri muryo no muri mumoso, ku mukondo no ku mpembe); hari “hasi no hejuru” (muri mutwe no muri ruhuhuma). +inyamibwa_data Naho ku byerekeye ahantu n’ibintu, hari “ku nkombe”, mu “kibaya”, mu “misozi miremire”, mu “cyanya no mu butayu”, mu “gishanga”, mu “gihuru no mw’ishyamba”, n’ahandi n’ahandi. +inyamibwa_data Aho hose hagiye hafite icyo havuga mu mihango." +inyamibwa_data Biragaragara rero ko muri ubwo bumenyi bw’isi gakondo bw’Abanyarwanda (twise “Cosmogonie traditionnelle rwandaise” cyangwa “Géographie sacrée” mu ndimi z’amahanga) dusangamo bya byerekezo bibiri binyuranye ariko bikagira aho bihurira. +inyamibwa_data Hari ibyerekezo byo kuva hasi ujya hejuru (kuva i-Kuzimu ugana kw’i-Juru) aribyo “orientation verticale” (“vertical +inyamibwa_data 7 +inyamibwa_data "orientation”) hakaba n’ibyerekezo byo hirya no hino, i-buryo n’i-bumoso, imbere n’inyuma, aribyo “orientation horizontale” (“horizontal orientation”) kandi byose bigahurira hamwe kw’isi. +inyamibwa_data Ingero twatanga ni nko mu “Butumbi”, tuhasanga i-Kuzimu kwa Nyamuzinda, ariko tunahasanga kw’Isi mu Ndorwa z’i-Butumbi ; twavuga nko kw’i-Juru kwa Nkuba, tubona ko mu mirwa y’abami, ahenshi naho bahita kw’i-Juru cyangwa mu bicu, cyane cyane ku mirwa y’abami b’abavubyi, n’ahandi n’ahandi." +inyamibwa_data "Uretse iyo myumvire y’ibyerekezo by’uturere n’ahantu (conception spatiale/spatial conception mu ndimi z’amahanga), Abanyarwanda kandi bari bifitiye umwihariko wabo (kimwe n’abandi Banyafurika benshi) mu myumvire y’ibihe n’ikirere (conception temporelle/temporal conception). +inyamibwa_data Muri urwo rwego, hari “none” (= “ibya none, iby’ubu”) ; hari “ejo” (“ejo hashize” na “ejo hazaza”, ariko bikumvikana ko hose ari “ejo”) ; hari “kera” (“kera habayeho”, dusanga no mu ntangiriro y’imigani, nyamara tukaba tuzi ko “umugani ugana akariho”), hakaba na “vuba aha” (dusangamo amakuru yo mu gihe cya hafi)." +inyamibwa_data "Aha turashaka kwerekana ko imyumvire y’Abanyarwanda ku “bihe” itandukanye cyane n’iy’abanyamahanga cyane cyane Abazungu. +inyamibwa_data Mu myumvire y’Abanyaburayi, nkuko banabidusigiye ubungubu nyuma y’ubukoloni, ibihe birasimburana kandi bikajya imbere bikurikije umurongo umwe ubudasubira inyuma (=conception linéaire du temps/linear conception of time mu ndimi z’amahanga), naho mu myumvire gakondo y’Abanyarwanda, ibihe bigenda bisimburana ariko ntibikurikira umurongo umwe ugororotse, ahubwo ibyahise bigenda bigaruka, n’ubwo biba byahindutse bidasa neza neza nk’iby’ubu, ariko bijya imbere byabanje kwinyuranamo (=conception cyclique du temps/cyclical conception of time mu ndimi z’amahanga). +inyamibwa_data Mu Kinyarwanda, hari ejo hashize n’ejo hazaza, ariko hombi n’ejo. +inyamibwa_data Kandi Abanyarwanda barivugira bati : “ibirenge bijya imbu kujya imbere”. +inyamibwa_data Iminsi, amezi, imyaka, ingoma (z’ubutegetsi), byose bigenda bisimburana, ariko ku Banyarwanda n’ubwo iminsi yose idahwana ariko irasa. +inyamibwa_data “Ingoma zihora zihindura imirishyo”. +inyamibwa_data Urubyaro rw’ubu rushushanya “abakurambere”. +inyamibwa_data Ninacyo gituma, akenshi mu Banyarwanda, amazina yo mu bisekuru akunda kugaruka. +inyamibwa_data Ubwo mu bazungu bita abana babo amazina ya ba se, mu kinyarwanda, umwana ahubwo ashobora kwitwa izina ry’umwe mu basekuru be." +inyamibwa_data "No mu mihango, Abanyarwanda bemera ko, nyuma y’ibisekuru bine, icyiciro gishya cy’Abakurambere kiba gitangiye, nubwo kiba gishushanya igishize. +inyamibwa_data Ninacyo kitwumvisha impamvu yatumaga Abanyarwanda bakora imihango yihariye iyo ibyo bisekuru bine byabaga bihise. +inyamibwa_data Aha twavuga nk’imihango yo gusenda abazimu, ibintu bigatangira bundi bushya. +inyamibwa_data Mu mihango y’i-Bwami niho bigaragara cyane. +inyamibwa_data Nko mu bami b’Abanyiginya, tuzi uko amazina y’ibisekuru yakurikiranaga: Cyirima cyangwa Mutara, Kigeli, Mibambwe, Yuhi. +inyamibwa_data Mu bami b’Abega bo mu Bumbogo, hari: Mumbogo, Nyamurasa, Musana, n’ahandi n’ahandi aho byakurikijwe." +inyamibwa_data "II/ Ururimi rw’imigani y’incamarenga: (Myths, Legends, Symbols and Parabols)" +inyamibwa_data "Ubwo tumaze kwiyumvisha neza uko Abanyarwanda b’Abakurambere bacu bagerageje gusobanura inkomoko n’imiterere y’iyi “Si” dutuyeho (arirwo Rwanda rwose) kimwe n’inkomoko y’ibintu n’abantu mu migani cyangwa mu bitekerezo, byari bigize ubuhanga bwabo, noneho dushobora gusesengura neza mu rurimi twumva ibyo abo bakurambere bacu bashatse kutubwira mu rurimi rw’incamarenga ibyerekeranye n’inkomoko yacu ubwacu, n’amateka yacu yo mu ntangiriro bikaba bikubiye cyane cyane mu “Gitekerezo cy’IBIRARI”. +inyamibwa_data Aha noneho, niho dushobora guhera twumva icyo babaga bashaka kuvuga iyo bagiraga bati : hari Amoko y’Ibimanuka, Amoko y’Abasangwabutaka, Amoko yakomotse mu kuzimu, kimwe n’andi yose ayashamikiyeho. +inyamibwa_data Hano dushobora kwemeza rwose tutibeshya ko nta muntu mukuru n’umwe, umaze guca akenge, ari mu bihe by’ubu cyangwa se ibya kera, wigeze yemera ko hari abantu bahanantutse kw’ijuru bakagwa hasi ntibagire icyo baba cyangwa bagapfupfunuka mu kuzimu ari bazima." +inyamibwa_data III/ Igitekerezo cy’IBIRARI +inyamibwa_data Igitekerezo cy’IBIRARI giteye gitya : +inyamibwa_data "Kera hariho umwami wo mu gihugu cyo kw’i-Juru akitwa Nkuba ariwe Shyerezo. +inyamibwa_data Uwo mwami akaba yari afite abagore benshi, umwe muri bo akitwa Gasani. +inyamibwa_data Ibiramambo n’uko uwo Gasani yaje kuba ingumba, bigatuma umugabo we atamwitaho cyane kimwe n’abagore bandi. +inyamibwa_data Umunsi umwe Gasani aza guhura n’umukecuru w’umupfumu akitwa Impamvu. +inyamibwa_data Umukecuru ati reka nkuragurire : “Ugiye kubyara umuhungu kandi uwo muhungu azaba igitangaza (ikirangirire)”. +inyamibwa_data Gasani ati: “byashoboka bite se da, ko maze igihe kirekire naragumbashye ?”. +inyamibwa_data Impamvu ati: “igihembo wampemba ntikiruhije. +inyamibwa_data Upfa kunyihera icyo kwambara n’ikintunga, nkaza ngatura mu rugo rwawe noneho nkazakwereka uko ubigenza”. +inyamibwa_data Gasani yemera ibyo Impamvu amubwiye, amujyana iwe, amushyira mu bandi baja akamubonera icyo kwambara n’icyo kurya." +inyamibwa_data "Bukeye, Impamvu abwira Nyirabuja ati: “ubajishe igicuba cy’umurinzi, maze muri icyo gicuba cy’isugi uzashyiremo umutima w’ikimasa cy’imana yeze, maze ujye ukibuganizamo amata buri gitondo, na buri mugoroba.”." +inyamibwa_data "Muri iyo minsi, Nkuba aza kubagisha ikimasa cyo kwiraguriza. +inyamibwa_data Abapfumu bamaze kucyorosora, bakibara amabara basanga cyeze. +inyamibwa_data Nibwo bajyaga mu nzu kubibwira Nkuba. +inyamibwa_data Igihe bagihugiye muri ibyo, Impamvu abwira Gasani ati : “genda wibe uriya mutima wacyo maze uwushyire muri cya gicuba ubuganizamo amata”." +inyamibwa_data "Amezi icyenda ashize, barebye muri cya gicuba basanga akana keza k’agahungu kareremba hejuru y’amata, bati: “muvuze impundu, Gasani arabyaye!”. +inyamibwa_data Nibwo batumye kuri" +inyamibwa_data 9 +inyamibwa_data "Nkuba ngo aze yite umwana izina Gasani yabyaye. +inyamibwa_data Nkuba ararahira. +inyamibwa_data Ati: “uwo mwana si uwanjye, ahubwo nibamwice amvire aho”. +inyamibwa_data Gasani n’umuja we barabimenya noneho bakajya bamuhisha kuko abazaga kumwica bangaga kwiteranya na Nyina ahubwo mbere yo kuza bakabanza kumuburira. +inyamibwa_data Umwana yiberaho, ariko aherako akura bugubugu, kandi uko akura agakura aba mwiza cyane, ndetse asa na Se, Nkuba ariwe Shyerezo. +inyamibwa_data Ubwo Gasani yari yamwise Sabizeze (=Saba-izeze)." +inyamibwa_data "Inkuru zikomeza kugera kuri Shyerezo bati: “ufite umwana mwiza rwose utaraboneka mu bantu”. +inyamibwa_data Nawe ati: “ko nategetse ko bamwica, byagenze bite ? +inyamibwa_data Nibagende bamwice, simushaka ntabwo ari uwanjye”." +inyamibwa_data "Bikomeje gutinda nibwo yatumagayo abagaragu be ngo abe aribo bamwica. +inyamibwa_data Arabanza atumayo Abatwa. +inyamibwa_data Baragenda, bagezeyo babonye uko asa, batinya kumwica. +inyamibwa_data Baragaruka babwira Nkuba bati: “uwo mwana ni mwiza rwose ntawatinyuka kumwica”. +inyamibwa_data Arongera yoherezayo Abahutu. +inyamibwa_data Bagezeyo bati: “muzane uwo mwana tumurebe”. +inyamibwa_data Nyina akamutumaho aho yabaga yagiye kuragira inyana za Se. +inyamibwa_data Ati: (nko muri ya ndirimbo) “Ye Sabizeze, Ye Sabizeze ya Sabiyogera, ngwino urebe abambari ba So baraje”. +inyamibwa_data Umwana araza ageze aho, abahutu batangarira ubwiza bwe. +inyamibwa_data Nibwo basubiragayo bajya kubwira Shebuja Nkuba bati: “uwo mwana ni mwiza ku buryo twebwe tutabasha kumwica”. +inyamibwa_data Noneho yoherezayo Abatutsi, ati: “mugende mumwice”. +inyamibwa_data Bagezeyo, Nyina yongera kumuhamagara kwa kundi aho yari aragiye inyana, ati: “Ye Sabizeze, Ye Sabizeze ya Sabiyogera, ngwino urebe abambari ba So baraje”. +inyamibwa_data Abatutsi bamukubise amaso basanga ari mwiza koko kandi asa na Se. +inyamibwa_data Nibwo basubiye kwa Nkuba, bati: “Nyagasani, wa mwana ni mwiza rwose kandi murasa pe, ku buryo kumwica byaba ari nko kukwica nawe ubwawe”. +inyamibwa_data Nkuba ati: “reka nzigirayo ubwanjye maze ndebane n’uwo mwana”." +inyamibwa_data "Bukeye ashyira nzira no mu rugo rwe rwo kwa Gasani. +inyamibwa_data Sabizeze amukubise amaso, yiruka aza amusanga. +inyamibwa_data Nkuba arebye uburanga bwe, abonye n’ukuntu asa nawe, aherako agira impuhwe, aramuterura, amushyira mu gituza cye, amwita Imana. +inyamibwa_data Kuva ubwo amushyira mu bana be." +inyamibwa_data "Sabizeze yibera aho, akomeza gukura vuba kandi aba mwiza; atangira kuragira inka za Se, akajya no mu ruganda rwa Se agacura. +inyamibwa_data Ariko aho aragiranye n’abandi bana, akabarusha muri byose, ari mu kumasha, ari mu gukirana, ari mu kwiruka, mbese muri byose. +inyamibwa_data Ubwo ariko kandi, yaba ari aho mu rwuri, yakubita inyana akayigusha, yakubita umwe muri bene Se, akaba aramugushije. +inyamibwa_data Nibwo abantu batangiye guhwihwisa, bati: “ariko uriya mwana ni muntu ki ?. +inyamibwa_data Kandi bajya bavuga ko atabyawe nk’abandi!”." +inyamibwa_data "Koko rero, ba bapfumu bari bararaguriye Gasani (ari wa mukecuru Impamvu cyagwa bwa Bukara bw’Ubuzigaba), bari bamuhannye bati: “ntuzahirahire ngo uvuge uko wabyaye uyu mwana, kandi n’ubivuga uzahita umubura”." +inyamibwa_data "Bikomeza kugenda bityo, koko ntiyabivuga. +inyamibwa_data Abandi bagore b’inshuti ze bamubaza akaryumaho. +inyamibwa_data Ariko umunsi umwe Nyina aza kumusura. +inyamibwa_data Nuko baraganira bigera n’aho baza kugusha kuri Sabizeze. +inyamibwa_data Nyina ati: “harya uriya mwana utagira ukwasa ngo wamubyaye ute ma? +inyamibwa_data Ko numva ngo na Se yabanje guhakana ko atari uwe!”. +inyamibwa_data Gasani abanza kwanga kumena rya banga, ariko Nyina akomeje kumwinginga, ageraho amutekerereza uko Sabizeze yavutse avuye" +inyamibwa_data 10 +inyamibwa_data "mu mutima w’ikimasa cy’imana yeze. +inyamibwa_data Nyamara ariko, ubwo umutwa wa Sabizeze akaba yari yaje kubumviriza ngo yumve icyo umukobwa aganira na Nyina. +inyamibwa_data Amaze kubita mu gutwi, nibwo yirukaga ajya kubibwira Sabizeze. +inyamibwa_data Ati: “Mwana wa Databuja, noneho namenye igituma ujya uturusha muri byose. +inyamibwa_data Burya ntabwo wavutse kimwe n’abandi. +inyamibwa_data Ngo wavuye mu mutima w’ikimasa. +inyamibwa_data Kandi ngo ntabwo wabyawe na So Shyerezo!”." +inyamibwa_data "Sabizeze abyumvise ararakara cyane. +inyamibwa_data Ati: “murumva ukuntu Gasani yagiye kumbyarura, avuga ko ntari uwa Data. +inyamibwa_data Ubu singishoboye kuba muri iki gihugu bajya bavuga ko ndi ikibyarirano”." +inyamibwa_data "Nibwo Sabizeze ashogosheye. +inyamibwa_data Aragenda afata umuheto we n’imbwa ze eshatu: Ruzunguzungu, Rukende na Ruguma. +inyamibwa_data Ajya mu ruganda, afata inyundo za Se zirimo yayindi nkuru yitwa Nyarushara. +inyamibwa_data Akora kuri mwene Se Mututsi na mushiki wabo Nyampundu. +inyamibwa_data Ayobora imfizi yabo Rugira n’isumba yayo Mudende. +inyamibwa_data Yenda isake yabo Rubika n’inkoko kazi yayo Mugambira, mbese afata mu matungo yose, ikigabo n’ikigore. +inyamibwa_data Abwira n’umutwa we Mihwabaro ati ngwino; Bose bashyira nzira!." +inyamibwa_data "Bamanuka mu ijuru baza mu gihugu cyo hasi. +inyamibwa_data Bageze aho basohokera, Sabizeze afata ya nyundo Nyarushara ayikubita kw’ijuru rirakinguka, ariko iramucika igwa hasi baza bayikurikiye, aho yagiye itarukira ninaho nyuma yaho Gihanga umukomokaho yaje gushinga ingo ze, nk’I-Nyamirembe ya Humure mu Mutara w’U-Mubali, nko mu Buhanga-Ndara cyangwa se mu Buhanga bwa Murera, (dore ko hose hitwa Nkotsi na Bikara), nko mu Bushi hafi ya Nyavarongo cyangwa se i-Rutschuru ahitwa i-Buhindangoma, cyangwa se i-Kangoma mu Kibali, n’ahandi, n’ahandi." +inyamibwa_data "Sabizeze n’abantu be ari bo baje kwitwa Ibimanuka kuko bageze kw’i-Si bavuye kw’i- Juru batungukiye mu Mubali, ahitwa mu Rweya, ku Rutare rw’Ikinani. +inyamibwa_data Sabizeze na we aba aribwo afata izina rya Kigwa. +inyamibwa_data Aho bururukiye mu Mubali, ngo basanze hatuwe n’Abazigaba, bategekwa n’umwami wabo Kabeja." +inyamibwa_data "Bageze aho mu Rweya ku Rutare rw’Ikinani bacanira inka zabo. +inyamibwa_data Abantu bo kwa Kabeja babona umwotsi uracumbeka. +inyamibwa_data Babibwiye Kabeja yoherezayo abagaragu be ngo bajye kureba abo bantu ari bantu ki. +inyamibwa_data Bagezeyo bababaza aho baturuka n’ikibagenza. +inyamibwa_data Sabizeze ariwe Kigwa arabasubiza ati: “tuvuye mw’i-Juru kandi turi abashyitsi b’amahoro, ntabwo tugenzwa no kugira icyo tubatwara”. +inyamibwa_data Basubirayo kubibwira Kabeja, nawe ati: “nimubihorere”. +inyamibwa_data Abo kwa Sabizeze nabo bigumira aho baragiye inka zabo kandi banahiga, ndetse babana neza n’Abazigaba bo kwa Kabeja cyane cyane ko bari bamaze no kubigisha ibyo gucana umuriro no gucura kuko basanze batabizi." +inyamibwa_data "Haciye iminsi, Kigwa abwira murumuna we Mututsi ati: “mbese ko ubona inyamaswa twazanye zose zabyaye zikaba zimaze kwororoka, twebwe turamera dute, ko tugiye gupfa turi inshike?”. +inyamibwa_data Mututsi ati: “tugire dute?”. +inyamibwa_data Nuko Ubukara nibwo bubaraguriye, buti:”reka tubabwire uko muzabigenza. +inyamibwa_data Wowe Kigwa, rongora mushiki wawe uriya Nyampundu. +inyamibwa_data Naho murumuna wawe Mututsi azarongore umukobwa ubakomotseho”. +inyamibwa_data Kigwa aremera, naho Mututsi abanza kwanga, ati: “sinarongora umwana wanjye”. +inyamibwa_data Ubukara buti: “turababwira uko" +inyamibwa_data 11 +inyamibwa_data "muzabizirura. +inyamibwa_data Wowe Mututsi uzagende ujye gutura hakurya y’uriya mugezi, noneho uze gusaba umugeni ariyo uvuye”. +inyamibwa_data Bigenda bityo." +inyamibwa_data "Kigwa arongora mushiki we, babyarana umukobwa, bamwita Sukiranya. +inyamibwa_data Noneho Mututsi aza kubasaba umugeni. +inyamibwa_data Bati: “uje uri uwo mu buhe bwoko?”. +inyamibwa_data Nawe ati: “ndi umwe-ga wa kurya”. +inyamibwa_data Bamushyingira Sukiranya babyarana umwana wa mbere bamwita Serwega, uyu Abega bose bakomokaho. +inyamibwa_data Ndetse babyarana n’abandi bana, aribo Mukono, Ntandayera, Muha, n’abandi n’abandi." +inyamibwa_data "Amoko akomoka kuri aba bose niyo bise “amoko y’Ibimanuka” kuko bakomoka kuri Kigwa. +inyamibwa_data Kuri Mututsi hakomotseho Abatutsi, kuri Serwega, hakomokaho Abega; ndetse Serwega agera naho abyara Gahutu, ariwe Abahutu bakomokaho. +inyamibwa_data Mukono abyara Abakono, Muha abyara Abaha, bikomeza bityo." +inyamibwa_data "Ibimanuka rero bikomeza kwororoka, ndetse bigera nubwo bishyingirana n’Abazigaba. +inyamibwa_data Abazigaba bo bitwa Abasangwabutaka kuko Ibimanuka byaje bibasanga hano ku butaka (kw’i- Si). +inyamibwa_data Ubundi hemerwako amoko y’Abasangwabutaka ari atatu, Abasinga, Abagesera n’Abazigaba kandi bose bakabyarana n’Ibimanuka." +inyamibwa_data "Abandi bana b’Ibimanuka bakomoka kuri Kigwa cyangwa Kimanuka (ari bo Bami b’Ibimanuka) ni aba bakurikira. +inyamibwa_data Hari Kijuru, Kobo, Merano, Randa, Gisa, Kizira na Kazi, ariwe Se wa Gihanga, uyu bavuga ko ariwe “Kimezamiryango”, “Gihanga cyahanze inka n’ingoma”. +inyamibwa_data Gihanga abyara Kanyarwanda; ndetse bakongeraho bati: Kanyarwanda yabyaye abana batatu, Gatwa, Gahutu na Gatutsi, aribo bakomokwaho n’Abatwa, Abahutu, n’Abatutsi." +inyamibwa_data "Ibyaribyo byose, bavuga ko Gihanga yabyaye abana benshi kandi agenda impugu nyinshi ku buryo ingoma zose zizwi muri aka karere, ariwe wazishinze hanyuma akaziraga abana be." +inyamibwa_data "Abagore babyaranye na Gihanga abo bana ni aba bakurikira. +inyamibwa_data Kuri Nyamususa w’umusingakazi, umukobwa wa Jeni ya Rurenge yabyaye" +inyamibwa_data "Kanyarwanda, Se wa Yuhi I Musindi (ubyara Abasindi/Abanyiginya), ariwe warazwe u- Rwanda. +inyamibwa_data Amubyaraho kandi Kanyandorwa I Sabugabo, warazwe i-Ndorwa y’Abashambo, Kanyabugesera I Mugondo, Se wa Muhondogo amuraga u-Bugesera bw’Abahondogo. +inyamibwa_data Ndetse yanamubyayeho umukobwa witwa Nyirarucyaba, ariwe Abacyaba bakomokaho." +inyamibwa_data "Kuri Nyangobero Nyirangabo (bavuga ko nawe ashobora kuba ari umusingakazi), umukobwa w’i-Bunyabungo (Bushi) abyara Kanyabungo I Ngabo, amuraga u-Bunyabungo." +inyamibwa_data "Kuri Nyirampirangwe (uva indimwe na Nyamususa), abyara Gashubi, Se wa Gashingo (ubyara Abashingo), amuraga u-Bushubi." +inyamibwa_data "Kuri Nyirarutsobe (mwene se wa Nyamususa cyangwa se umuja we), abyara Rutsobe ariwe Abatsobe bakomokaho, amuraga i-Gisaka, uretse ko we yaje kwihitiramo kwibera umwiru gusa." +inyamibwa_data "Umwamikazi Rosalie GICANDA ni mwene Martin GATSINZI na Christiana MAKWINDIGIRI, akaba Umunyiginyinya w’Umuhebera/Umugaza." +inyamibwa_data Se umubyara akomoka kuri Bugingo bwa Mbabariye wa Mushikazi wa Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa. +inyamibwa_data Abanyiginya b’abagaza/Abahebera bakomoka kuri Semugaza wabaye umugaba w’urukatsa ingabo za Gatarabuhara wari mwene se w’Umwami w’u Rwanda Mibambwe Sentabyo. +inyamibwa_data "Nyina umubyara aba Umwega w’Umwaruranga (Abega b’Abaruranga), ni mwene Rwigema rwa Rumesambuga rwa Ruziraguhuna rwa Karuranga." +inyamibwa_data "Umwamikazi Rozaliya (Rosalie) GICANDA yavutse mu mwaka w’i 1928, avukira i Bugarura(Kiziguro),mu Buganza bw’amajyaruguru, yabyirukiye mu ndorwa aho se yari yaragiye gutura n’umuryango we." +inyamibwa_data "Mu w’i 1941, afite imyaka 13 Rozaliya GICANDA yatoranyijwe mu bakobwa b’uburanga buhebuje bagombaga kuvamo Uw’ihogoza ukwiye Umwami kubera ko Umwami Mutara III RUDAHIGWA yari amaze gutandukana n’umugore we wa mbere Nyiramakomari mwene Kamugundu wo kwa Kimenyi Getura, umwami w’i Gisaka." +inyamibwa_data "Inda Nyiramakomari yasamye zavuyemo ubugira kane . +inyamibwa_data Umwana Rudahigwa yabyaye akabaho ni uwo yise Gasibirege, abatijwe ahabwa izina rya Elizabeti gusa yaje gupfa yishwe n’indwara itunguranye muw’i 1937." +inyamibwa_data "Umwaka w’i 1941 ujya guhumuza, GICANDA yerekeje i Shyogwe mu rugo rw’Umugabekazi w’u Rwanda, Nyiramavugo III KANKAZI mu marushanwa yabagombaga kuvamo Umwamikazi." +inyamibwa_data Aya marushanwa y’abaterambabazi yari yateguwe n’umugabekazi Kankazi na murumuna we Kabanyana yitabiriwe n’abakobwa benshi gusa mu ijonjora rya nyuma harimo Rozaliya Mukamutara na Rozaliya Gicanda. +inyamibwa_data "Umugabekazi KANKAZI we yari yarahisemo uwamubera umukazana, umukobwa w’umwega w’Umwakagara ari we Rozaliya Mukamutara mwene Sekaryongo wa Rwibishenga rwa Rwakagara." +inyamibwa_data "Muri iri jonjora rya nyuma niho umutima w’Umwami Mutara III RUDAHIGWA wabengutse umukobwa w’Abahebera, nguko Umwamikazi GICANDA yatunguwe no gutsinda irushanwa." +inyamibwa_data "Ku wa cyumweru tariki, 18 mutarama 1942, nibwo Umwami Mutara III RUDAHIGWA n’Umwamikazi Rosalie GICANDA basezeranye imbere y’Imana mu birori byiza byari bibereye abageni." +inyamibwa_data "Nyuma y’iyi mihango Gicanda yasanze umugabo we mu ngoro y’umwami mu Rukari, aba bombi bagiye babera abandi abakunzi b’icyitegererezo." +inyamibwa_data Gicanda yabereye umujyanama mwiza umugabo we ndetse mu birori byinshi ndetse n’izinduko hanze y’igihugu nko mu bwami bw’ububiligi 1955 ndetse n’i 1958 bagiye bagaragara bari hamwe. +inyamibwa_data Muri ibyo bihe Umwamikazi Gicanda yari arimo afata amasomo yerekeye ubumenyi rusange bw’inyungurabwenge ndetse n’iyobokamana mu Benebikira i Nyanza. +inyamibwa_data "Bitunguranye tariki, 25 ,Nyakanga, 1959, Umwami Rudahigwa atanga we na Gicanda bataribaruka umwana n’umwe." +inyamibwa_data "Nyuma y’ibi tariki 28, Nyakanga 1959, murumuna wa wa Rudahigwa yima ingoma ku izina rya Kigeli V Ndahindurwa." +inyamibwa_data "Uyu Ndahindurwa ni umuhungu w’umwami Musinga yabyaranye na Mukashema Bernadette muri cya gihe yari yaraciriwe i Shangi mu Kinyaga, Cyangugu y’ubu." +inyamibwa_data "Nyuma y’itanga ry’Umwami Rudahigwa, Umwamikazi Gicanda yashegeshwe ndetse aheranwa n’agahinda mu gihe kitari gito." +inyamibwa_data "Yakomeje kuba mu ngoro y’i Rukari , mu gihe Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari mu y’indi ngoro ya Nyanza ku bigega." +inyamibwa_data "Ubwo ishyano ryagwiraga abanyarwanda mu gushyingo kw’i 1959 ubwo imiryango myinshi y’Abatutsi yameneshwaga, Umwamikazi Gicanda yagiye yakira benshi bamwe abaha icumbi abandi abafasha kuba bahunga igihugu. " +inyamibwa_data "Imwe mu miryango yungukiye ubufasha ku mwamikazi Gicanda, harimo murumuna we wo kwa se wabo Asterie Bisinda (Umubyeyi ubyara umukuru w’inganji y’u Rwanda, Paul Kagame), muri ibi bihe Paul Kagame yari umwana muto w’imyaka ibiri, bahunga berekeza mu gihugu cya Uganda." +inyamibwa_data "Umwamikazi we ubwe, yagiye arazwa ku nkeke, akankamirwa ndetse ahamagarwa mu mazina atesha agaciro." +inyamibwa_data "Ibi biri mu byatumye agira intekerezo zo guhunga, mu mwaka w’i 1963 nyuma gato y’ubwigenge, ahunga Nyanza yerekeza iy’ubuhungiro ageze ku mupaka neza azirikana abo mu muryango we n’uko ibyo guhunga abitera utwatsi, asubira inyuma yerekeza i Nyanza." +inyamibwa_data "Nyuma yaho agarukiye yiyemeje kuba mu gihugu yakira ibya mubaho byose, abana na nyina, barumuna be ndetse na baramukazi be, ndetse aba baza gusanganirwa n’igikomangoma Joseph Ruzindana umuvandimwe wa Mutara Rudahigwa na Kigeli Ndahindurwa." +inyamibwa_data "Ruzindana yari avuye muri gereza ndetse n’urugo rwe rufungishijwe ijisho, n’uko afata umugambi wo kwita ku muryango Mutara Rudahigwa. +inyamibwa_data Tariki ya mbere Mata mu w’i 1964, Gicanda yirukanywe mu ngoro y’umwami y’i Rukari, ndetse anacibwa kuba muri Nyanza." +inyamibwa_data "Gicanda na nyina umubyara, muramu we igikomangoma Ruzindana,barumuna be babiri ndetse n’abisengeneza be bagiye gutura I Butare ( muri Astrida ya kera)." +inyamibwa_data "Mu rwego rwo kubona ibi batunga, igikomangoma Ruzindana yashatse imirimo ndetse akorana umwete." +inyamibwa_data "Mu rugo kwa Gicanda, bagiye bakira impano ndetse n’ubutumwa bw’ihumure kubera inkeke bahozwagaho n’abahezanguni ba leta ya Kayibanda." +inyamibwa_data "Tariki cumi n’eshanu, Mata mu w’i 1972. igikomangoma Joseph Ruzindana yakoze impanuka mu muhanda uva Kigali werekeza Butare maze ahasiga ubuzima." +inyamibwa_data "Nk’uko ibyago bitaza rimwe mu buzima, Gicanda yashenguwe umutima n’iyi nkuru, akomezwa no gusenga ndetse n’ubutumwa bw’ihumure bw’inshuti." +inyamibwa_data "Nyuma y’ibi, Umwamikazi Gicanda yatangiye ubucuruzi bw’Amata, vuba na bwangu igicuruzwa cye gikundwa n’abanya Butare kuko Amata yo kwa Gicanda yaryohereye benshi." +inyamibwa_data Urugo rwa Gicanda rwahoraga rufunguriwe buri wese urugana ndetse abantu benshi bagenda bamuha ubutumire bwo gutaha ubukwe ndetse n’ibirori bitandukanye. +inyamibwa_data "Tariki ya mbere ukuboza, 1990, ingabo za FPR zari zigizwe ahanini n’impunzi z’imiryango y’Abatutsi zateye leta y’u Rwanda y’icyo gihe." +inyamibwa_data " Ku bw’izo mpamvu ku munsi ukurikiyeho, Umwamikazi Gicanda yakanzwe n’abahezanguni azira kubarizwa mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’amasano ya hafi na bamwe mu bagize FPR." +inyamibwa_data "Kuba Gicanda ari nyirasenge wa Major General (icyo gihe ) Paul Kagame , ari umuyobozi w’igisirikare cya FPR, ibi byamuviriyemo kurazwa inkeke ahamagarwa n’abantu atazi byaje ku mubyarira indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso." +inyamibwa_data Mu kwezi k’ugushyingo mu mwaka w’i 1993 yerekeje mu gihugu cy’ububiligi mu rwego rwo kwivuza. +inyamibwa_data "Nyuma yaho Gicanda amaze koroherwa, benshi mu nshuti ze za hafi bamubujije guhita ataha I Rwanda bitewe n’uko iby’amacakubiri byari igeze ahabi ndetse n’ingengabitekerezo yo kurimbura abatutsi iri hafi kunoza mugambi wayo." +inyamibwa_data "Ubugira kabiri, yongeye kuzirikana Umubyeyi we n’abisengeneza be basigaye bonyine I Rwanda n’uko agaruka muri Werurwe 1994." +inyamibwa_data "Nyuma y’ibyumweru bike gusa ageze I Rwanda, jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira mu mpande zose z’igihugu ." +inyamibwa_data "Butare, umujyi Gicanda yari atuyemo wamaze ibyumweru bibiri hari agahenge, nta bwicanyi kubera ubumuntu by’uwari umuyobozi Dr Jean Baptiste Habyarimana. +inyamibwa_data Ibi byarakaje uwari perezida ya leta y’abatabazi Sindikubwabo Theodore yigira I Butare, aho yatangiye imbwirwaruhame ku itariki 19 mata 1994, ashishikariza abantu mu mvugo izimije yise gukora akazi." +inyamibwa_data "Umunsi ukurikira, nyuma y’iyo mvugo rutwitsi, Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (Ecole des Sous-Officiers) yatanze itegeko y’uko bajya gushaka aho Gicanda yaba aherereye." +inyamibwa_data "We ubwe ( Kapiteni Ildephonse) n’abandi basirikare nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abandi basirikare bo mu kigo cya Ngoma barimo Lt Bizimana wari uzwi nka “Rwatsi”, Corporal Aloys Mazimpaka hamwe na Dr Kageruka berekeje mu rugo rwa Gicanda, bahasanga abandi bahigwaga n’uko ba berekeza mu busitani bw’inzu ndangamurage y’igihugu iri mu bilometero bike byaho n’uko babica urw’agashinyaguro." +inyamibwa_data "Nyuma y’iminsi ibiri basubiye mu rugo rwa Gicanda, bica nyina bari bahasize. +inyamibwa_data Umwamikazi Gicanda yari umugore mwiza imbere ndetse n’inyuma ndetse akarangwa n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi." +inyamibwa_data "Kubera ubwiza n’uburanga bwinshi, Umunyabigwi Cecile Kayirebwa yamusigije mu ndirimbo “ Inyange Muhorakeye”." +inyamibwa_data Umugogo w’Umwamikazi Rosalie Gicanda uruhukiye ku musezero w’i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.